Mozzy watangije ‘Yemba Voice’ yongeye kubyutsa impano nyuma yo gutandukana n’iri tsinda

Imyidagaduro - 23/08/2023 4:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Mozzy watangije ‘Yemba Voice’ yongeye kubyutsa impano nyuma yo gutandukana n’iri tsinda

Umwe mu basore batatu bari bagize istinda ryakanyujijeho ‘Yemba Voice’ akaba ari nawe warishinze, Mozzy yagarutse ku rugendo rwe rwa muzika yatangiye kuva akiri umwana muto kugeza ahuye na Yemba voice n’imishinga afite nyuma yo gutandukana n’iri tsinda.

Itsinda rya ‘Yemba voice’ ryari rigizwe n’abasore batatu aribo; Mugabutsinze Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol, Bill Ruzima na Mugabutsinze Moise uzwi nka Mozzy ryatangiye kuririmba nk’itsinda muri 2016 ubwo aba bombi biyemezaga guhuza imbaraga bacyiga mu ishuri ry’umuziki riherereye ku Nyundo. Iri tsinda ryatandukanye mu Ukuboza kwa 2018 ariko biza kwemezwa n’umwe mu bari bagize iri tsinda, Bill Ruzima muri Mutarama 2019.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mugabutsinze Moise wamenyekanye nka Mozzy yatangaje ko yatangiye umuziki akiri umwana muto ubwo yaririmbanaga n’umuhanzikazi Marina muri korali y’abana, cyane ko umuryango avukamo ari uw’abarokore babikomeyemo.

Mozzy yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje impano ye, kugeza agiye no kwiga amashuri yisumbuye kuri St Aloys i Rwamagana, aho yahuriye na Alyn Sano mu itsinda rya mbere yabayemo ryitwa ‘Heritage singers.’ 

Avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye yatsindiye ikitwaga ‘Speciale Vacance’ yategurwaga na Isango star, ahita aboneraho akorera indirimbo ye ya mbere kwa producer Fazzo mu 2013.

Mozzy yakomeje avuga ko iyo ndirimbo yakoze icyo gihe yitwaga ‘Mbwira,’ itigeze imenyekana ariko ko yabaye itangiririro ry’urugendo rw’umuziki we nyuma yaho akitabira amarushanwa atandukanye.

Yagize ati: ‘‘Nakundaga kujya mu marushanwa cyane ariya yitwa Talent zone, Chris Easy yatwaye bwa kabiri. Iya mbere ninge wayitwaye mu 2015.’’

Amafaranga Mozzy yahawe ubwo yegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere yamubereye inzira nziza yo gukomeza umuziki we. Yahise atsindira buruse ajya kwiga muri kaminuza ya SFB, gusa ku bw’inzozi ze ntiyahatinze ahubwo yahise ajya kwiga ku Nyundo nubwo mama we yabanje kutabyumva.

Ageze ku Nyundo, Mozzy yahahuriye na Kenny Sol ndetse na Bill Ruzima barihuza batangira kuririmba cyane ko aribo basore gusa n’ubundi baririmbaga mu ishuri ryabo.

Yagize ati: ‘‘Twatangije itsinda mu buryo tutazi kuko ninge watangiye nkora cover y’indirimbo ya The Ben yise ‘Habibi’ mbishyize ku mbuga nkoranyambaga mbona abantu barabikunze cyane niko guhita dutangira gukora cover z’indiimbo zitandukanye nk’itsinda. Twamenyekanye cyane ubwo twifashishwaga na Sauti Sol nyuma y’uko nabo tubakoreye cover y’imwe mu ndirimbo zabo.’’

Kuva icyo gihe iri tsinda ryiyemeje gukora indirimbo zabo rihera ku ndirimbo ‘African woman,’ ikoze mu njyana ya Afrobeat. Bakoze indirmbo nyinshi zakunzwe zirimo iyo bakoranye na Riderman ‘Go Down,’ So sweet, Ntiruzashira, Turi kumwe na ‘Turakundana,’ ari nayo basorejeho urugendo rwabo rwa muzika nk’itsinda.


Mozzy yatangaje ko nyuma yo gusoza amashuri ye, ubu aje wese mu muziki kandi ko adateze gusubira inyuma

Kuri ubu, Mozzy ni umwarimu w’umuziki mu mashuri abiri y’umuziki yigenga aherereye mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusoza amasomo ye muri Kaminuza. Yavuze ko ubu imbogamizi zose zasaga nk’izimubuza gukora umuziki zavuyeho nawe aje wese mu muziki nk’uko na bagenzi be bawukomeje ku giti cyabo, kandi avuga ko yishimiye intambwe bamaze gutera.

Ati: ‘‘Byashoboka ko iki aricyo gihe cyange kuko imbogamizi zose sisa nk’aho zirangiye, ubu igisigaye ni ukwibanda ku muziki. Ababibona barabizi ko ndi gukora kuko nsohoye indirimbo ebyiri mu kwezi kumwe nubwo zitaramenyekana cyane ariko nziko buhoro buhoro arirwo rugendo.’’

Yavuze ko nta muntu wihariye afite uri kumufasha, ariko ko afite abantu bamushyigikiye.

Ati: ‘‘Mfite abantu bakunze umuziki wange, yaba ukora video n’ukora audio kandi nange nkunda uburyo duhuza. Nahuje n’abo bantu imbaraga ariko nta management mfite, nta muterankunga mfite ninge ubirwanirira kubera gukunda umuziki. Ubu ndi gukora cyane kugira ngo ba bantu bakunze umuziki wange bakansaba kongera kubikora babone yuko mpari ku bwabo kandi nabo inkunga yabo ndi kuyibona.’’

Mozzy yongeyeho ko haramutse habonetse umuntu ukunda umuziki we wakwiyemeza kumufasha byari ari byiza kurushaho, ariko n’aka kanya nubwo ataraboneka yatangaje ko akomeje gukora cyane bishoboka.

Ati: ‘‘Icyo nzakora nzabaha imiziki kandi ndabizi neza ko byanga byakunda bizaturika. Abakunzi bange barabizi ko ntajya mbasezeranya ibyo ntazakora kuko nabo banshyigikira uko bashoboye.’’

">Reba hano indirimbo nshyashya ya Mozzy yise ''Overdose Love''
">

Kuva uyu musore yatangiragukora wenyine 2019 amaze gushyira hanze indirimbo eshanu zirimo Darling, Ngwino, Akantu, Too short, n’inshyashya aherutse gusohora yitwa ‘Overdose,’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bine n’abantu magana atatu mu byumweru bibiri imaze kuri Youtube. Avuga ko impamvu izi ndirimbo zitamenyekanye aruko yazikoraga ari ku ishuri ntabone uko azimenyekanisha neza mu itangazamakuru.

Hagataho yagiye anakorana collabo n’abahanzi batandukanye aho yagaragaye muri Ndaryohewe yahuriyemo abahanzi benshi, Wasanga ya Fela music, Jowest na Papa Cyangwe n’izindi zitandukanye mu rwego rwo kurinda izina rye kuba ryazima rikibagirana.

Ku bijyanye na collabo ateganya gukora, Mozzy yatangaje ko yakwishimira gukorana na Bruce Melody cyane ko yakuze amufana, ndetse n’abandi bahanzi bose bakomeye bakwemera gushyira itafari ku muziki we. Yasoje asaba abantu gukomeza gushyigikira ibikorwa bye cyane ko we ahari kandi yemeza ko n’impano ntaho yagiye.

Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Mozzy
">
      


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...