Perezida Paul Kagame yabwiye ko urubyiruko ari bo musingi w'Igihugu, bityo ari na bo bakwiye gushingirwaho mu kubaka iterambere n'uko abantu baba bifuza uko Igihugu kimera, abasaba kutiyumva nk’abaciye bugufi mu rugendo rw’ubuzima.
Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya
YouthConnekt kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, Perezida Kagame yavuze
ko mu rugendo rwo kubaka Igihugu buri wese akwiye guhora yibaza impamvu u
Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika bidateye imbere nk'uko ibindi bihugu byo kuyindi
migabane byateye imbere, kandi bose ari abantu baremwe n’Imana.
Umukuru w’Igihugu avuga ko Abanyarwanda bemera Imana,
cyane ko binumvikana mu mazina bita abana b'abo.
Akibaza rero ukuntu abantu bemera Imana bo batabashije
gutera intambwe nk'iyo abandi bo mu bindi bihugu bagezeho. Ati "Ko twemera
Imana, ko turi abantu yaremye nk'abandi bose abemera ko twaremwe n'Imana, ko
byageze mu Rwanda, byageze muri Afurika abantu b'Imana bagasigara inyuma.
Kubera iki? Tugomba kubyibaza."
Yavuze ko hari ibyo 'tudashoboye nk'abantu bishoborwa
n'izindi mbaraga arizo wenda abantu bita Imana'.
Kagame avuga ko nta muntu ukwiye kwishyira hejuru
y'undi kuko nta muntu waremye undi 'nk'abantu ntawaremye undi'. Ati
"Twaremye na za mbaraga zindi tudasobanukiwe neza."
Avuga ko ashingiye kuri ibi, abantu bagomba kubahana
kuko ntawaremye undi. Ati “Nta muntu waremye undi. Aho niho dushingira ko
abantu bagomba kubahana, kuko ntawaremye undi…”
Yabwiye urubyiruko ko nta muntu ukwiye kubahitiramo
uko babaho. Ati "Ndakwangira. Mbaho nk'uko bikwiye nk'uko mbishaka. Ntabwo
byaba nk'uko wowe ubibona cyangwa uko ubishaka."
Umukuru w'Igihugu akomeza ati "Kuko ntabwo ndi
umutungo wawe. Ntabwo ndi itungo ryawe."
Avuga ko ibi bijyana no kwihesha agaciro, kuko agaciro
abantu nibo bakiha kandi bakakigenera. Yabwiye urubyiruko kwiyumvamo
ubushobozi, no kumva ko bafite uburenganzira bwo kubaho.
Avuga ko ibi bikwiye kujyana n'uburyo bw'imitekerereze
n'ibikorwa. Yavuze ko urubyiruko rukwiye guhora rushaka igisubizo cy'impamvu u
Rwanda n'Umugabane w'Afurika bikiri inyuma mu majyambere mu gihe hari ibindi
bihugu byo ku Isi byakataje mu iterambere.
Umukuru w'Igihugu avuga ko ibyo waba ukora byose, waba
wiga mu mashuri atandukanye ukwiye guhora utekereza ushaka igisubizo cy'impamvu
ituma hari ibihugu bitaratera imbere.
Ibi avuga ko bikwiye kujyana n'uko buri wese yiyumvamo
umusanzu we mu kubaka Igihugu. Yabwiye
urubyiruko ko “Ibyo mwageraho muri hamwe bingana n'icyo buri umwe yageraho
mubiteranyije.”
Kagame yakanguriye urubyiruko kwiga, kuko bibafasha mu
gutubura umusanzu w’abo ndetse no mu iterambere ry'igihugu.
Yabwiye urubyiruko kwigira, ntibishimire ko hari
ubafasha mu mibereho. Kandi ibi bikwiye kuba no ku bihugu, buri kimwe
kihagaranira kwigira. Kagame yabwiye kandi urubyiruko gukura biyubaka, banatanga
umusanzu w'abo mu kubaka Igihugu.
Umukuru w'Igihugu yabwiye buri wese kutiyumvamo ko
aciriritse, ahubwo akagira imyumvire yagutse yumva ko intera abandi bagezeho
nawe yayigeraho. Ati "Muhanagure mu mutwe muvanemo ibintu biciriritse... Urashoboye
bigerageze. Byange wagerageje.
Yavuze ko ibi byose bibanzirizwa no kugira umutima
ushaka. Kandi avuga ko mu rugendo rw'ubuzima, habaho kugerageza ibintu
nibikunde, bikaba bibi iyi uhise ucika intege.
TANGA IGITECYEREZO