Itsinda Redemption 4 Voice ryashyize hanze indirimbo 'Niwe Mugabane'-VIDEO

Iyobokamana - 27/08/2023 1:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Itsinda Redemption 4  Voice ryashyize  hanze  indirimbo 'Niwe Mugabane'-VIDEO

Itsinda ryitwa Redemption for Voice ryashyize ahagaragara indirimbo yabo bise 'Niwe Mugabane' ifite n'amashusho.

Itsinda ry'abasore batatu  Redemption 4 Voice, baririmba mu makorari abiri aririmbira kuri ADPR Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza,  bashyize hanze  indirimbo yabo bise Niwe Mugabane .Iyo Ndirimbo nshya ikaba yanasohokeye rimwe n'amashusho yayo.

Aba basore bane  ,bavuga ko biyemeje gukora itsinda  nyuma y'uko babonye ko  bafite impano yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana .Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda.com ubwo bashyiraga ahagaragara indirimbo yabo ya Gatatu, bemeje ko ari indirimbo ifite ubutumwa bwihariye bugenewe buri wese.

Iyo Ndirimbo nshya bashyize ahagarara yakozwe na Producer Boris   usanzwe akorera abahanzi barimo abamaze kuba ibyamamare ndetse amashusho yakozwe Producer Musinga  nawe umaze kuba icyamamare mu gutunganya amashusho.

Umwe muri abo basore witwa Izabayo Eddy, aganira na InyaRwanda.com ko iyo Ndirimbo itandukanye nizindi Ndirimbo ebyiri za mbere bakoze .

Yagize "Twashyize ahagaragara indirimbo yitwa Niwe Mugabane,twahise kuyisohorana n'amashusho yayo .Ubu yamaze kugera ku rubuga rwacu rwa YouTube."

Izabayo yakomeje ati" Indirimbo twasohoye itandukanye n'izindi ndirimbo ebyiri twakoze mbere kuko iyo ntwayikoze twayishyizemo ubushobozi ,twifuje kuyikorana Producer Boris kandi yaradufashije cyane adukorera indirimbo itandukanye n'izo za mbere twari twarakoze mbere.Undi mwihariko uri muri iyi ndirimbo amashusho yayo twayakorewe na Producer Musinga nawe usanzwe akora amashusho neza."

Umuhanzi ubarizwa muri iryo tsinda wanagize igitekerezo cyo kurishinga witwa Mupenzi Gad, avuga  ko itsinda ryabo rihamaharira abantu kureka ibyaha bakibuka ko bacunguwe na Yesu Kiristo .

Yagize ati " Tujya gukora itsinda byaturutse kuri njye kuko nari nsanzwe ndirimba muri Chorale yo Kuri ADPR Rwinkwavu bagenzi nabo n'abaririmbyi bazi kuririmba kuko twakuriye mu Itorero . Indirimbo twasohoye irimo ubutumwa twageneye abantu kugira ngo bareke ingeso mbi .Mu butumwa buri mu Ndirimbo zacu tuba dukangurira abantu bose kwibuka ko twacunguwe na Yesu umucungizi wacu."

Abasore bagize Itsinda Redemption 4 Voice bari hagati y'imyaka 23 na 25 batatu muribo barangije kwiga amashuri yisumbuye mu gihe umwe yarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Indirimbo ya Redemption  4 Voice yabo mushobora kuyikurikirana Kuri channel ya YouTube yabo yitwa.





Itsinda ryitwa Redemption for voice ryashyize ahagaragara indirimbo yabo bise niwe Mugabane.

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...