RFL
Kigali

Iri mu ziyoboye ku Isi! Sobanukirwa Bayern Munich yatangiye gukorana n'u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/08/2023 13:39
0


Ikipe ya Bayern Munich yatangiye kwamamaza Visit Rwanda muri sitade yayo, ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Budage ikaba ari nayo ifatwa nk'umwami muri iki gihugu.



Iyi kipe yashinzwe mu 1900 ishinzwe n'abakinnyi 11 bari bayobowe n'Umudage witwa Franz Adolf Louis John ndetse aba ari nawe uhita aba Perezida wayo mu gihe kingana n'imyaka 3.

FC Bayern Munich yatwaye igikombe cya 1 mu mateka yayo mu 1932, ni igikombe cya German Football Championship cyasimbuwe n'icya shampiyona y'ubu bakaba baragitwaye batsinze Eintracht Frankfurt ibitego 2-0.

Iyi kipe ya Bayern Munich yakomeje kwitwara neza yegukana ibikombe, irenga n'ibyo mu gihugu ahubwo itwara no n'ibyo ku mugabane w'Iburayi. Hagati yo mu 1974 no mu 1976 yegukanye ibikombe 3 yikurikiranya bya  European Cup yaje guhinduka UEFA Champions League Kiri ubu.

Bavarians nk’uko abafana bayo bayita yakomeje kwitwara neza yiharira ibikombe by'iwabo mu Budage ariko ibyo ku mugabane w'Iburayi ntibikunde kubitwara. Nyuma y'imyaka myinshi muri 2000 ni bwo FC Bayern Munich yongeye kwegukana igikombe cya Champions League itsinze Valencia kuri penariti 5-4.

Muri rusange kugeza ubu FC Bayern Munich niyo kipe ifite ibikombe byinshi mu Budage, imaze kwegukana Shampiyona y’u Budage inshuro 33, igikombe cy’Igihugu (DFB-Pokal) inshuro 20 n’igikombe kiruta ibindi mu Budage inshuro 10. Yatwaye kandi UEFA Champions League inshuro 6 ndetse n'ibikombe 2 by'igikombe cy'Isi cy'amakipe asanzwe.

Sitade ya Allianza Arena yakira abagera ku 70,000, FC Bayern Munich yatangiye kuhakinira imikino yayo muri 2005. FC Bayern Munich imaze gutozwa n'abatoza 32 kuva yashingwa. Mu mateka ifite abakinnyi 3 batwaye Balloon d'Or. Bigendeye ku bikombe iyi kipe ifite iza ku mwanya wa 3 ku Isi mu makipe akomeye kurusha andi.

Guhera ku wa 27 Kanama 2023, u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Bayern Munich aho mu byo buzibandaho harimo kumenyekanisha ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda no guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru w’abakiri bato.

Aya masezerano yahise atangira gushyirwa mu bikorwa kubera ko mu mukino FC Bayern Munich yaraye itsinzemo Augsburg ibitego 3-1 muri shampiyona, muri sitade hari harimo amagambo ya Visit Rwanda.


FC Bayern Munich yatangiye ubufatanye n'u Rwanda 


Ku mukino w'ejo muri sitade ya FC Bayern Munich hari harimo Visit Rwanda 



FC Bayern Munich niyo kipe ifite ibikombe byinshi mu Budage 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND