Umunyarwandakazi Munezero Lisa Adeline ari muri ba rwiyemezamirimo bahawe ibihembo mpuzamahanga ku bwo guhugura no gutinyura urubyiruko mu bijyanye no kwikorera. Ni ibihembo byatangiwe mu gihugu cy’u Bufaransa.
Igihembo Munezero yahawe, yagiherewe mu Bufaransa, agihabwa kubera gutanga amahugurwa no kubera icyitegererezo urubyiruko mu bijyanye no kwikorera. Ni igihembo yashyikirijwe mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2023.
Icyo gihembo cyiswe “Grand Prix Spécial de la formation professionnelle au Rwanda”, cyaherekejwe n’amahugurwa ajyanye n’akamaro k’amahugurwa muri sosiyete, akaba yarasojwe kuwa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.
Si Munezero gusa washimiwe, ahubwo hari n’abandi benshi basanzwe banakora mu Miryango Mpuzamahanga ikomeye ku Isi barimo Ambasaderi mu Muryango w’Abibumbye, abashinzwe ‘Vocational training’ mu bihugu bitandukanye, n’abandi.
Ibi bihembo byatanzwe n’Umuryango witwa CADETFOPI ukorera mu Bufaransa, ukaba usanzwe utanga ibihembo ku bikorera bafite imishinga iteza abandi imbere, ndetse ikabitanga no ku bayobozi mu nzego ziteza imbere ibijyanye n’amahugurwa “Vocational training”.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Munezero Lisa Adeline washimiwe nka rwiyemezamirimo wo mu Rwanda wafashe umwanya agahugura abakiri bato bashaka kwikorera, yavuze ko icyagendeweho mu kumushimira ni uko “nagerageje gutanga amahugurwa yigisha urubyiruko kwikorera, bikaba byaratanze umusaruro kuri ‘business’ zabo”.
Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwikorera, yabikoze kuva mu 2022. Mu barenga 70 amaze guhugura, harimo abo yahuguriye muri Kigali, ababyeyi bakora ubudozi muri Muhanga, urubyiruko rushaka kwikorera rw’abadiaspora yahuguye mu gihe cy’ibyumweru bibiri, n’abandi.
Adeline ufite kompanyi yitwa ML Traders Ltd / ifitemo serivisi yitwa ML Business Training itanga ayo mahugurwa, yadutangarije ko nyumva yo kwegukana igikombe nka rwiyemezamirimo mwiza, atazahagarika guhugura bagenzi be, “kuko nabonye bihindura byinshi mu mikorere”.
Munezero yagiriye inama urubyiruko rugira ubwoba bwo kwikorera, arutangariza ko kwikorera biryoshye, ati“Icyo nababwira ni uko kwikorera ari ibintu byiza ubu n’ahazaza habo, bagomba guhanga umurimo ariko kugira ngo batere imbere bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n’uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n’igihe ndetse bw’umwuga”.
Munezero Adeline yashimiwe muri ba rwiyemezamirimo batanze ubumenyi ku rubyiruko
Igikombe cyahawe umunyarwandakazi Munezero Lisa Adeline
Hashimiwe ba rwiyemezamirimo batandukanye ku Isi barimo umunyarwandakazi bahuguye urubyiruko mu bijyanye no kwikorera
TANGA IGITECYEREZO