RFL
Kigali

Sheebah Karungi yavuze impamvu abantu bose bagomba kumuvugaho

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/08/2023 20:13
0


Nyuma y'imvururu amazemo iminsi na Cindy hakaba hiyongereyemo na Spice Diana, Sheebah Karungi yatangaje ko impamvu abantu bakwiye kumuvuga ni uko iyo bagerageje kwivuga nta muntu ubumva.



Inkuru zivugwa mu gihugu cya Uganda cyane cyane mu myidagaduro ni izigaruka kuri Sheebah ku bwo kutavuga rumwe n'abahanzi benshi bo muri Uganda.

Byatangiye ari Cindy n'ubundi badasanzwe bacana uwaka no kuva mu myaka ya kera ndetse baherutse no gukorana ikiganiro aho babwiranye amagambo menshi yuzuyemo ubwishongozi ndetse Sheebah agahita asiga Cindy aho ibyo biganiro byari byabereye.

Sheebah uherutse gufungura label nshya, ntabwo abandi bahanzi bahanganye nawe babifashe neza batangira kujya bangisha abandi bahanzi kutajya muri iyo label aho Cindy yavuze ko kujya muri label ari ubucakara ndetse ufatwa nk'igicuruzwa aho gufatwa nk'umuhanzi.

Uretse Cindy, Spice Diana nawe yinjiye mu bahanzi batavuga rumwe na Sheebah nyuma y'igihe kirekire byari bizwi ko ari inshuti hanyuma avuga ko useka neza ari useka nyuma bityo nta mpamvu yo kwirata ku bandi.

Sheebah uherutse gutangaza ko nta muntu wamuhangara ndetse nta muhanzi wamuhiga, yahise ajya ku mbuga nkoranyamabaga ze avuga ko impamvu akomeje kuvugwa cyane ari uko ariwe wumvwa cyane kandi ariwe ukunzwe.

Sheebah Karungi yagize ati "bakwiye kukuvuga kubera ko iyo bivuze ubwabo nta muntu ujya abumva."

Clever J yatangaje ko ashyigikiye Cindy Sanyu mu bikorwa bye byose kurusha uko yashyigikira Sheebah impamvu atanga ni uko yigeze kujya gusura Sheebah ariko akanga kumufungurira kugeza ubwo yafashe inzira arongera aragenda.


Sheebah Karungi yavuze ko impamvu avugwa cyane ari uko ariwe wumvwa


Spice Diana yavuze ko useka neza ari useka nyuma


Cindy Sanyu amaze igihe kirekire adacana uwaka na Sheebah Karungi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND