Kigali

Element na Ross Kana bitana ba mwana kuri "Fou De Toi"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2023 18:49
0


Abantu barenga Miliyoni 5 bamaze kureba amashusho y'indirimbo 'Fou de Toi' yahuriyemo Bruce Melodie, Ross Kana ndetse na Producer Element EleéeH, kandi iri mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe, binyuze mu kuba yubakiye ku butumwa bw'urukundo buherekejwe n'amashusho meza.



Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 29 Gicurasi 2023. Amakuru avuga ko yatanzweho arenga Miliyoni 15 mu ikorwa ry'ayo, ndetse n'abantu bifashishijwe bagaragaramo.

Yakorewe ku Kibuye, kandi iri kuri shene ya Youtube ya Element. Bigaragara ko yanditswe bigizweho uruhare na Element, Ross Kana, Bruce Melodie ndetse na Junior Rumaga.

Bamwe mu bantu bazi neza umuziki bavuga ko kuri Youtube iyo indirimbo ihuriweho n'abahanzi, izina ribanza ku kirango cy'ayo biba bivuze ko ariwe nyirayo. Kuri Youtube izina ritangira ni Element- mu gisobanuro cy'umuziki ni iye.

Kuva iyi ndirimbo yasohoka Element na Ross Kana, buri umwe yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ari iye, bikomeza gushyira benshi mu rujijo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Isibo Tv, Ross Kana yashimye Label ya 1:55 AM avuga ko yari akeneye cyane indirimbo 'Fou de Toi' kurusha uko Bruce Melodie na Element bari bayikeneye. 

Ati "Numva ko nari nkikeneye cyane kurusha aba ngaba. Kuko aba ngaba basanzwe bakora imiziki, bazwi bafite imbuga zinakomeye."

Ross Kana yashimangiye ko iyi ndirimbo ari iye, kuko ariwe wateye intambwe ya mbere ajya kureba Element amusaba ko yayimukorera.

Uyu musore yavuze ko ubwo bari muri studio iyi ndirimbo bayinogereje bashyiramo gitari ndetse na 'melodie' zatumye indirimbo iryoha kurushaho cyane cyane mu gitero cya kabiri.

Kuri, Ross Kana gukora n'aba bahanzi yasanze mu muziki 'ni amahirwe'. Ati "Birangira 'Fou de Toi' ibaye.

Aba bahanzi bombi baherutse kuririmba mu gitaramo umusizi Rumaga yamurikiyemo album ye ya mbere cyabereye muri Camp Kigali.

Element niwe wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ye ‘Kashe’, nyuma ahamagara mugenzi we Ross Kana baririmbana indirimbo ‘Fou de Toi’.

Mu gitaramo, Bruce Melodie yaririmbyemo cya Giants of Africa yakoreye muri BK Arena, yahamagaye ku rubyiniro Element baririmbana iyi ndirimbo,.

Icyo gihe Ross Kana ntiyabonetse ku rubyiniro yari guhuriraho n’aba bombi. Yumvikanye avuga ko yagize gahunda zatunguranye zatumye atabasha kwifatanya na bagenzi be.

Ross Kana avuga ko indirimbo ye 'Fou de Toi' iri mu zatumye ahindura izina ava ku kwitwa 'Rubangura' yakoreshaga mbere akinjira mu muziki afashwa na Murindahi Irene.

Uyu musore yavuze ko muri we yumvise ko izina 'Rubangura' ritamucururiza nk'uko yabishakaga. Ati “Byabaye ngombwa ko nshaka irindi zina. Ku bw’amahirwe ndaribona rero.” Ross Kana bisobanuye ‘Ifarashi y’imbaraga’.

Ku wa 23 Kanama 2023, Producer Element yari mu rubyiruko barenga ibihumbi bibiri bitabiriye inama ya YouthConnekt bizihiza imyaka 10 ishize iyi gahunda igira uruhare mu guhindura imibereho y'urubyiruko.

Ubwo yari ahawe ijambo ngo aganirize urubyiruko, Element yatangiye aririmba indirimbo 'Fou de Toi' akomerwa amashyi.

Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yavuze ko ataragera ku 10% ry'ibyo yifuza kugeraho mu buzima bwe. Avuga ko kuva mu 2020 ari bwo yinjiye ku rutonde rw'abatunganya indirimbo.

Element yavuze ko aherutse gusohora indirimbo 'Fou de toi' imara iminota ine, kandi ko yayikoze mu 2021. Ati "(Yari) Imaze imyaka ibiri muri studio. Ibyo byose bisaba kwihangana, kandi ubu iyo ndirimbo ni umwe mu zikunzwe cyane muri East Africa'.

Ukurikije imvugo yakoresheje, yumvikanishije ko iyi ndirimbo ‘Fou de Toi’ ari iye ntawundi bayifatanyije, bitandukanye n’ibyo Ross Kana aherutse gutangaza.

Umwe mu ba Producer yabwiye InyaRwanda ko ‘hari uburenganzira bw'uwakoze igihangano n'uwakiririmbyemo’.

Imwe mu nyandiko iri kuri internet ivuga ko igihe cyose Producer atagize uruhare mu kwandika indirimbo nta burenganzira aba ayifiteho.

Muri iyi nyandiko bavuga ko iyi Producer yafatanyije n’umuhanzi kwandika indirimbo kuva mu ntangiriro y’ayo kugeza irangiye, Producer aba ayifiteho uburenganzira.

Umwe mu ba Producer bakorera InyaRwanda we yifashishije urugero yagize ati “Urugero, umuhanzi ashobora kuzana igihabngano, studio ikamuca nk’ibihumbi 300 Frw. Hanyuma we akavuga ko yabona ibihumbi 100Frw.”

‘Icyo gihe barumvikana. Niba itegeko rigena nka 30% rya producer mu gihe umuhanzi yishyuye igiciro cyose, ubwo Producer ashobora kuvuga ati aha rero nzafata 50%.”

“Hakaba n’umuhanzi ushobora kuza akavuga ati njyewe ndishyura uburenganzira bwose bw'igihangano cyanjye. Aha Producer ashobora kuvuga ati ishyura Miliyoni 10 Frw, ubundi turangizanye. Icyo gihe ntacyo Producer azabaza nyuma

Yavuze ko kuri Element na Ross Kana bitandukanye kuko ‘yanaririmbyemo (Producer Element aririmba muri ‘Fou de Toi)’. Ati “Aha biraturuka ku bwumvikane bw'abo bombi.” 

Element na Ross baherutse guhurira mu gitaramo cya Rumaga baririmbana indirimbo ‘Fou de Toi’


Element na Bruce Melodie baherutse guhurira ku rubyiniro baririmbana indirimbo ‘Fou de Toi’


Ross Kana yumvikanye kenshi avuga ko indirimbo ‘Fou de Toi’ ari iye, ko kuyikorana na Element na Bruce Melodie ari iby’igiciro kinini


Element yumvikana avuga ko iyi ndirimbo ari iye- Iri kuri shene ye ya Youtube

KANDA HANO UREBE ELEMENT ASHIMANGIRA KO INDIRIMBO ‘FOUDE TOI’ ARI IYE

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOU DE TOI’

  ">

REBA KU MUNOTA WA 25’ ROSS KANA AVUGA KO INDIRIMBO ‘FOUDE TOI’ ARI IYE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND