Kigali

Nagiye muri Amerika ari The Ben umpaye itike none ntunze arenga Miliyali n'igice-Ubuhamya bwa Dan washenguwe n'urupfu rwa se

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/08/2023 20:11
1


Dan, umwe mu bana ba Nyakwigendera Mbonimpa John, se wa The Ben wasezeweho bwa nyuma ejo hashize tariki 23 Kanama 2023, yagarutse ku bigwi bya se anakomoza ku kuntu yagiye muri Amerika bwa mbere ari murumuna we, The Ben umuhaye itike.



Mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma se wa The Ben wabereye i Rusororo, benshi mu muryango we bahawe umwanya bagenda bavuga ubuzima babanyemo n’ibigwi byamuranze akiri ku isi. Umwe mu bana be, Dan yahamije ko papa we yamubereye urugero rwiza akamwigisha kuba indwanyi nziza mu rugendo rw’ubuzima.


Dan yahamije ko yafataga Se nka mukuru we kandi yamwigishije byinshi

Ati: ‘‘Papa wanjye namufataga nka mukuru wanjye, rero mbuze mukuru wanjye. Nkunda mama cyane arabizi. Ndibuka mu bwana bwanjye naranezerwaga cyane iyo papa yampaga umwanya nkakora ibintu ndi kumwe nawe, byari ibintu by’agaciro birenze. Yanyigishije kuba indwanyi nzahora mbimushimira. Ubu buzima tubamo twese tuba turi abarwanyi.’’


Dan umaze imyaka itanu muri Amerika yavuze ko agenda ari The Ben wamuhaye tike

Dan umaze imyaka itanu aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yagarutse ku ruhare rwa murumuna we The Ben mu iterambere agezeho uyu munsi.

Yagize ati: ‘‘Navuye muri iki gihugu njya kuba muri Amerika nta n’atanu nari mfite n’itike yanjyanye ni murumuna wanjye wamfashije n’umuryango wanjye, ngera muri Amerika nta n’idorali na rimwe mfite ariko muriyo myaka itanu ubu mfite umutungo urenga miliyoni imwe n’igice, ibyo nta muntu w’umunebwe wapfa kubigeraho.’’

Dan kandi yafashe umwanya abwira se ko ibyo yamwigishije ataruhiye ubusa, agira n’isezerano amuha.


Dan yasezeranije se kuzesa ikivi cye

Ati: ‘‘Papa wigishije umusirikare mwiza kandi nizeye ko n’ibyakunaniye byose nzabitunganya nk’uko wigeze kubinsaba. Ndabizi ko njye na barumuna banjye ariryo sezerano twamuhaye.’’

Yahamije kandi ko Papa we yari azi Imana kuko yasengeraga no muri ADEPR, aho bagiye bajyanamo agiye kwigisha ijambo ry’Imana. Dan yavuze ko yizeye ko Imana yahaye papa we akanya ko kongera kuganira nayo kuko igira urukundo rurenze uw’abantu.

Yagize ati: ‘‘Nzi neza ko Imana hari umwanya yahaye papa akaganira nayo kuko byarashobokaga ko imodoka imugonga agahita apfa ariko siko yapfuye yararwaye. Muri ubwo bubabare nizeye ko Imana yamusanze bakaganira.’’

Yashimiye se ko yababereye umubyeyi mwiza, aho yagize ati: ‘Papa yaragerageje akora ibyo ashoboye byose aduha ubuzima, aturinda kwandagara no kujya kuba ku gasozi ibyo byose biri mu mirimo yakoze.’’


Dan yashimye Imana ko yashoboye kuza gushyingura se 

Dan kandi yashimye Imana ko yamushoboje kuza mu Rwanda kwifatanya n’umuryango we gushyingura se. yashimiye na Mama we avuga ko yumva nta kindi yamuha usibye kuzamushyiraho tattoo.

Ati: ‘‘Njya mbwira Mama ko nzamushyiramo tattoo kuko ndamukunda nta kindi nakora. Ahora ambwira ngo icyo nshaka nuko uba umugabo yandwaniye ishyaka riteye ubwoba ndamukunda cyane kubera ko ntabwo nari kuba uwo ndiwe nawe ntamufite.’’

UBUHAMYA BWA DAN MUKURU WA THE BEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri1 year ago
    Abana bubu ntasoni mugira kabisa. Miriyari so yaraguye mubitaro bya rubanda Rugufi Masaka? Ni Faysal se wagerageje ngo utwereke ko uri umutunzi? Babyeyi babyaye nukujya dusengera abo tubyara. So guy shut up.... Ubukire bwawe usibye natwe naso wakubyaye ntacyo bwamumariye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND