RFL
Kigali

Umwe ati mwongere ‘Urumogi’,undi yigana Meddy: Ibyaranze Seka Live yatumiwemo Eric Omondi-AMAFOTO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:28/08/2023 11:14
0


Umunyarwenya Eric Omondi uri mu bayoboye uruganda rw’urwenya muri Afurika, afatanyije n’abandi banyarwenya basendereje ibyishimo abanya-Kigali bitabiriye Seka Live, bagaragaza ko abanyarwanda batuje cyane batameze nk’abandi banyafurika.



Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 mu ihema rya Camp Kigali, Umunyarwenya Eric Omondi ukomoka muri Kenya, yatembagaje ibyamamare n’abafana bitabiriye igitaramo ngarukakwezi cy’urwenya Seka Live.

Uyu munyarwenya uri mu bakunzwe muri Afurika yahereye ku rwenya rugaragaza uburyo abanyarwanda batuje cyane batameze kimwe nk’abandi bany’Afurika, Atanga urugero yifashishije indirimbo ‘Slowly’ y’umuhanzi Meddy.

Omondi yanyujijemo yigana uburyo abahanzi nyarwanda bagifite ikinyabupfura ku rubyiniro kuko batubabuka abantu, cyangwa ngo bitware nk'uko abandi banyafurika babigenza. Yatanze urugero rw’igihe yitabiraga igitaramo cyari cyatumiwemo ‘Koshens’ wo muri Jamaica i Kigali.

Yavuze ko Koshens yatumiwe hamwe n’abandi bahanzi batandukanye ariko ko imyitwarire yabaranze ku rubyiniro nawe yamuteye ubwoba. Yahereye aho ashimangira ko uko yasize abanyarwanda batuje ariko yongeye kubasanga.

Yageze aho agira ati  “Muratuje cyane, ntabwo mumeze nk’abanya-Kenya, abanya-Uganda, abanya-Nigeria cyangwa abirabura bo muri Amerika.”

Uyu mugabo ukunze kwiyita Perezida w’urwenya muri Afurika [President of Comedy in Africa] kandi yashimangiye urukundo afitiye abakobwa b’abanyarwanda, kubera uburyo byibuze bagifite indangagaciro bagenderaho, zirimo kubaha no gucisha make ntibatongane.

Kuri iyi ngingo yatanze urugero rw’uburyo abagabo benshi mu gihugu cye, barambiwe ku buryo bari kwishakira abakobwa bo mu bindi bihugu kubera uburyo bafatwa mu ngo zabo. Yahise ashimangira ko iyo ageze mu Rwanda yiyumva nk’uri imuhira.

Yagize ati “Ntabwo wabona akavuyo mu Rwanda, mufite umurongo ugoroye mugenderamo kandi ndabikunda. U Rwanda ni igihugu ngeramo nkumva ndi mu rugo.”

Mu kiganiro na InyaRwanda Omondi yatangaje ko ageze kure umushinga wo gufungura ishuri ryigisha abanyempano mu mwuga wo gutera urwenya n’izindi mpano zitandukanye muri East Africa, ariko ko azahera iwabo muri Kenya akabona gufungura amashami mu bindi bihugu.

Ati”Yego tubitekerezaho kandi turi kubikoraho, mfite abavandimwe nafashije bari gutangira abandi bateye imbere, ndi gupanga gufungura ishuri ry’impano muri rusange. Nzahera muri Kenya ubundi mbone gufungura amashami mu bindi bihugu.”

Ku bijyanye n’imyigaragambyo aherutse gukora yo gusaba Leta ya Kenya gsuhyiraho itegeko ry’uko mu gihugu hazajya hakinwa 75% by’ibihangano by’abahanzi bo muri icyo gihugu, Eric Omondi yavuze ko ntacyo inteko ishinga amategeko iragikoraho ariko ko bari kubiganiraho.

Uyu munyarwenya mbere yo gusoza yashimiye Arthur Nkusi utegura ibi bitaramo bya Seka Live biba buri kwezi, anasaba abanyarwanda kubungabunga igihugu bafite kuko agikunda byihariye. Ati”Mufite igihugu cyiza, nagikunze cyane muzakibungabunge.”

Muri iki gitaramo umunyarwenya Loyiso ukomoka muri Afurika y’Epfo agakorera mu Bwongereza, yasekeje benshi, atera urwenya ku buryo yaje aziko u Rwanda rwemera ko abantu bakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Loyiso yatangaje ko atumva uburyo ahora yumva ‘Visit Rwanda’ kandi urumogi rutemewe mu Rwanda, akibaza niba abanyamahanga bose bazajya kureba ingagi bikarangirira aho. Yasabye ko u Rwanda rwazabyigaho rugakomorera ikoreshwa ry’urumogi.

Umuhanzikazi Alyn Sano yataramiye abitabiriye iki gitaramo, abasogongeza ku ndirimbo zigize album nshya yise ‘Rumuri’, anifuriza isabukuru umunyamakuru Antoinnette Niyongira ukorera Radiyo Kiss FM mu kiganiro cya mu gitondo.

Mc Kash ukomoka muri Uganda y’Amajyaruguru yateye urwenya rugaragaza itandukaniro riri hagati y’u Rwanda na Uganda mu bijyanye n’umutekano, isuku n’ibindi. Yavuze ko yakunze abakobwa bo mu Rwanda kubera imiterere yababonanye.

Kash ukomoka mu gace kitwa ‘Guru’ yateye urwenya rugaruka ku buryo umwuga w’abanyamakuru ba Radiyo bagowe, uburyo basabwa kwirengagiza amarangamutima yabo, bakibanda mu gushimisha abaturage baba babakurikiye.

Nk'uko bisanzwe muri iki gitaramo, abanyarwenya b’abanyarwanda barimo itsinda rya Mavide na Pazzo, Admin, na Muhinde bamaze kwigaragaza muri Gen Z, bahawe umwanya basusurutsa abitabiriye, ndetse bongera kugaragaza ko Impano irimo kugenda yaguka.

Eric Omondi yagaragaje ko abanyarwanya batuje cyane bitandukanye n’abandi banyfurika

Omondi yashimagiye urukundo afitiye abakobwa b’abanyarwandakazi

Uyu munyarwenya yavuze ko akunda u Rwanda kandi ko ahafata nko mu rugo

Omondi agiye gushinga ishuri rizamura impano

Eric yiganye Meddy uburyo yitwara ku rubyiniro

Uyu munyarwenya yagaragaje uburyo abakobwa b’abanyarwanda, bitwara neza badashamaduka nk’abo mu bindi bihugu

Eric Omondi yashimangiye ko azakomeza kuvugira abaturage mu gihe Leta ya Kenya itabumva

Alyn Sano yataramiye abitabiriye Seka Live

Mu ikanzu ndende y’umweru, Alyn Sano yasogongeje abitabiriye Seka Live zimwe mu ndirimbo ziri kuri album nshya yise ‘Rumuri’

Alyn Sano yemeye gutaramira muri iki gitaramo ku buntu

Sano yatunguranye aririmbira Umunyamakuru Antoinnette Niyongira wizihije isabukuru

Loyiso yabajije abanyarwanda impamvu batumira abanyamahanga, kandi batemera ko urumogi rukoreshwa

Loyiso ukorera mu Bwongereza yasabye ko u Rwanda rwakiga ku buryo bwo gukomorera ikoreshwa ry’urumogi

Loyiso Gola ukomoka muri Afurika y’Epfo yatembagaje imbaga mu cyongereza cyuzuyemo imvugo z’Abanyamerika

Mc Kash wo muri Uganda yateye urwenya ku buryo abantu barebare bagowe

Mc Kash yagarutse ku buryo isuku n’umutekano wo muri Uganda n’u Rwanda bitandukanye

Uyu musore wirabura kandi muremure cyane, yagarutse ku buryo abanyamakuru ba Radiyo bagowe

Pazzo na Mavide bazwi muri Gen Z bateye urwenya ku buryo abantu bahamagara kuri Radiyo

Admin Seka yasekeje benshi muri iki gitaramo

Muhinde yagarutse ku buryo akunda abakobwa bamusumba cyane

Umuhanzi Sintex n’Umufasha we Keza Shadia bari mu bitabiriye iki gitaramo

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Sintex n’umufasha we Keza Shadia bagaragaye bwa mbere mu gitaramo ‘Seka Live’


Rocky Kimomo n’inshuti ze bari mu bitabiriye iki gitaramo

Sandrine Isheja n’ibindi byamamare bishimiye cyane urwenya rwa Eric Omondi n’abandi






KANDA HANO UREBE IBYO ERIC OMONDI YATANGAJE NYUMA Y'IKI GITARAMO

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Seka Live cyaherekeje Kanama 2023

AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND