Kigali

Minisitiri wa Siporo yasobanuye ibikubiye mu bufatanye bw'u Rwanda na Bayern Munich

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/08/2023 7:45
0


Minisitiri wa siporo,Aurore Munyangaju yasobanuye ibikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na FC Bayeren Munich ,agaragaza ko usibye kwamamaza Visit Rwanda ahubwo hari n’ibindi bikorwa bya siporo bitandukanye iyi kipe izafashamo abanyarwanda.



Kuri iki Cyumweru taliki 27 Kanama 2023 nibwo byamenyekanye ko binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB) u Rwanda rwagiranye amasezerano azamara imyaka 5 n’ikipe ikina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Budage ya Bayern Munich.

Minisitiri ufite siporo mu nshingano,Aurore Mimosa mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu yasobanuye ko aya masezerano arimo ibyiciro 2 aho Bayern Munich izajya yamamaza gahunda ya Visit Rwanda naho ikindi cyiciro kikaba ari ikijyanye na siporo. Yavuze ko muri iki cyiciro cya siporo harimo ko FC Bayern Munich izagira uruhare mu kuzamura impano z’abakiri bato mu Rwanda ndetse bagatanga n’amahugurwa ku batoza.

Yagize ati”Twabanza kwishimira ko u Rwanda rwongeye kugirana amasezerano n’indi kipe usibye ubundi bufatanye twari dusanzwe dufitanye n'andi makipe”.

“Ubu noneho u Rwanda rukaba rwasinyanye amasezerano na FC Bayern Munich,ibikubiye muri aya masezerano nabivuga nko mu bice 2 bitandukanye”.

“Harimo igice cya Visit Rwanda kijyanye no  guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda ariko noneho ikindi gice gikomeye byumwihariko ni mu rwego rwa siporo bijyanye no guteza imbere umupira wa magaru w’u Rwanda hibandwa mu kuzamura impano z’abato”.

“Mu kuzamura impano z’abato harimo ibintu byinshi bikubiyemo kugira ngo nabyo bizashoboke muri aya masezerano . Harimo icya mbere navuga mu gutegura ingando zo gutoranya cyangwa se gutoza abafite imyaka ikiri hasi cyangwa se abafite impano.Guhitamo abakinnyi bagera kuri 20 bazagenerwa umutoza uvuye muri FC Bayern Munich”.

“Ikindi binyuze mu masomo atandukanye azajya ategurwa n’uruhande rw’iyi kipe,ikindi navugamo cy'ingenzi kirimo, harimo noneho gutegura abatoza kuko ntabwo wakwigisha abana cyangwa se ugahitamo impano ariko noneho   tutakoze gahunda yo gutegura  abatoza”.

“Muri aya masezerano harimo na gahunda yo gutegura abatoza,bikaba birimo ibice 2, hakaba harimo gutanga amasomo imbona nkubone,tukazajya tubona abakinnyi cyangwa se abahagariye FC Bayern baza gutoza abatoza b’Abanyarwanda bagera kuri 20”.
 

“Harimo noneho no gutoza abatoza hifashishwe iyakure kugira ngo  abatoza benshi bo mu Rwanda  babone ayo masomo. Ikindi navuga gikubiyemo ni irushanwa rya  bakiri bato rya FC Bayern rizajya riba buri mwaka aho aho ikipe itoranywa y’u Rwanda nayo ikajya gukina.”

Minisitiri wa siporo yasoje avuga ko mu Rwanda kandi hagomba kuba ikipe y’abato bazatoranywa mu gihugu cyose  ya FC Bayern Munich izaba ifite abatoza 2 baturutse n’ubundi muri iyi kipe,iyi kipe ikazaba igizwe n’abana 30.

Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yasobanuye ko FC Bayern Munich izagira uruhare mu kuzamura impano z'abakiri bato bakina umupira w'amaguru 


FC Bayern Munich izajya yamaza Visit Rwanda muri sitade yayo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND