Ashimwe Michelle wahatanye muri Miss Rwanda 2022, yatangaje ko yiteguye kwegukana ikamba muri Miss Heritage Global aho azaba ahagarariye u Rwanda.
Iri rushanwa agiye kwitabira ni Mpuzamahanga rishingiye
ku budasa bw'imico binyuze mu mbaraga z'igitsinagore kugirango zerekane ubu
budasa.
Buri mukobwa uryitabira agaragaza umuco w'Igihugu cye.
Ariko muri iri rushanwa harimo ibindi bice birimo guteka, ubugeni
n'imyambarire. Uwahize abandi muri ibi bice niwe wegukana irushanwa.
Michelle yabwiye InyaRwanda ko kwitabira Miss Rwanda
2022 ari byo byamufashije kuba agiye guserukira u Rwanda muri Miss Global
Heritage.
Yavuze ko muri Miss Rwanda 2022 yahahuriye n'umukobwa
ufite ikamba rya Miss Global Heritage 2022, baraganira amubwira byinshi
bijyanye n'iri rushanwa.
Ati "Mubonye, narishimye numva ngize amatsiko,
mubaza byinshi kuri iryo rushanwa kuko mu busanzwe nkunda ibintu bijyanye bimwe
muri byo ndanabyumva rero mbibonye ko hari iryo rushanwa, mbaza uko bimeze
n'igihe irindi rizabera."
Michelle yavuze ko bitewe nuko amarushanwa y'ubwiza
mu Rwanda yahagaritswe, byamusabye kuvugisha abategura iri rushanwa, hanyuma
ahatana na bagenzi be binyuze ku mbuga nkoranyamba.
Yavuze ko yari ahatanye n'abandi banyarwandakazi kuva
muri Werurwe 2023, biyandikishije bifashishije internet. Muri Gicurasi 2023,
nibwo hasohotse urutonde rw'abatsinze asanga ariwe watsinze.
Uyu mukobwa avuga ko byamushimishije guhiga bagenzi be
bikamuhesha amahirwe yo guserukira u Rwanda.
Ku wa 14 Nzeri 2022 nibwo azerekeza muri Afurika y'Epfo guhatana n'abandi bakobwa. Ni mu gihe ku wa 23 Nzeri 2023 ari bwo hazamenyaka umukobwa wambitswe ikamba.
Michelle yabwiye InyaRwanda ko yiteguye guhagararira
neza u Rwanda. Ati “Niteguye guhagararira u Rwanda neza nindamuka nkomeje
gushyigikirwa n'abanyarwanda n'ibindi byose nkenerwa. Kubera ko hari ibyo
nkenera mba ngomba gusaba igihugu. Rero njye niteguye neza, ndi kumva ibyo
nsabwa bw'irushanwa, nkurikije na 'Video' y'andi nagiye mbona, njyewe nditeguye
neza."
Uyu mukobwa avuga ko atari ubwa mbere ahatanye mu marushanwa,
ari nayo mpamvu adafite ubwoba bwo kuzahatana muri iri rushanwa, kandi
akegukana ikamba.
Ati “Ndabyizeye! Kubera ko niteguye neza kandi urebeye
no mu bihe byatambutse u Rwanda rwagiye rwitwara neza bitanga icyizere.”
Kugeza ubu abakobwa bahatanye mu cyiciro cy'amatora. Michelle
avuga ko ari ku mwanya wa 10 mu bakobwa bafite amajwi menshi, kandi ahatanye
n'abakobwa bo mu bihugu 50.
Uyu mukobwa asaba abanyarwanda gukomeza kumutora, kuko
gutora ari ubuntu unyuze kuri Facebook.
Kanda hano ubashe gutora Michelle
Ashimwe Michelle yatangaje ko yishimiye kuba agiye
guhagararira u Rwanda muri Miss Global Heritage
Ashimwe yavuze ko yizeye guhesha ishema u Rwanda
akegukana ikamba
Michelle avuga ko ari ku mwanya wa 10 mu matora yo
kuri internet
TANGA IGITECYEREZO