Umukinnyi wa filime Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka ‘Ndimbati’ yavuze ko ibyo asabwa ku bana yabyaranye na Kabahizi Fridaus abikora nk’uko abisabwa, ahubwo ari abantu batanyurwa, kandi ko bigoye kunezeza umuntu utanyurwa.
Ni nyuma y’inkuru zacicikanye zivuga ko yongeye
kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera kutita ku bana babiri b’impanga
yabyaranye na Fridaus.
Uyu mukinnyi uzwi cyane muri iki gihe binyuze muri
filime ‘Papa Sava’, yabwiye InyaRwanda ko akora buri kimwe cyose asabwa mu
kwita ku bana be.
Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ati “Ni abatanyurwa.
Nta na rimwe wanyura utanyurwa.”
‘Ndimbati’ yifashishije konti ye ya Instagram yanagaragaje
amafoto ari kumwe n’aba bana yabajyanye muri Expo i Gikondo aho yabaguriye
impano zitandukanye, kandi abatembereza mu bice birimo ibikoresho
abana bifashisha mu mikino y’abana.
Yabwiye abamukurikira n’abandi kujya bashungura ibyo
batangaza. Ati “Mujye muvuga ibyo muzi ntimukumve ngo mwandike. Nta kunyurwa
guhari nimwivugire mucuruze ariko nimugira icyo mubona nanjye mumpe dore muba
mwacuruje.”
Ndimbati yarekuwe mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku wa
29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no
gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Yari amaze amezi
atandatu afunze.
Ingingo ya 18, mu mategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko “Umuntu
wese utita ku mwana yabyaye kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa, akamutoteza
cyangwa agatoteza uwo bamubyaranye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu
(6) kugeza ku myaka itatu (3).”
Igakomeza ivuga ko “Umuntu wese utita ku mwana
ashinzwe kurera ashingiye ku gitsina, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya
mbere cy‟iyi ngingo.
Ni mu gihe Ingingo ya 122 ivuga ko “Umuntu wese ufite inshingano yo kwita ku mibereho y’umuntu, ku bw’inabi, umwicisha inzara, inyota, utamuvuza cyangwa umwima ikintu cyose cyashoboraga kurinda ubuzima bwe guhungabana ariko atagambiriye kwica, aba akoze icyaha."
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi
y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.”
Ndimbati yavuze ko akora ibyo ashoboye mu kwita ku
bana b’impanga yabyaye
Ndimbati abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko abantu
batanyurwa, kandi utanezeza umuntu utanyurwa
Ndimbati ari kumwe n’abana b’impanga yabyaye ubwo bari
muri Expo i Gikondo
TANGA IGITECYEREZO