RFL
Kigali

EPL: Arsenal yategewe nzira naho Manchester United bisaba amasengesho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/08/2023 18:48
1


Ikipe ya Arsenal yanganyije na Fulham naho Manchester United itsinda Nottingham Forest bigoranye mu mikino ya Premier League.



Kuri uyu wa Gatandatu imikino yo ku munsi wa 3 muri Premier League yakomeje gukinwa. Uwabaye mbere ni uwo Tottenham Hotspur yatsindagamo AFC Bournemouth ibitego 2-0 byatsinzwe na James Maddison ndetse na Klusevski 

Saa kumi zuzuye ni bwo imikino 2 yarI itegerejwe na benshi yabaye. Manchester United yamunukaga mu kibuga na Nottingham Forest kuri Old Trafford.

Nottingham Forest yatangiye umukino imeze nabi kubera ko mu minota 4 gusa yari imaze gutsinda ibitego 2, kimwe cyatsinzwe na Taiwo Awoniyi naho ikindi cyatsinzwe na Willy Boly.

Nyuma y'iminota micye rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford yaje kwishyuramo 1 ku mupira mwiza yari ahawe na Eriksen.

Mu gice cya kabiri ikipe y'amashitani atukura yakinnye ishaka kwishyura ku bubi no ku bwiza ndetse biza no kuyihira ibona n'igikora itandukaniro. Kuwa 52 Casemiro yatsinze icya 2 naho kuwa 76 Bruno Fernandes atsinda icya 3 kuri penariti.

Umukino warangiye Manchester United yegukanye itsinzi y'ibitego 3-2.

Undi mukino nawo wabaga saa kumi zuzuye nuwo Arsenal yari yakiriyemo Fullham, gusa byaje kurangira iyi kipe yamamaza Visit Rwanda bitagenze neza ibura amanota 3.

Fulham yayihambiyeho banganya ibitego 2-2. Ku ruhande rwa Arsenal byatsinzwe na Eddie Nketiah ndetse Bukayo Saka kuri penariti, naho ibya Fulham bitsindwa na Pereilla ndetse na Palhinha.


Manchester United yakuye amanota 3 mu menyo ya rubamba 



Arsenal yabuze amanota 3 inganya na Fulham 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevin 1 year ago
    Amakuru ? Ndabasoma buri munsi Kafka Nishimura ibyo mwandika Ku myidagaduro ndetse nimikino ariko ndabona ngereranyije numwaka ushije mutagishyiraho cyane live za foot yo mu Rwanda cyane nkabantu tuba diaspora. Ndabona muduha ayo hanze abantu basoma ahantu hose kandi iwacu naho habaye imikino. Analyse zanyu nazo ziba zikenewe mugerageze mwitere agashyi muzajye muduha results live cg nyuma ya match byihuse nkuko mubikora Kuri EPL 😉 Mbaye mbashimiye kandi Ndabasoma kuva inaha Paris





Inyarwanda BACKGROUND