RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uburanga bwa Shadia Keza wamaze gusezerana na Sintex mu mategeko

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/08/2023 12:14
0


Kuwa 24 Kanama 2023 ni bwo Mazimpaka Arnold uzwi nka Sintex yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Shadia Keza mu ibanga rikomeye, ariko byarangiye itangazamakuru ribimenye.



Bimwe mu bimaze kumenyekana ku mugore wa Sintex ni uko amazina ye nyakuri yitwa Shadia Keza, akaba afite ikigo kitwa Health The Universe Foundation cyita ku bafite ubumuga ndetse n’ababayeho mu muzima bubi.

Ni umuryango uyu mukobwa yatangiye mu mwaka wa 2016, utangijwe nawe ubwe ariko ibikorwa nyirizina atangira kubikora mu mwaka wa 2017. Bigoye cyane, inyaRwanda.com yakusanyije amwe mu mafoto yaranze Shadia Keza mu bihe bitandukanye mbere na nyuma yo gusezerana na Sintex.

Mu mafoto n’amashusho y’uyu mukobwa inyaRwanda.com yabonye ni uko nawe mu buzima abayeho asanzwe akunda ibikorwa by’imyidagaduro. Usibye ibyo bikorwa ni umwe mu bakobwa bigaragara ko n’aho atuye muri Canada nta gitaramo cyangwa imikino ijya imucika.


Shadia Keza umugore wa Sintex mu mategeko



Uyu mukobwa afite tatuwaje ku maguru















Shadia Keza na Sintex


Sintex na Shadia bamaze gusezerana mu mategeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND