RFL
Kigali

Urubyiruko si abo gukurikira gusa! Perezida Kagame ku mpamvu hakozwe impinduka muri Minisiteri ibashinzwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2023 15:55
0


Perezida Paul Kagame yavuze ko gushyirwa mu mwanya w'ubuyobozi haba hagamijwe kugira ngo abantu bafate inshingano, yaba kuri bo ubwabo, abo bayobora, ariko byose bigahurira ku gukorera Igihugu.



Perezida Kagame yavuze ko abayobozi barahiye kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, bari basanzwe bafite indi mirimo bakoraga cyangwa se 'barayigeze'.

Abarahiriye ni Maj Gen Albert Murasira uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi; Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Umukuru w'Igihugu avuga ko 'abadamu babiri' barahiye uyu munsi bari mu bakura, kandi babyiruka, biri mu mpamvu z’ingenzi zatumye hakorwa impinduka.

Anavuga ko ibi bikorwa mu murongo wo 'guha inshingano urubyiruko ngo bakure bumva ko badakurikira gusa, ahubwo bakwiriye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu cyacu'.

Yavuze ko Minisiteri y'Urubyiruko isanzwe iyoborwa n'Umugabo ari nayo mpamvu 'nifuzaga ko tugira n'umudamu'. Ati "Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu, ari abakobwa, abahungu, abagore bazabibonamo."

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi bahawe kuyobora Minisiteri y'Urubyiruko gukora ibikorwa bizatuma urubyiruko rubibonamo.

Ati "Ibikorwa kandi bijyanye n'uko ababikora, ababiyobora abandi bari muri ya myaka navugaga aho nabo ubwabo bari mu rwego rw'urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batagomba kuba ari abo mu myaka nk'iyacu, ahubwo n'abatoya bakwiye kubibyurukiramo, bakabikuriramo..."

Umukuru w'Igihugu avuga ko 'gufata inshingano, kugira imico yubaka, iyobora ntabwo ari iby'abakuru gusa ahubwo bikwiye guhera ku batoya."

Yifurije abarahiye imirimo myiza, kandi ababwira ko kuva bashyirwa mu myanya y'imirimo, akazi katangiye.

Jeanine Munyeshuri

Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'ubukungu (Master's Degree in Econometrics and Statistics) yakuye muri Kaminuza y'i Geneve mu Busuwisi.

Avuga neza Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n'Igifaransa, ndetse akongeraho Ilingala n'Icyesipanyole.

Kuva muri 2021 kugeza ahawe izi nshingano muri Guverinoma yari Umuyobozi w'Igenamigambi (Chief Strategy Officer) muri University of Global Health Equity akaba no mu nama y'Ubutegetsi y'iyo Kaminuza.

Ni Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Ubutegetsi ya Cogebanque.

2017-2020: Yakoreye Ikigo South Bridge Rwanda nk'umugishwanama (Consultant) ndetse akaba n'Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa (Chief Operating Officer).

Kuva mu 1998 yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo nka Pictet Group na Unigestion mu bijyanye n'imari.

Maj Gen Albert Murasira

1983-1986: Yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (NUR) aho yakuye Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu bumenyi bw'imibare ndetse nyuma y'imyaka ibiri aza no kuhakura iy'icyiciro cya Gatatu mu mibare (Masters).

Yayoboye Minisiteri y'Ingabo kuva mu 2018.

Mu 2016 yahawe Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu bijyanye no gucunga imishinga (Master's of Science in Project Management) muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza.

2011 yize mu Bushinwa "PLA National Defence University" ibijyanye n'ubwirinzi "Defence&Strategic Studies." 2014 yize amasomo ajyanye n'imiyoborere muri Ghana Institute of Management &Public Administration.

Yakoze imirimo itandukanye mu Gisirikare cy'u Rwanda, harimo gukorera mu butumwa bw'Afurika Yuze Ubumwe muri Sudani (AMIS).

Yabaye Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cya Gisirikare cy'u Rwanda i Gako. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w'Ingabo zishinzwe Imiyoborere n'imicungire y'abakozi, ndetse akaba yarabaye n'Umuyobozi Mukuru wa CSS.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye indabo ya Maj Gen Albert Murasira, Jeanine Munyeshuli na Umutoni Sandrine


Maj Gen Albert Murasira uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi

Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND