Nubwo buri wese afite inshingano yo kugaragara mu buryo bumuhesha ishema yubaka ahazaza, abakinnyi ba filime bitewe nuko bakurikirwa na benshi, hari imyitwarire ikwiriye kubaranga hubakwa iterambere ryabo bwite n'iry'igihugu.
Umukinnyi wa Filime ni umwe mu bantu bashobora
kwangiza sosiyete mu buryo bwihuse cyangwa akaba yahindura imico mibi mu gihe
gito binyuze mu bihangano bye, akubaka umuryango nyarwanda n’Igihugu muri
rusange, ndetse akagira akamaro ku Isi.
Amateka avuga ko kera mu muco nyarwanda abantu
barangwaga n’umuco, bakagira indangagaciro zibaranga ndetse na kirazira, ibyo
bigatuma abantu bakura bihesha agaciro bakagaragaza isura nziza ku gihugu
cyabo.
Dore ibintu bikwiriye kuranga umukinnyi wa filime
mwiza hubakwa umuryango nyarwanda n’Igihugu:
1. Gutanga
inyigisho hagendewe ku bikenewe
Abakinnyi ba filime nabo ni amaso ya rubanda,kuko inyigisho n’ubutumwa bifuza gutanga byagera kuri benshi mu gihe gito. Urugero rwumvikana, urubyiruko rw'ubu abenshi bishoye mu biyobyabwenge, inzoga,kwiyandarika n’ibindi.
Umukinnyi mwiza cyangwa utegura filime, ni wawundi
uzareba ku hazaza h’Igihugu agatanga inyigisho iburira babandi bari kwiyangiza bakaba bahinduka.
2. Kwiyubaha
ubwabo
Abantu rimwe na rimwe bagereranya ibyo utanga n’ibyo
ufite,bikaba byatuma batesha agaciro inyigisho zawe. Niba uri umukinnyi wa
filime ugatanga inyigisho kenshi usaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge kandi
bakuzi ubinywa,bizagorana ko bakurikiza inama yawe. Ni byiza kuba intangarugero kuko imico ubwayo irigisha
3. Kuba
inshuti ya bose n’igihe wamamaye
Kubaka izina iyo byakubereye umugisha ugwiza inshuti
aho kuzitakaza. Bamwe batangira biyegereza abantu bamara kugera ku bwamamare bakirengagiza abo bakuranye, imiryango, inshuti n’abandi, ibyo bigatuma
abaguhaga amashyi bakubona bagahunga.
4. Kwitabira
ibikorwa bya Leta
Abasitari ntibakunze kugaragara mu bikorwa rusange kubera izina bafite muri rubanda, nyamara bakagombye kwitabira n'ababandi babakunda bakaza babasanga bagafatanya kubaka Igihugu.
Mu kubaka ahazaza h’Igihugu, ntihakenewe abasaza,abakecuru cyangwa abana, hakenewe buri wese w’umunyagihugu kugira ngo atange umusanzu we.
TANGA IGITECYEREZO