Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Ikirezi Annaiis Déborah, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Rusaro Rudasumbwa’ yahimbiye umubyeyi we (Nyina).
Uyu mukobwa wa Massamba usanzwe utuye mu Mujyi wa
Ottawa muri Canada, arazwi cyane mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa gakondo
harimo nka ‘I Pray’, ‘Work with me’ n’izindi.
Yabwiye InyaRwanda ko kuva cyera yifuzaga kwandikira
indirimbo umubyeyi we, kandi yumvaga igomba kuba ari indirimbo idasanzwe.
Avuga ko muri uyu mwaka ‘ubwo yuzuzaga icya kabiri
k'ikinyejana (Yubile y’imyaka 50), natekereje ko byaba ari igihe cyiza cyo
kwandika ndetse nkasohora indirimbo imutaka inasobanura ibyiza byose kuri we mu
maso yanjye, aya musaza wanjye ndetse n'undi muntu wese uba mu buzima bwe bwa
buri munsi.
Kera Nyina yari mu itorero ribyina indirimbo zo mu njyana
gakondo, Indahemuka. Ikirezi avuga ko ibi ari byo byatumye ahimda indirimbo mu
njyana no mu rurimi akunda kandi anumva kurusha izindi. Ati “Rusaro Rubasumba
niryo zina bamwitaga mu Indahemuka.”
Ikirezi akomeza avuga ko iyi ndirimbo yayanditse imuvuye
ku muvutima. Kandi ivuga ibigwi by’umubyeyi wanjye we, wamureze we na Musaza we,
abikora wenyine.
Mu ndirimbo, uyu mukobwa yibanda ku butwari bwa Nyina mu
bihe bikomeye, kandi byose akabicamo ntagushwe n’uburemere bw’abo ahubwo
akabicamo yemye. Ni indirimbo ivuga uko anezezwa n’ibyo yabakoreye byose ubuzima
bwabo bwose.
Ikirezi yumvikanisha ko yandika iyi ndirimbo atorohewe,
kubera ko ari indirimbo ‘yarandemereraga umunsi ku munsi bigeze kuri Yubile ya
mama mbona ari amahirwe akomeye yo kumutura iyo mpano, biba ngombwa, ko
nakwitabaza abumva ikinyarwanda neza, ngo bamfashe.”
Akomeza ati “Nk’uko ubizi, i Kinyarwanda ndakivuga,
kandi ndacyumva ariko hari amagambo amwe n’amwe atanyorohera.”
Mu kwandika iyi ndirimbo, Ikirezi yifashishije
abahanzi barimo Impakanizi, Jules Sentore, Lionel Sentore na Ruti Joel bamuhuza
n’umuhanga cyane mu kwandika indirimbo witwa Jean-Claude Abayisenga.
Ati “Nabanje kwandika iyi ndirimbo mu rurimi
rw’icyongereza, nanamwoherereza mu magambo make umwirondoro wa mama, n’amagambo
amwe n’amwe mu Kinyarwanda nashakaga ko aza mu ndirimbo.”
“Twembi twakoreye hamwe amagambo y’indirimbo nibaza
kandi nemeza ko ataka bikwiye mama wanjye. Abo bavandimwe bananyigishije uko
nzavuga amagambo amwe n’amwe mu Kinyarwanda bijyanye n'uko nashakaga ko
indirimbo imera.”
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Didier Touch naho amashusho
akorwa na Ndayizeye Boris hamwe na Kwizera Honore.
Ikirezi avuga ko atabona amagambo avuga neza ibigwi
umubyeyi we, ubuntu agira, ubwiza bwe ndetse n’urukundo rwinshi aha buri
wese.
Ati “Uwo ndi we niwe mbikesha. Aho ageze hose haba
urugwiro, abamuzi bose bamuvuga byiza byinshi ndetse bamwe bari no muri iyi
ndirimbo bamwishimira. Aho ari harangwa n’urukundo ndetse n’umunezero.”
“Ubwitange ndetse n’ubwenge bye binshishyikariza
gushyiramo imbaraga mu gusenga ndetse no gutanga umunezero n’urukundo.”
Uyu mukobwa avuga ko buri wese ugifite amahirwe yo
kugira umubyeyi ni ‘ukubashimira ndetse tukabizihiza bakiriho bakibasha
kubibona no kubyishimira.’.
Yungamo ati “Ntabwo navugira buri wese gusa kugira
umubyeyi nka mama wanjye wandwaniriye kugirango mbeho ubuzima bwiza
n’ubwitange, ubutwari, ubumuntu, umuco, anyigisha n’indangagaciro.”
Ikirezi avuga ko iyi ndirimbo ari kimwe mu bintu bintu yumvaga ashaka gukorera umubyeyi we, akamwizihiza biciye mu mpano Imana
yamuhaye.
Ikirezi yashyize ahagaragara indirimbo ‘Rusaro
Rudasumbwa’ yahimbiye umubyeyi we (Nyina)
Ikirezi ashima Nyina ku bw’ubutwari bwamuranze yita ku
bana be, kubana n’abandi n’ibindi
Ikirezi avuga ko yari amaze igihe atekereza gukora iyi
ndiirmbo irata ubutwari bw’umubyeyi
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘RUSARO RUDASUMBWA’ YA IKIREZI
TANGA IGITECYEREZO