Kigali

Bwa mbere The Ben yagize icyo atangaza nyuma y'urupfu rwa Papa we

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/08/2023 12:14
1


Nyuma y'igihe gito abuze umubyeyi, Mugisha Benjamin yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi we wamukundishije kuririmba.



Umuhanzi Mugisha Benjamin uri mu bihe bitoroshye nyuma y'urpfu rw'umubyeyi we, yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi we yafataga nk'intwari.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, The Ben yasobanuye uburyo umubyeyi we yari Intwari ndetse avugamo uburyo ariwe akesha ubuzima bwiza n'ukuntu babanye mu byiza no mu bibi akaba yizeye ko aho aruhukiye ari heza. 

The Ben yavuze ko yari afashe ifoto y'umubyeyi we akibuka ibihe bya kera mu buto bwe uko yari abanye na se amusaba icyo aricyo cyose kandi nk'umubyeyi akora buri kimwe cyose umuryango wabo wishimye cyane ndetse avuga ibyo yibuka ku mubyeyi we.

The Ben yagize ati "Iyi foto yawe mfite wari ukiri muto. Ibyo byari ibihe twese twibuka nka papa mwiza umuntu wese yashobora gusaba nibyo nshaka kwibandaho. Nibuka ko wari urumuri rutumurikira, isoko y'imbaraga n'urukundo. Kuba wari uhari byatuzaniye ibyishimo, ubwitange bwawe bwari buhamye. Wavukiye mu buzima butoroshye ariko wararwanye kugira ngo tugire ubuzima bwiza."

The Ben kandi yongeye kugaruka ku byo yatangaje ku munsi wo gushyingura umubyeyi we avuga ko satani yamugerageje mu minsi ye ya nyuma dore hari amakuru yamenyekanye ko batari babanye neza.

The Ben yagize ati "Ubuzima bwarakugoye ndetse urwana n'abadayimoni baguhinduye mu buryo nta muntu n'umwe wabyiyumvishaga. Uretse ibyo warwanaga nabyo, ntabwo nigeze nanirwa kukwegera kugira ngo nkwereke urumuri twahoranye. Byarambaje kubona unyirukana ariko ntabwo nigeze nkuvaho nk'uko utatuvuyeho mu minsi yawe myiza y'ububyeyi."

The Ben yavuze ko yizerera mu mbaraga zo gucungurwa bityo akaba yizeye ko umubyeyi we aruhukiye mu mahoro ndetse azababarirwa ibyaha byose ku buryo igihe kizagera bagahurira mu bundi buzima.

The Ben ati "Nizera ko hari amahirwe yo kubabarirwa no kubona amahoro. Reka nizere ko uri ahantu heza cyane hataba ububabare ndetse n'ibyaguhigaga mu buzima. "

The Ben yavuze ko kandi aho umubyeyi we yaba yarakoshje nk'uko undi muntu wese yakosa, bamubabariye kubwo kuba ariwe waberetse ubwiza bw'iyi si abantu benshi bakunze ndetse aho bageze bakaba bahakesha umubyeyi wabo.

The Ben ati "Papa, umuryango wacu wahisemo kwibuka ibihe byiza, urukundo, n'ibyishimo wazanye mu buzima bwacu. Twasanze mu mitima yacu dukwiye kubabarira amakosa no kwibanda ku muntu wasobanuye isi kuri twe."

Nyuma y'ubwo butumwa burebure, The Ben yasezeye kuri Papa we, avuga ko yizeye ko ubutumwa bwe bumugezeho aho yaba aherereye hose.

The Ben n’umuryango we bashyinguye Se Mbonimpa John w'imyaka 63 ku wa 23 Kanama 2023 nyuma yo  kwitaba Imana mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.


Mbonimpa John yashyinguwe ku wa 23 Kanama 2023 mu irimbi rya Rusororo.


Mu marira menshi, The Ben yavuze ko mu minsi ya nyuma umubyeyi we yageragejwe na Satani


Byari amarira n'agahinda ku bari baherekeje mu cyubahiro bwa nyuma Mbonimpa John


Mbonimpa John asize abana 6, abahungu 4 n'abakobwa 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mw1 year ago
    Papa we? Bavuge se ntibavuga papa we ,bakongera bakavuga nyina



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND