Televiziyo Mpuzamahanga y’Imyidagaduro ya Trace Africa, yagaragaje ko mu guhitamo abahanzi bahatanye mu bihembo bya ‘Trace Awards’, yashingiye ku bafite ibihangano byakinywe cyane kuri iyi televiziyo, kandi birebwa cyane ku mbuga nkoranyambaga z’abo.
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu
muhango uzabera muri BK Arena, biherekejwe n’iserukiramuco ry’umuziki rizaba ku
wa 20-22 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali.
Bigamije guha ishimwe abanyamuziki bagaragaza ubudasa
mu rugendo rw’abo rw’umuziki, bafite impano zihariye, bakomoka kandi bakorera
umuziki ku Mugabane wa Afurika cyangwa se mu bindi bice bitandukanye by'Isi.
Ibi bihembo bizaririmbamo abahanzi bahatanye mu
byiciro bitandukanye birimo icy’umuhanzikazi ‘Best Female’, icy’umuhanzi w’umugabo
‘Best Male’, icy’indirimbo y’umwaka ‘Song of the Year’, icya Dj w’umwaka ‘Best
DJ’, icy’indirimbo ihuriweho ‘Best Collaboration’, icya album y’umwaka ‘Album
of the Year’ n’izindi.
Hazatangwa ibihembo 25. Muri ibi bihembo, 22 bizatangwa
hashingiwe ku majwi y’abafana, ni mu gihe ibihembo bitatu bisigaye bizatangwa
hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka ka Trace.
Trace Africa ivuga ko abahanzi bahataniye ibi bihembo
batoranyijwe nyuma y’ukwezi kwari gushize bakora isesengura ryimbitse kuri buri
muhanzi, hakorwa ibiganiro byihariye, ndetse basubiza inyuma amaso bareba urugendo
rwa buri muhanzi.
Hanarebwe kandi inshuro ibihangano bya buri muhanzi
byatambutse ku mbuga zitandukanye za Trace zikina umuziki, kandi hifashishwa
ikipe ngari y’abahanga mu muziki basanzwe bakorana na Trace bagaragaza urutonde
rw’abakwiye guhatanira ibi bihembo.
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 150. Ku buryo
Trace Africa ivuga ko izatoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango
wo kubitanga.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, bavuga bizeye ko
benshi mu ‘bahatanye bizashoboka ko bazaririmba mu muhango wo gutanga ibi
bihembo’.
Hari amazina y’abahanzi arimo nka Burna Boy, Asake,
Rema n’abandi yatangiye kugarukwaho mu itangazamakuru, bivugwa ko bazaririmbira
i Kigali.
Abafana batangiye guha amahirwe abahanzi muri ibi
bihembo batora banyuze ku rubuga rwa https://trace.plus/awards.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye, ku wa 1 Kamena
2023, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku nama
Rwanda Convention Bureau, Janet Karemera yabwiye abahanzi kubyaza umusaruro
amahirwe ari mu bihembo bya Trace Awards’.
Ati “Ntimwiyumve nk'abahanzi ba hano mu Rwanda gusa
kuko ubu aka kanya dufite Trace Africa, yego abahanzi dukunda turi kumwe nabo
hano muri iki cyumba ni naho tugomba gutangirira tuvuga tuti ibi ni byiza kuko
uruganda rw'umuziki ruri ahantu heza uyu munsi cyane ko n'aba MC, DJs, abashinzwe
imyidagaduro n'abandi tugiye kubakenera, kuko gutangira ubu bufatanye ni mwe
tugomba gutangirana mbre na mbere ninayo mpamvu leta y'u Rwanda yahisemo
gushyigikira iyi gahunda."
Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze
Trace Group, Olivier Laouchez we yavuze ko inzitizi zituma umuhanzi atagera ku
rwego rwiza zikwiye gukurwaho.
Ati “Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku Isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."
Inkuru bifitanye isano: Abahanzi 5 bahagarariye u Rwanda muri 'Trace Awards'
Abahanzi barenga 150 bahatanye mu bihembo bya ‘Trace
Awards’ bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere
TANGA IGITECYEREZO