Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba umusirikare mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF) bitavuze kurasa cyangwa kuraswa, kuko hari inshingano nyinshi bijyanye nacyo bityo bishoboka ko n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yakwisangamo.
Yasubizaga ikibazo cy’umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wari mu rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri rwitabiriye kwizihiza imyaka 10 ya Youth Conneckt. Ni mu muhango wabereye mu Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.
Mu myaka 10 ishize YouthConnekt yahanze imirimo irenga
ibihumbi 30, kandi ishyigikira urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri mu bikorwa
binyuranye birimo, kubongerera ubumenyi, gutera inkunga imishinga y’abo n’ibindi
binyuranye.
Nziyonsenga Ezekiel afite ubumuga bwo kutumva no
kutavuga. Yabanje gushima Perezida Kagame kubera ko 'hari amahirwe menshi
abafite ubumuga bashyireweho'.
Avuga ko banishimiye kuba mu minsi ishize mu Nama
y'Abaminisitiri, yaremeje ururimi rw'amarenga, kandi hakanagaragazwa imbogamizi
abafite ubumuga bagihura nazo.
Muri Gicurasi 2023,
Valentine Uwamariya wabaye Minisitiri w’Uburezi [Kuri uyu wa Kabiri tariki 22
Kanama 2023 yagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango] yabwiye
Inteko Ishingamategeko ko inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga yamaze gukorwa.
Avuga ko hasigaye kwemezwa igatangira gukoreshwa mu mashuri.
Nziyonsenga Ezekiel avuga ko kwemeza ururimi rw'amarenga,
bizafasha abafite ubumuga kwiteza imbere 'nk'ibindi byiciro byose kuko mudutekerezaho
(Yabwiraga Perezida Kagame)'.
Yashimye Umukuru w'Igihugu ku kuba 'mu minsi iri
imbere ishoboka, bizihutishwa nk'uko mubyifuza ko dutera imbere ururimi
rw'amarenga rukemezwa, imbogamizi yo kubona amakuru ikavaho'.
Yavuze ko yakurikiranye neza ubuhamya bwatanzwe na Capt.
Nsengiyumva Michael w'imyaka 29 wabwiye ko urubyiruko ko ntawe uhejwe mu kugira
uruhare mu iterambere ry'Igihugu.
Avuga ko nk'abafite ubumuga 'twifuza kwibona muri iki
cyiciro cy'Ingabo z'Igihugu'. Ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
twizeye ko muzatwakira tukagira uruhare mu iterambere ry'Igihugu."
Mu gusubiza, Umukuru w'Igihugu, yavuze ko ibishoboka
byose mu kunganira abafite ubumuga bizakorwa 'uko bishobotse kose'.
Yavuze ko abanyamwuga bose bemerewe kwinjira muri RDF,
yaba abaganga, ababaruramari n'abanndi. Avuga ko mu gisirikare hakorerwamo
ibintu byinshi.
Akomeza ati "Hari ubwo abantu bibwira ko umwuga
w'igisirikare ari kurasa gusa no kuraswa, ko ari aho bigarukira. Ntabwo ari
byo."
Kagame yavuze ko igisirikare ari umwuga wubaka
abawurimo kandi bikagira akamaro ku gihugu muri rusange. Akomeza ati "Ibyo
avuga rero birashoboka."
Perezida Kagame yavuze ko kuba umusirikare birenze kurasa, kuko bijyanye n’izindi nshingano zidaheza buri wese
Nziyonsenga Ezekiel yavuze ko nk'abafite ubumuga bashaka kwinjira mu Ingabo z’Igihugu
Perezida Kagame yasabye urubyiruko guhora batekereza icyateza imbere u Rwanda n'Afurika yose muri rusange
KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU KWIZIHIZA IMYAKA 10 YA YOUTHCONNEKT
TANGA IGITECYEREZO