RFL
Kigali

RDB yagaragaje amahirwe u Rwanda n'abahanzi bafite mu bihembo 'Trace Awards'-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2023 9:13
0


Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z'Igihugu mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), yatangaje ko kuba irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.



Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023 mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'umuhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda z'iri rushanwa rizasozwa ku wa 21 Ukwakira 2023 ari na bwo hazaba umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera muri BK Arena.

Kageruka yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.

Ati "Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y'ubukerarugendo ariko n'amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu."

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n'abandi.

Yavuze ko ibikorwa byamamaza ubukerarugendo, abahanzi ba Afurika bazungukira cyane muri iki gikorwa

Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n'intumbero y'Igihugu mu kwakira ibikorwa by'imyidagaduro, imurikagurisha n'ibindi.

Ati "Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeneka (ko) byarikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk'Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa by'imyidagaduro..."

Yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rwakira inama nyinshi, biri mu byatumye ruri ku mwanya wa Gatatu nk'ahantu hakira inama nyinshi. Ni mu gihe Kigali iri ku mwanya wa kabiri.    

Kuri Kageruka, ni ibintu byiza ariko kandi bitikora kuko bijyanye n'ishoramari rya Leta, cyane cyane ikorana n'abikorera.

Birashoboka ko umwaka utaha ibihembo nabwo bizatangirwa i Kigali. Kageruka avuga ko buri muhanzi, buri munyarwanda akwiye kubyaza amahirwe iki gikorwa cy'ibi bihembo.

Yasabye abanyarwanda gushyigikira abahanzi bahatanye muri ibi bihembo kugirango bazabashe kwitabira neza.

Danny uhagarariye Trace Africa mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko igihe kigeze kugirango abatuye umugabane wa Afurika bivuge inkuru z’abo, ari nayo mpamvu abahanzi bakwiye gushyigikirwa bagatezwa imbere, bakerekana impano z’abo.

Yavuze ko imyaka yabaye ari myinshi inkuru za Afurika zivugwa n’abandi. Avuga ko ari ibyo kwishimira kuba harabashije gushyirwaho urubuga nka Trace Awards ‘rutuma impano zo muri Afurika zigaragara’. Ati “Kuri twe ni amahirwe, kandi ni byiza kuba bigiye kubera mu Rwanda.

Ibi bihembo bizatangwa hizihizwa imyaka 20 yabyo. Bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri BK Arena, bikurikirwe n’iserukiramuco ry’umuziki rizaba ku wa 20-22 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Bigamije guha ishimwe abanyamuziki bagaragaza ubudasa mu rugendo rw’abo rw’umuziki, bafite impano zihariye, bakomoka kandi bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika cyangwa se mu bindi bice bitandukanye byo ku Isi.

Ibi bihembo bizaririmbamo abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icy’umuhanzikazi ‘Best Female’, icy’umuhanzi w’umugabo ‘Best Male’, icy’indirimbo y’umwaka ‘Song of the Year’, icya Dj w’umwaka ‘Best DJ’, icy’indirimbo ihuriweho ‘Best Collaboration’, icya album y’umwaka ‘Album of the Year’ n’izindi.

Hazatangwa ibihembo 25. Muri ibi bihembo 22 bizatangwa hashingiwe ku majwi y’abafana, ni mu gihe ibihembo bitatu bisigaye bizatangwa hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka ka Trace.

Trace Africa ivuga ko abahanzi bahataniye ibi bihembo batoranyijwe nyuma y’ukwezi kwari gushize bakora isesengura ryimbitse kuri buri muhanzi, hakorwa ibiganiro byihariye, ndetse basubiza inyuma amaso bareba urugendo rwa buri muhanzi.

Hanarebwe kandi inshuro ibihangano bya buri muhanzi byatambutse ku mbuga zitandukanye za Trace zikina umuziki, kandi hifashishwa ikipe ngari y’abahanga mu muziki basanzwe bakorana na Trace bagaragaza urutonde rw’abakwiye guhatanira ibi bihembo.

Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 150. Ku buryo Trace Africa ivuga ko izatoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango wo kubitanga.


Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko itangwa ry’ibihembo ‘Trace Awards’ ari umwanya mwiza ku bahanzi bo mu Rwanda wo kugaragaza ibihembo by’abo


Ni ku nshuro ya mbere ‘Trace Awards’ igiye gutangirwa mu Rwanda hizihizwa isabukuru y’imyaka 20


Danny ukuri Trace Africa muri EAC yavuze ko u Rwanda rwujuje buri kimwe bijyanye no kwakira ibi bihembo


Producer Fayzo ari kumwe Serge utegura akanatunganya filime ze bwite




 


Umuhanzi Juno Kizigenza ari kumwe France Mpundu yinjije muri Huha Records 


Umunyamakuru Regis Isheja wayoboye umuhango wo gutangiza 'Trace Awards'


Ariel Wayz avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro 'Trace Awards'

Ariel Wayz yatangaje ko yishimiye kwisanga muri Trace Awards 2023

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Luwano Tosh [Uncle Austin] 






Bwiza ari kumwe na Ariel Wayz bahuriye muri Trace Awards







KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUTANGIZA ITANGWA RY’IBI BIHEMBO WAGENZE

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo gutangiza‘Trace Awards’

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND