Perezida Paul Kagame yavuze ko yamenye ko urubyiruko rwitabiriwe Inama y'Urubyiruko ya YouthConnekt muri gahunda yo kwizihiza imyaka 10, bahawe amafunguro yabaguye nabi, asaba ko ababikoze bakurikiranwa.
Umukuru w'Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki
25 Kanama 2023, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 wabereye
i Nkumba.
Iri torero ryatangiye tariki 14 Nyakanga 2023 rikaba
ryari rimaze iminsi 34, ryitabiriwe n'intore 412 harimo abahungu 235 n'abakobwa
177 baturutse mu rubyiruko rufite hagati y'imyaka 18 na 25.
Ni urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zo mu mahanga,
abiga mu mashuri Mpuzamahanga ari mu Rwanda, abayobozi b'urubyiruko, ababaye
indashyikirwa mu byiciro bitandukanye n'abandi.
Muri iri torero intore zahawe amasomo y'ubumenyi
bw'ibanze ya gisirikare, bahawe kandi ibiganiro birimo amateka y'u Rwanda,
indangagaciro na kirazira bishingiye ku muco nyarwanda, uburere mboneragihugu,
ubumwe bw'Abanyarwanda, icyerekezo cy'Igihugu 2050 n'imikoreresheje y'imbuga
nkoranyambaga.
Atangira ijambo rye, Perezida Kagame yabanje kubaza abitabiriye
iri torero amafunguro bahabwaga muri iri torero.
Ishimwe Aimée Iris wari umusangiza w'amagambo, yavuze
ko bahawe amafunguro anyuranye kandi meza. Avuga ko buri gitondo, saa sita na
nijoro babaga bafite amafunguro n'ibyo kunywa biteganyijwe.
Ati "Ku kijyanye n'amafanguro byari byiza cyane
cyane! Ku buryo tugera hano ku munsi wa mbere twagize ngo wenda ni umunsi wa
mbere, ni ukutwakira ubutaha bizahinduka, tubona n'ejo birakomeje..."
Uyu mukobwa yavuze ko mu biryo bariye harimo inyama, amagi,
ndetse abatari babashije ibyo kurya byabaga byateguwe babashakiraga ibindi.
Ahereye aha, Perezida Kagame yavuze yamenye ko
urubyiruko rwitabiriye inama ya YouthConnekt yabaye ku wa 23 Kanama 2023,
bahawe amafunguro yabaguye nabi.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu gihugu gishaka guteza
imbere, ibi bitakabaye
bikibaho. Ati
"Ejo bundi numvise ko duhura muri YouthConnekt, bagaburiye abari bahari
umubare munini w'abo wararwaye, mwarabyumvise cyangwa? Ibyo bibaho bite? [..]
mu Rwanda rwacu dushaka gukora ibintu bizima binoze, abantu bagaburirwa ibintu
bibarwaza gute?
Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima wari muri uyu
muhango, yavuze ko bamenye iki kibazo. Ati "Twarabimenye y'uko urubyiruko
rwinshi rwarwaye. Twabikurikiranye ni amakosa ubundi ntibyari bikwiye. Kuva
bitegurwa bijyanwa guhabwa urubyiruko habakabaye hari ibyo dukurikiza ireba
y'uko ntawe uhabwa ibiryo bifite ikibazo."
Perezida Kagame avuga ko ibyakozwe bidakwiye gusubira
ukundi. Avuga ko mu burere, mu mikorere, imyifatire abantu bakwiye kugera ku
gukora ikintu kikanoga.
Yavuze ko abahaye ibiryo urubyiruko rwitabiriye YouthConneckt
atari bwo bwa mbere, asaba ko bakurikiranwa. Ati "Bagomba guhanwa abagaburiye
abantu ibintu nk'ibyo."
Kagame yavuze ko atumva impamvu abayobozi mu nzego
zinyuranye bihanganira ko ikibazo nk'iki gikomeza kugaruka, ndetse n'ababihawe
bakaryumaho.
Umukuru w'Igihugu avuga ko ibi ari umukoro ku rubyiruko gukura bumva ko ibintu bikwiye kugira uko bikorwa kandi mu gihe gikwiye.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kutihanganira imico
mibi idindiza abandi, kandi bakirinda guhishira ikibi
TANGA IGITECYEREZO