Umuhanzikazi Jennifer Lopez yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamuziza ko akoresha ibinyoma akabibeshya abafana be ku bijyanye n’impamvu agifite itoto ku myaka 54 y’amavuko.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez benshi bita J-Lo, yongeye kwibasirwa ku mbunga nkuranyambaga nyuma yaho yabwiye abafana be ibanga rituma adasaza agahorana itoto nyamara amaze gusaza.
Mu mashusho uyu muhanzikazi yashyize ku rubuga rwe rwa JLo Beuty, rucuruza ibirungo by’ubwiza, yavuze ko mu by'ukuri kwisiga amavuta ahenze no kwisiga ibirungo atari byo bimutera guhorana itoto ahubwo ko afite irindi banga akoresha.
J-Lo yibasiwe nyuma yo kuvuga ibanga rituma ahorana itoto
Jennifer Lopez yagize ati: “Ibanga rituma ntasaza suko nitera ibi byose, ahubwo njyewe natangiye gukoresha amavuta ya ‘Olive Oil’ nkifite imyaka 23. Nywa amazi menshi cyane nkanirinda kurya ibiryo ibyo ari byo byose”.
Daily Mail yatangaje ko Jennifer Lopez akimara gushyira hanze aya mashusho atakiriwe neza dore ko benshi bahise bavuga ko ibyo yavuze ari ibinyoma ndetse ko babizi ko yihinduje imiterere (Plastic Surgery) ndetse akanahinduza mu maso he (Cosmetics Surgery).
Lopez yavuze ko kunywa amazi menshi biri mubituma ahorana itoto
Bamwe bamwibukije ko mu 2016 aribwo yemeye ko yihinduje mu maso akagakoresha amazuru n’iminwa. Ibi byatumye bamubwira ko adakwiriye kubeshya abafana be ko kudasaza kwe abikesha amazi menshi anywa ahubwo yababwiza ukuri ko yihinduje mu isura kandi ko bihenze abafana be batabibonera ubushobozi.
Bamwibukije ko itoto afite arikesha kuba yarihinduje isura
Daily Mail yakomeje ivuga ko Jennifer Lopez w’imyaka 54 y’amavuko akunze kubazwa na benshi igutumye ageze muri iyi myaka agitemba itoto gusa kuva yavuga ibanga rye ntabwo ryakiriwe neza n’abavuga ko yabeshye dore ko hari amafoto ye amugaragaza mbere na nyuma yo kwihinduza imiterere.
Ku myaka 54, Jennifer Lopez aracyatemba itoto ry’inkumi
TANGA IGITECYEREZO