Kimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere muri iki gihe ni ukwakira neza Inama Mpuzamahanga n’ibikorwa by’imyidagaduro mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu bice bitandukanye.
Kugeza ubu u Rwanda nk’Igihugu ruri ku mwanya wa Gatatu
mu kwakira neza inama Mpuzamahanga n’aho Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa
kabiri.
Muri uyu mwaka ubura amezi ane ukagana ku musoza, u
Rwanda rurangajwe imbere na Perezida Kagame rumaze kwakira ibikorwa bikomeye ku Isi, ku buryo
bitari korohera buri wese kubyiyumvisha mbere y’uko bitangazwa.
Noneho u Rwanda rwanagiranye amasezerano y’umupira w’amaguru
yo mu Budage FC Bayern, yiyongera kuri Arsenal na PSG yo mu Bufaransa.
Aya masezerano azamara imyaka itanu kugeza mu 2028.
Yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 ku mukino wa mbere w'uyu
mwaka w'imikino FC Bayern yari yakiriye ku kibuga cyayo Allianz Arena.
Ibi bikorwa byose bijyanye na gahunda Visit Rwanda. Mu
2021, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu yari ishize iyi gahunda ya Visit Rwanda
itangijwe, inyungu yo mu ishoramari yikubye inshuro zirenga ebyiri.
Muri Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye Inama yo ku rwego
rw’Isi ya 73 ya FIFA yabereye muri BK Arena.
Nyuma, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko u
Rwanda rwinjiye asaga Miliyari 10 Frw yavuye mu kwakira iyi nama.
Iyi nama yakurikiwe n’ibindi bikorwa bikomeye
byabereye i Kigali kugeza kuri Giants of Africa, iserukiramuco rihuzwa no guteza
imbere abafite impano mu mikino ya Basketball.
Ryabereye i Kigali kuva ku wa 13 Kanama 2023 risozwa
ku wa 19 Kanama 2023 muri BK Arena.
Ryitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri
Afurika, kandi riririmbamo abahanzi b’amazina akomeye muri Afurika nka Davido,
Tiwa Savage, Diamond na Tyla wo muri Afurika y’Epfo.
Giants of Africa kandi yaririmbyemo abahanzi bo mu
Rwanda, Massamba Intore, Bruce Melodie ndetse na Sherrie Silver wagaragaje
imbyino zitandukanye.
Ntibyatangajwe mu buryo bweruye, ariko hari amakuru
agaragaza ko abahanzi baririmbye muri iri serukiramuco bakuyemo inyugu ifatika
y’aba abo mu Rwanda no mu mahanga.
Amakuru avuga ko Tiwa Savage yishyuwe Miliyoni 150
Frw [Hari abandi bavuga ko yishyuwe Miliyoni 70], Davido yishyuwe Miliyoni 300
Frw [Hari abandi bavuga ko atishyuwe bitewe nuko asanzwe ari inshuti ya Masai
Ujiri washinze Giants of Africa], Tyla yahawe Miliyoni 30 Frw, Bruce Melodie
ahabwa Miliyoni 30 Frw n’aho Diamond ahabwa Miliyoni 10 Frw.
Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryari ribereye i
Kigali. Kandi hari amakuru avuga ko n’umwaka utaha rizongera kuhabera.
Aba bahanzi bose uko baririmbiye muri BK Arena
batashye birahira u Rwanda, bagaragaza ko banogewe n’ibihe bahagariye.
InyaRwanda ifite amakuru avuga ko mu 2024 iri
serukiramuco rizafasha umunyamuziki w’umuraperi Aubrey Drake Graham [Drake]
gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere ‘hatagize igihinduka’.
Iri serukiramuco ryasize amafaranga mu mifuko y’abahanzi
bo mu Rwanda, abikorera, abafite za Hotel, abatembereza ba mukerarugendo n’abandi.
Byumwihariko, Bruce Melodie yakuyemo inyungu irimo
gukorana indirimbo na Davido, umuhanzi wa Gatanu ukize ku Mugabane wa Afurika.
Umwe mu bareberera inyungu za Bruce Melodie aherutse
kwemerera InyaRwanda ko iyi ndirimbo yakozwe ‘ariko ishobora gutinda gusohoka
bitewe n’izindi zigomba kubanza’.
Inyungu
ku bahanzi b’i Kigali
Umuhanzikazi Ariel Wazy uhatanye muri ibi bihembo ku
nshuro ye ya mbere yavuze ko kujya muri Trace Awards, ari ibyishimo atabona uko
asobanura, kuko ari mu bihembo bihatanyemo abanyabigwi mu muziki wa Afurika.
Ati "Ntabwo nabona amagambo yasobanura neza uko
niyumva. Ariko ni ibyo kwishimira. Ndishimiye."
Ariel Wayz yumvikanishije ko guhatana muri ibi bihembo
birenze inyungu z'amafaranga ashobora gukuramo, ahubwo 'ni amahirwe adasanzwe'
ku muhanzikazi w'i Kigali.
Uyu mukobwa umaze imyaka itatu mu muziki yavuze ko
yakuze yumva cyane indirimbo zo muri Afurika, bityo kwisanga mu bihembo birimo
nka Tiwa Savage ni ibintu bidasanzwe. Ati "Mbivuze mu magambo make narishimye
cyane."
Ariel yavuze ko yarebye igitaramo Tiwa Savage aherutse
gukorera i Kigali, kandi afite byinshi yamwigiyeho.
Bwiza umaze imyaka ibiri mu muziki yavuze ko afite
ishimwe ku mutima ku bafana be bamufashije kwisanga muri ibi bihembo bizatangirwa
i Kigali, ku wa 21 Ukwakira 2023.
Uyu mukobwa wo muri Kikac yavuze ko ibiri kumubaho
bishushanya ko ari kuba mu nzozi yahoze arota. Ati "Ndi kuba mu nzozi
zanjye." Yavuze ko afite icyizere cy'uko umunsi umwe azaba umuhanzikazi
ukomeye mu muziki wa Afurika
Kuri Bwiza guhatana muri Trace Awards, ni icyizere
cy'uko ashobora no guhatana muri Afrimma Awards na BET Awards mu myaka iri
imbere.
Muri ibi bihembo, abahanzi bo mu Rwanda bahawe
icyiciro cy'abo; gihatanyemo Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Bwiza na Ariel
Wazy.
Bwiza asobanura ko kuba ahatanye na bagenzi be bigaragaza
imbaraga yashyize mu muziki, kuko mu Rwanda hari abandi bahanzi be bakabaye bahatanye
muri ibi bihembo.
Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba
n’umuyobozi wa Trace Awards & Fesival, Valerie Gilles-Alexia, yabwiye
itangazamakuru ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kugirango berekane
uburyo Afurika ifite ibikorwa byinshi byo kwishimira, ndetse no kugaragaza' ibikorwaremezo
birimo nka BK Arena, Camp Kigali n'ahandi hashobora kwakira inama mpuzamahanga.
Ati "Ni byiza gukorana namwe.”
Yavuze ko u Rwanda rufite umurongo mwiza wo guteza
imbere ubukerarugendo, kandi nka Trace Africa bamaze igihe kinini bateza imbere
cyane umuziki.
Valerie yavuze ko kimwe mu byatumye abahanzi bo mu
Rwanda bahabwa icyiciro cy'abo 'ni uko u Rwanda ari rwo rwakiriye'.
Yumvikanishije ko inyungu ya mbere abahanzi b'i Kigali
bazakuramo muri ibi bihembo ari uko Trace Africa izabafasha kugaragara ku
ruhando Mpuzamahanga.
Ati "Twashakaga gufasha abahanzi bo mu Rwanda
kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga. Twatekereje ko gushyiraho icyiciro
cyihariye byaba ari byiza."
Yavuze ko bazanakora ibishoboka byose abahanzi bo mu
Rwanda bagakorana indirimbo n'abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu mahanga
bahatanye muri ibi bihembo. Ati "Ntabwo ari icyiciro gusa bashyizwemo,
ahubwo bizarenga ibyo."
Valerie yavuze ko bafite icyizere cy'uko ibi bihembo
bizongera gutangirwa mu Rwanda umwaka utaha.
Uyu mugore umaze imyaka 16 akorana n'iyi Televiziyo yavuze
ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, kandi yanyuzwe n'uburyo 'bwiza nakiriwemo'.
Yabwiye abahanzi bo mu Rwanda ko bari gukora neza,
kandi ko amaze igihe yitegereza indirimbo z'abo ku buryo bigaragara ko ziri ku
rwego mpuzamahanga.
Valerie yasabye aba bahanzi gukorana indirimbo n'abandi
kuko ari byo bizafasha kwisanga ku mbuga zitandukanye za Trace Africa. Ati
"Bakeneye gufata akazi kabo nk'umwuga w'ubushabitsi."
Trace Africa yatangije ku mugaragaro itangwa ry'ibihembo 'Trace Awards'
Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry'Ubukerarugendo no
kubungabunga Pariki z'Igihugu mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), ku wa
Gatanu tariki 25 Kanama 2023, yabwiye itangazamakuru ko kuba irushanwa rya
Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ari amahirwe akomeye ku
gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.
Yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi
kugirango bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi
bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.
Ati "Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari
amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y'ubukerarugendo ariko
n'amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu
cyacu."
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza
wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera
ndetse n'abandi.
Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival
igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n'intumbero y'Igihugu mu kwakira ibikorwa by'imyidagaduro,
imurikagurisha n'ibindi.
Ati "Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka
(ko) byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk'Igihugu mu guteza
imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa
by'imyidagaduro..."
Birashoboka ko umwaka utaha ibihembo nabwo bizatangirwa
i Kigali. Kageruka avuga ko buri muhanzi, buri munyarwanda akwiye kubyaza
amahirwe iki gikorwa cy'ibi bihembo.
Yasabye abanyarwanda gushyigikira abahanzi bahatanye
muri ibi bihembo kugirango bazabashe kwitabira neza.
Dan uhagarariye Trace Africa mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba, yavuze ko igihe kigeze kugirango abatuye umugabane wa Afurika
bivuge inkuru z’abo, ari nayo mpamvu abahanzi bakwiye gushyigikirwa bagatezwa imbere,
bakerekana impano z’abo.
Yavuze ko imyaka yabaye ari myinshi inkuru za Afurika
zivugwa n’abandi. Avuga ko ari ibyo kwishimira kuba harabashije gushyirwaho
urubuga nka Trace Awards ‘rutuma impano zo muri Afurika zigaragara’. Ati “Kuri
twe ni amahirwe, kandi ni byiza kuba bigiye kubera mu Rwanda.
Ibi bihembo bizatangwa hizihizwa imyaka 20 yabyo. Bizatangwa
ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri BK Arena, bikurikirwe
n’iserukiramuco ry’umuziki rizaba ku wa 20-22 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Bigamije guha ishimwe abanyamuziki bagaragaza ubudasa
mu rugendo rw’abo rw’umuziki, bafite impano zihariye, bakomoka kandi bakorera
umuziki ku Mugabane wa Afurika cyangwa se mu bindi bice bitandukanye byo ku
Isi.
Ibi bihembo bizaririmbamo abahanzi bahatanye mu
byiciro bitandukanye birimo icy’umuhanzikazi ‘Best Female’, icy’umuhanzi
w’umugabo ‘Best Male’, icy’indirimbo y’umwaka ‘Song of the Year’, icya Dj
w’umwaka ‘Best DJ’, icy’indirimbo ihuriweho ‘Best Collaboration’, icya album
y’umwaka ‘Album of the Year’ n’izindi.
Hazatangwa ibihembo 25. Muri ibi bihembo 22 bizatangwa
hashingiwe ku majwi y’abafana, ni mu gihe ibihembo bitatu bisigaye bizatangwa
hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka ka Trace.
Trace Africa ivuga ko abahanzi bahataniye ibi bihembo
batoranyijwe nyuma y’ukwezi kwari gushize bakora isesengura ryimbitse kuri buri
muhanzi, hakorwa ibiganiro byihariye, ndetse basubiza inyuma amaso bareba
urugendo rwa buri muhanzi.
Hanarebwe kandi inshuro ibihangano bya buri muhanzi
byatambutse ku mbuga zitandukanye za Trace zikina umuziki, kandi hifashishwa
ikipe ngari y’abahanga mu muziki basanzwe bakorana na Trace bagaragaza urutonde
rw’abakwiye guhatanira ibi bihembo.
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 150. Ku buryo
Trace Africa ivuga ko izatoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango
wo kubitanga.
Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu
Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ariella Kageruka yavuze ko kuba u Rwanda
rugiye kwakira itangwa rya Trace Awards ari amahirwe akomeye ku gihugu no ku
bahanzi
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba
n’umuyobozi wa Trace Awards & Fesival muri Afurika y’Uburasirazuba, Valerie
Gilles-Alexia yagaragaje inyungu abahanzi b’i Kigali bazakura muri Trace Awards
Umuyobozi wa Trace Africa muri Afurika y’Uburasirazuba,
Danny Mucira yavuze ko bishimiye kuba ibi bihembo bigiye gutangirwa i Kigali
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ubucuruzi muri Pernod
Ricard, muri Afurika y’Uburasirazuba, Olayinka Elegbede
Ariel Wayz yagaragaje ko kwisanga muri Trace Awards
ari inyungu ikomeye kuri we
Bwiza yavuze ko aho ageze bitanga icyizere cyo kwisanga muri Afrimma na BET Awards
TANGA IGITECYEREZO