RFL
Kigali

Burna Boy utegerejwe i Kigali yasohoye alubumu nshya yise ‘I Told Them’

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/08/2023 11:59
0


Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria utegerejwe kuzaza i Kigali mu minsi iri imbere, yamaze gusohora alubumu nshya yise ‘I Told Them’ igizwe n’indirimbo 15.



Damini Ebunoluwa Ogulu umuhanzi ukomoka muri Nigeria, umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, uzwi cyane nka Burna Boy yongeye guha abafana be impano y’alubumu nshya yise ‘I Told Them’ mu kinyarwanda bisobanuye ngo ‘Narababwiye’.

Burna Boy uri mu bahanzi bategerejwe i Kigali mu bihembo bya Trace Awards bizabera muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2023, yamuritse iyi alubumu iba iya karindwi (7) asohoye kuva yatangira gukora umuziki bya kinyamwuga.

Burna Boy utegerejwe i Kigali yasohoye alubumu nshya

Iyi alubumu ‘I Told Them’ igizwe n’indirimbo 15 harimo izo yakoranye n’abarimo 21 Savage, Dave n’abandi. Iriho n’izindi ndirimbo aherutse gusohora harimo ‘Big 7’, ‘Cheat On Me’, hamwe na ‘Sitting on the Top of the World’.

Mu kiganiro Burna Boy yagiranye na Billboard, yatangaje ko iyi alubumu yihariye ntaho ihuriye n’izindi yasohoye. Ati: ‘Iyi alubumu ni nk’umwana nabyaye. Nayikoranye ubuhanga bwose mfite kandi itandukanye n’izindi kuko irimo ubuhamya bwanjye bw’ibyo nanyuzemo mu buzima busanzwe no mu muziki”.

‘I Told Them’ ni alubumu ya 7 ya Burna Boy igizwe n’indirimbo 15

Burna Boy kandi yanahishuye ko ari mu gutunganya amashusho yazimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu nshya ndetse yanavuze ko ari gutegura n’ibitaramo azamurikiramo iyi alubumu yagereranije n’umwana yabyaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND