RFL
Kigali

Afite akazi keza, yakoze ubukwe mu 2003, yakorewe ihohoterwa: Ibyo wamenya ku mugore wa Sintex

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/08/2023 16:11
4


Mu minsi yashize ni bwo hamenyekanye ko umuhanzi Sintex yakoze ubukwe n'umugore utari usanzwe azwi cyane witwa Shadia Keza, benshi bakomeza kwibaza byinshi kuri we, ari nayo mpamvu InyaRwanda tugiye kubagezaho amwe mu mateka ye.



Shadia Keza ni umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Canada akaba akora mu mushinga urwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa ku Isi hose.

Impamvu yo kuba muri uyu mushinga, ni uko afite inkuru ndende ku ihohoterwa yakorewe kuva akiri umwana nyuma yo kubura ababyeyi be bishwe muri Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka 7.

Nyuma yo kubura ababyeyi be, Keza yabaye mu muhanda mu gihe cy'imyaka irindwi aza kwerekeza ku gihugu cya Uganda aho yari asanze nyirasenge.

Ubwo Shadia yaganiraga n'ikinyamakuru Global News, yavuze ko ubwo yageraga kwa nyirasenge mu gihugu cya Uganda, yatangiye kumukorera ihohoterwa ndetse akajya amutegeka kujya mu buraya n'amafaranga akuyemo akayamuha.

Keza yagize ati "Masenge ntabwo yari umuntu mwiza, yantegetse kujya mu buraya ndetse abagabo bakankorera ihohoterwa kugira ngo bamuhereze amafaranga. Iyo nangaga kubikora nararaga hanze ndetse akanyima ibiryo."

Ku bwo gufatwa nabi, Keza yaje guhura n'umugabo wamubwiye ko amukunda nyuma agendera muri icyo kinyoma hanyuma mu mwaka wa 2003 ku bwo kubura uko agira, ashyingiranwa n'uwo mugabo icyo gihe afite imyaka 18 nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru CBC News.

Nyamara n'ubwo bashyingiranwe azi ko atandukanye no guhohoterwa, umugabo we nawe yaje kujya amuhohotera ku buryo igihe cyageze Keza akifuza kuba yarapfuye kuko yumvaga yari yaramaze guhaga ubuzima bwe akumva ko gupfa byaba ari byo byamuha ibyishimo nk'uko ikinyamakuru London CTvnews kibitangaza.

Keza aganira na CBC news, yagize ati "Yajyaga (umugabo we) ankubita mu nda akansambanya ku ngufu ndetse rimwe na rimwe akankubita mu maso. Mfite inkovu nyinshi nasigiwe nawe."

Mu mwaka wa 2009, Keza Shadia n'umugabo we bimukiye mu bwongereza naho akomeza kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko mu mwaka wa 2014 baza gutandukana amusigiye abana babiri.

Nyuma yo gutandukana, Keza Shadia yavuze ko ubuzima bw'uwahoze ari umugabo we ari gereza gusa aho afunga afungurwa buri gihe.

Nyuma ni bwo Keza Shadia yaje kujya mu gihugu cya Canada ari naho magingo aya atuye bakora umuryango wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa witwa "Shine the light on woman abuse".

Nyuma y'imyaka 9 atandukanye n'uwahoze ari umugabo we, Keza Shadia yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umuhanzi Sintex akaba umuvandimwe wa Arthur Nkusi.

Shadia yabuze ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka 7 nyuma y'indi myaka 7 aba mu muhanda ari nabwo yagiye kuba kwa Nyirasenge muri Uganda

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Shadia Keza yatandukanye n'umugabo we bashakanye mu mwaka wa 2003 ku bwo kumukorera ihohoterwa

Shadia Keza yavuze inkuru y'ubuzima bwe ubwo bari mu muryango witwa "Shine The light on woman abuse" wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa

Shadia Keza yanyuze mu buzima bubi ku buryo yumvaga ko gupfa ari byo byatuma abaho neza

Keza Shadia afite abana babiri yasigiwe n'umugabo we batandukanye mu 2014, imfura ye ikaba yaravutse Shadia afite imyaka 15

Nyuma y'ubuzima bubi Keza Shadia yabayemo ubu abayeho ubuzima bwiza

Sintex yiyemeje guhoza amarira Keza Shadia wakorewe ihohoterwa igihe kirekire ndetse banasezerana kuzabana akaramata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John mugabo1 year ago
    Niyihangane nubwo mutubeshye.nonese umuntu warufite imyaka 7 1994,ubwo yaba afite 18 gute muri 2003? Uwakoze iyinkuru ntasanzwe nawe .
  • nshuti Kelly 1 year ago
    Ubwo se ibyo byose byari ngombwa mugihe bakiri mukwa buki? 🤔🤔🤔🤔
  • Jean Yves1 year ago
    Ubu ageze heza yubatse urugo araryohewe, namwe nibwo mwibutse kugarura inkuru nk'izi zitaryoshye, nyamara mu gihe yahohoterwaga ntimwamutabarije! Ibi biratwungura iki nk'abasomyi! Ahubwo murimo gukanda mu nkovu aho twakamushyigikiye. Mube abanyarwanda please.
  • Pazzo1 year ago
    Niba yaramubwije ukuri ni byiza bizatuma yubaka twemere ubuzima twaciyemo kugira NGO twubake umuryango mwiza





Inyarwanda BACKGROUND