Kigali

France Mpundu yatangiye gufashwa na sosiyete ifasha Juno Kizigenza mu muziki

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:26/08/2023 18:15
0


Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France wamamaye mu muziki ku izina rya France Mpundu, byamaze kwemezwa ko agiye kujya afashwa na sosiyete isanzwe ifasha Juno Kizigenza ihagarariwe na Nando.



Ni ibyo bakomeje kugenda bagarukaho ko aba bahanzi bombi bagiye kugirana imikoranire ya hafi, bakaba bagiye kujya bakoranira mu ikipe cyangwa se label imwe. Ibi bishimangirwa cyane no kuba uyu muhanzikazi yarakoresheje Juno Kizigenza mu mashusho y'indirimbo nshya ye yamaze gushyira hanze yitwa "Umutima" kikaba kimwe mu bigaragaza ko bafitanye imikoranire ya hafi.

Iyi Label yitwa "HUHA Records" ni ikipe ibarizwamo Nando, Brian, Juno Kizigenza ndetse n'abandi batandukanye. Bahisemo gukorana na France bitewe nuko mbere na mbere ari umuhanga mu miririmbire, akaba afite impano idasanzwe ndetse no mu bindi bitandukanye.

Juno Kizigenza nk'umwe mu bahanzi bagize amahirwe yo gukorana n'ikipe imufasha kuva yatangira umuziki we mu 2020, avuga ko aba ari amahirwe adasanzwe kuko iyo ukorana n'abandi bantu birakorohera. 

Avuga kandi ko n'inshingano zitakugora cyane kurusha uko waba wikorana wenyine bityo ko na France Mpundu azabyibonera umumaro wabyo.


France yatangiye gufashwa na sosiyete isanzwe ifasha Juno Kizigenza mu muziki

France Mpundu nawe abikomozaho avuga ko ari ibintu yiboneye neza ubwo yakoraga indirimbo ye "Umutima" kuko mbere na mbere yayikoze yaramaze kugera muri iyi sosiyete ifasha Juno Kizigenza. Juno yafashije uyu muhanzikazi kwandika iyi ndirimbo ndetse aza no kuyikinamo.

Avuga ko ari ibintu byamworoheye kuko yari afite abantu bamufasha mu bikorwa by'iyi ndirimbo, gusa ariko nta masezerano (Contract) y'imyaka runaka bafitanye ahubwo icyo bemeranije ni ubufatanye ndetse n'imikoranire hagati yabo.

Aba bahanzi bombi bari kugaragara bari kumwe ahantu henshi hatandukanye. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nabwo bari kumwe mu birori byo gushimira abahanzi bahatanye mu bihembo bya Trace Awards.

Bitabiriye ibirori byo gushima abahanzi bahatanye muri Trace Awards

Uyu muhanzikazi utaramara igihe kinini mu muziki ariko ufite akazoza, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ariko cyane mu yo yakoranye na nyakwigendera Yvan Buravan yitwa "Darlin".

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya France Mpundu yitwa" Umutima"

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND