Kigali

NKORE IKI : Nakundanye n'umusore ariko naje gusanga ari umusinzi bikomeye kandi arankunda cyane

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/08/2023 12:03
1


Umukobwa yagishije inama y'icyo yakora nyuma yo gukundana n'umusore nyuma akaza kumenya ko ari umusinzi wanze no kuzivaho kandi nyamara we akabona atashobora gukundana nawe



Uyu mukobwa wagishije inama yagaragaje ko urukundo yakundanye n'uyu musore rwari rwiza ariko akajya abona ibintu bimwe bitarimo kugenda  neza nyamara nyuma aza kumenya ko umusore yamubeshye kuva na mbere hose.

Mu magambo ye yagize ati" Muraho neza, nagiraga ngo mumfashe mungire inama kuko njye n'umukunzi wanjye tumeranye nabi gusa nabuze amahitamo kuko yambeshye ko atanywa inzoga ariko nkajya mbona ntacyo arimo kugeraho kugeza menye ko impamvu ari uko anywa agasinda n'amafaranga afite bakayamwaka.

Duhura bwambere nabonaga ari umusore mwiza wo kwizera ariko uko iminsi yagiye ishira niko nagiye mbona ko atandukanye , agenda ahinduka gake gake , umunsi ku munsi.

Mu minsi yashize nagiye aho atuye mu ibanga  ngezeyo nsanga amacupa yuzuye mu ruganiriro  , ngeze aho arara nsanga ari kumwe n'undi mukobwa.Narabimubajije ntiyagira icyo ansubiza , hashize iminsi 5 ntabwo yari yagira icyo ambwira kuko ntabwo aba ashaka ko tubivuganaho. 

Ese ndeke urukundo rwacu rurangira ? Njye naje gusanga ntakeneye umugabo w'umusinzi niyo mpamvu nkeneye inama zanyu" .

Nawe niba ushakako kugisha inama twandikire kuri Info@Inyarwanda.com 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKANDOLI Berthilde1 year ago
    Namureke kuko yazicuza ubuzima bwe bwose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND