Umunyarwenya uri bakomeye ku Mugabane wa Afurika, Eric Omondi yageze i Kigali ateguza gusigira ibihe byiza abanya-Kigali n’abandi bitabira igitaramo cy’urwenya cya Seka Live, agiye kwigaragazamo.
Uyu munyarwenya yageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana Saa kumi n’ebyiri zo kuri iki Cyumweru tariki
27 Kanama 2023.
Yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live kiba
kuri iki Cyumweru guhera Saa Kumi n’imwe muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali.
Eric Omondi uvuga ko ari Perezida w’Abanyarwenya muri
Afurika, yavuze ko hari hashize igihe adataramira i Kigali, kandi yiteguye
gutanga ibyishimo muri Seka Live. Ati “Hari hashize igihe, nongeye kugaruka i
Kigali. Biraza kuba ari ibintu byiza, ni uguseka, ugakomeza ugaseka.”
Omondi yavuze ko yiteguye gutembagaza abantu mu gihe
cy’amasaha abiri, avuga ko hakwiye kuba hari ‘Ambulance’ yo gutwara abantu baza
guseka bagatembagara.
Yageze i Kigali ahasanga umunyarwenya wo muri Afurika
y’Epfo, Loyiso Ngola wageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu
tariki 26 Kanama 2023.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Loyosi Ngolo yavuze
ko yishimiye kugaruka i Kigali ku nshuro ye ya kabiri.
Yavuze ko yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda bahurira
hamwe bagakora Umuganda, avuga ko ibi biri mu mpamvu zituma Kigali ihora isa
neza.
Ati “Ubwo nari ngeze hano nanyuze ahantu mbona abantu
bahuriye bamwe bari gukora isuku birantangaza. Niyo mpamvu inaha hahora isuku
cyane nanjye ninjiye ndabafasha.”
Uyu munyarwenya ufite ibiganiro bitambuka kuri Netflix,
avuga ko yiteguye kugaruka i Kigali agamije gusura ingagi zo mu birunga.
Ati “Numvise ko hano haba ingagi ariko sinigeze mbona
umwanya wo kuzisura ariko ubutaha nzashaka umwanya mpagere.”
Iki gitaramo Eric Omondi yitabiriye aragihuriramo na
Loyiso, Muhinde, Arthur Nkusi, MC Kash, Mavide na Pazzo bakora nk’itsinda.
Omondi ni umwe mu banyarwenya bo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba badasiba mu itangazamakuru, biturutse ku nkuru z’urukundo,
uburyo yizirika ku ruganda rw’imyidagaduro, kuvuga cyane ku ngingo ziba
zigezweho muri Kenya n’ibindi bituma ahangwa ijisho igihe kinini.
Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bijya kure,
bikanavuga ko n’uburyo yambara mu ruhame, uko yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga
biri mu bitembagaza abantu mu bihe bitandukanye.
Ikinyamakuru Ke. Opera News mu myaka ibiri ishize cyo
cyanasohoye inkuru cyavuzemo ko Eric Omondi mu mashuri yisumbuye yambaraga
umwambaro w’ishuri mu buryo busekeje, kandi ko n’uburyo yitwara imbere y’ibyuma
bifata amashusho bituma abantu batamukuraho ijisho.
Ibi ngo ni byo byamufashije gusohoka ku rutonde
rw’abanyarwenya 10 bo muri Afurika basetsa cyane. Uyu mugabo yagize igikundiro
cyanye nyuma y’uko atangiye kugaragara mu ruhererekane rw’ibiganiro by’urwenya
‘Churchill’.
Omondi ntiyigeze abura ku rutonde rw’abasakuje mu
mashuri yisumbuye. Kandi benshi mu banyeshuri biganye bakunze kuvuga ko ‘buri
jambo ryose yavugaga ryabaga risekeje’. Bati “Yaba ari mu ishuri cyangwa adahari,
ntiyaburaga ku rutonde’.
Uyu mugabo uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa afite
impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Daystar University mu itagazamakuru
n’itumanaho.
Yayibonye nyuma y’imyaka irindwi yari ishize ari ku
ntebe y’ishuri (2003-2010). Ibi byaturutse ku kuba yarabuze amafaranga y’ishuri
yasabwaga amashilingi 107,000 ni mu gihe we yari afite amashilingi 24,000.
Omondi yaherukaga i Kigali, ku wa 29 Ukuboza 2023. Mu
2019 nabwo yataramiye Kigali binyuze muri Seka Live.
Eric Omondi ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 4 kuri
Instagram yageze i Kigali
Akigera i Kigali, Eric Omondi yakiriwe na Bundandi
Nice wo muri Arthur Nation
Omondi yakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo bya Seka Live biba buri kwezi
Hari ibinyamakuru bivuga ko Omondi afite umutungo uri
hagati y’amashilingi Miliyoni 30 n’amashilingi Miliyoni 350
Uyu mugabo ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo zitandukanye
Omondi yafashe ifoto n'umwe mu bakunzi b'ibihangano bye- aha bari ku kibuga cy'indege
Umunyarwenya Loyiso Golo yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali
Igitaramo cya Seka Live giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Omondi yageraga i Kigali
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO