Kigali

Mu ibanga rikomeye Sintex yasezeranye mu mategeko n’Umu-diaspora-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/08/2023 18:38
1


Mu ibanga rikomeye Arnold Mazimpaka wamenyekanye nka Sintex mu muziki Nyarwanda yasezeranye mu mategeko n’Umu-diaspora.



Kuri Uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, nibwo Sintex yasezeranye n’umukunzi we witwa Chadia usanzwe atuye Canada mu muhango wabereye mu murenge wa Kimironko.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu 10 kumpande zombi, barimo inshuti n’imiryango ya Sintex na Chadia, ndetse bakaba babujijwe gufata amafoto n’amashusho kubw’umutekano wa Sintex.

Abari mu cyumba cyabereyemo uyu muhango mbere y’uko baza bari babwiwe ko nurangira Bari bwiyakiriye I Nyamata ndetse kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bakaba bari kwerekezayo.

Mbere y’uko ajya mu Murenge, Sintex yasangije abamukurikirana amafoto arikumwe n’umukunzi we ayaherekeresha indirimbo ya Kenny Rogers yitwa If you Want to Find Love.


Sintex n’umugore we Chadia bamaze gusezerana


Chadia umukunzi wa Sintex ntazwi Cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, gusa uyu mukobwa asanzwe atuye muri Canada ndetse bikavugwa ko yibitseho agatubutse.


Sintex wamaze gusezerana na Chadia, yigeze gukundanaho na Mukeshimana Yvette imyaka itanu nyuma baza gutandukana uwo mukobwa abonye umusore wibera muri Amerika banakoze ubukwe.


Sintex na Chadia usanzwe atuye muri Canada


Baherekejwe na mukuru we Arthur Nkusi ndetse n’umugore we Fiona


Mbere y’uko ajya mu murenge Sintex yari yasangije abakurikira iyi foto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Essssss1 year ago
    Dsssss



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND