Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z'Igihugu mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), yatangaje ko kuba irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023
mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'umuhango wo gutangiza ku
mugaragaro gahunda z'iri rushanwa rizasozwa ku wa 21 Ukwakira 2023 ari na bwo
hazaba umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera muri BK Arena.
Kageruka yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi
kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi
bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.
Ati "Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari
amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y'ubukerarugendo ariko
n'amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu
cyacu."
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza
wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera
ndetse n'abandi.
Yavuze ko ibikorwa byamamaza ubukerarugendo, abahanzi
ba Afurika bazungukira cyane muri iki gikorwa
Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival
igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n'intumbero y'Igihugu mu kwakira ibikorwa by'imyidagaduro,
imurikagurisha n'ibindi.
Ati "Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeneka
(ko) byarikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk'Igihugu mu guteza
imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa
by'imyidagaduro..."
Yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rwakira inama nyinshi, biri mu byatumye ruri ku mwanya wa Gatatu nk'ahantu hakira inama nyinshi. Ni mu gihe Kigali iri ku mwanya wa kabiri.
Kuri Kageruka, ni ibintu byiza ariko kandi bitikora
kuko bijyanye n'ishoramari rya Leta, cyane cyane ikorana n'abikorera.
Birashoboka ko umwaka utaha ibihembo nabwo bizatangirwa
i Kigali. Kageruka avuga ko buri muhanzi, buri munyarwanda akwiye kubyaza
amahirwe iki gikorwa cy'ibi bihembo.
Yasabye abanyarwanda gushyigikira abahanzi bahatanye
muri ibi bihembo kugirango bazabashe kwitabira neza.
Danny uhagarariye Trace Africa mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba, yavuze ko igihe kigeze kugirango abatuye umugabane wa Afurika
bivuge inkuru z’abo, ari nayo mpamvu abahanzi bakwiye gushyigikirwa bagatezwa
imbere, bakerekana impano z’abo.
Yavuze ko imyaka yabaye ari myinshi inkuru za Afurika
zivugwa n’abandi. Avuga ko ari ibyo kwishimira kuba harabashije gushyirwaho
urubuga nka Trace Awards ‘rutuma impano zo muri Afurika zigaragara’. Ati “Kuri
twe ni amahirwe, kandi ni byiza kuba bigiye kubera mu Rwanda.
Ibi bihembo bizatangwa hizihizwa imyaka 20 yabyo. Bizatangwa
ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri BK Arena, bikurikirwe
n’iserukiramuco ry’umuziki rizaba ku wa 20-22 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera
muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Bigamije guha ishimwe abanyamuziki bagaragaza ubudasa
mu rugendo rw’abo rw’umuziki, bafite impano zihariye, bakomoka kandi bakorera
umuziki ku Mugabane wa Afurika cyangwa se mu bindi bice bitandukanye byo ku
Isi.
Ibi bihembo bizaririmbamo abahanzi bahatanye mu
byiciro bitandukanye birimo icy’umuhanzikazi ‘Best Female’, icy’umuhanzi
w’umugabo ‘Best Male’, icy’indirimbo y’umwaka ‘Song of the Year’, icya Dj
w’umwaka ‘Best DJ’, icy’indirimbo ihuriweho ‘Best Collaboration’, icya album
y’umwaka ‘Album of the Year’ n’izindi.
Hazatangwa ibihembo 25. Muri ibi bihembo 22 bizatangwa
hashingiwe ku majwi y’abafana, ni mu gihe ibihembo bitatu bisigaye bizatangwa
hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka ka Trace.
Trace Africa ivuga ko abahanzi bahataniye ibi bihembo
batoranyijwe nyuma y’ukwezi kwari gushize bakora isesengura ryimbitse kuri buri
muhanzi, hakorwa ibiganiro byihariye, ndetse basubiza inyuma amaso bareba
urugendo rwa buri muhanzi.
Hanarebwe kandi inshuro ibihangano bya buri muhanzi
byatambutse ku mbuga zitandukanye za Trace zikina umuziki, kandi hifashishwa
ikipe ngari y’abahanga mu muziki basanzwe bakorana na Trace bagaragaza urutonde
rw’abakwiye guhatanira ibi bihembo.
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 150. Ku buryo
Trace Africa ivuga ko izatoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango
wo kubitanga.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella,
yavuze ko itangwa ry’ibihembo ‘Trace Awards’ ari umwanya mwiza ku bahanzi bo mu
Rwanda wo kugaragaza ibihembo by’abo
Ni ku nshuro ya mbere ‘Trace Awards’ igiye gutangirwa
mu Rwanda hizihizwa isabukuru y’imyaka 20
Danny ukuri Trace Africa muri EAC yavuze ko u Rwanda
rwujuje buri kimwe bijyanye no kwakira ibi bihembo
Producer Fayzo ari kumwe Serge utegura akanatunganya filime ze bwite
Umuhanzi Juno Kizigenza ari kumwe France Mpundu yinjije muri Huha Records
Umunyamakuru Regis Isheja wayoboye umuhango wo gutangiza 'Trace Awards'
Ariel Wayz avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro 'Trace Awards'
Ariel Wayz yatangaje ko yishimiye kwisanga muri Trace Awards 2023Umuhanzi akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Luwano Tosh [Uncle Austin]
Bwiza ari kumwe na Ariel Wayz bahuriye muri Trace Awards
KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUTANGIZA ITANGWA RY’IBI BIHEMBO WAGENZE
Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo gutangiza‘Trace Awards’
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO