Ni amakuru InyaRwanda twahawe n'umwe mu bantu bahora hafi ya Rocky, avuga ko iyi ndirimbo iteganijwe gusohoka vuba bidatinze, gusa ariko ikazaba irimo udushya tudasanzwe bitewe nuko izaba iririmbamo abantu basanzwe batazwiho kuririmba mu muziki Nyarwanda.
Iyi ndirimbo umuhanzi urimo usanzwe aririmba yitwa Sean Brizz gusa, ariko abandi barimo ntabwo bazwiho kuririmba. Muri abo harimo: Rocky Kirabiranya (ari nawe ushyiramo amafaranga), Jamali Microjeni (umwe mu nshuti zikomeye za Rocky), Dj Brianne, Kadaffi (usanzwe azwiho kuba umufotozi kabuhariwe), Ddumba( akaba ny'iri label yitwa Cyaze Gang ibarizwamo Fifi Raya).
Aba bose ntabwo basanzwe bazwiho kuririmba mu muziki Nyarwanda ariko mukaba muzumva amajwi yabo muri iyi ndirimbo yitwa "Pressure" iri hafi gushyirwa hanze.
Avuga ko impamvu abantu hafi ya bose bakinnye mu ndirimbo ya 1 yitwa "Umutima w'umusirikare" aribo n'ubundi bagarutse muri iyi "Pressure" ari uko basanzwe bafitanye umubano udasanzwe bityo kuba bahuza ngo bakore ikintu kirenze biba ari ibintu byoroshye nta mananiza.
Akomeza avuga ko iyi ndirimbo izaba ivuga ku rubyiruko ndetse no kubaka igihugu, ivugwamo uruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu, bumvisha urubyiruko ko aribo bafite igice kinini cy'uruhare rukomeye mu kubaka igihugu kuko aribo mbaraga z'igihugu.

Indirimbo Rocky agiye kuririmbamo azanayiririmbamo
