Capt. Nsengiyumva Michael w'imyaka 29 y'amavuko uri mu Ingabo z'u Rwanda, yavuze ko gukunda igihugu no kukitangira, biri mu mpamvu eshatu zatumye yiyemeza kwinjira muri RDF, agatanga umusanzu we mu kubaka Igihugu cyamubyaye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023
mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ishize gahunda ya Youth Connekt Rwanda igira
uruhare mu guhindura ubuzima bw'urubyiruko.
Uyu muhango wabereye mu Intare Conference Arena, kandi
witabiriwe na Perezida Paul Kagame, abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'abandi.
Capt. Nsengiyumva Michael yavuze ko mu 2016 ari bwo
yasoje amashuri ya Kaminuza aho yigaga mu mahanga, kandi icyo gihe babizezaga
ibitangaza no kubaho neza mu buzima.
Avuga ariko ko kuva akiri muto yatojwe ko 'ubwenge
bwacu, ubumenyi bwacu, imbaraga zacu zigomba guteza imbere igihugu cyacu'.
Uyu musirikare yavuze ko ku Isi yose 'buri gihugu gitezwa
imbere n'amaboko y'abana bacyo'. Ibi ngo ni byo byatumye agaruka mu Rwanda ahita
abona akazi ku isoko ry'imibare n'imigabane yakoze mu gihe cy'umwaka umwe.
Yavuze ko n'ubwo yari anyuzwe n'akazi yakoraga, ariko
yumvaga ataragera ku ntego yihaye. Avuga ko muri we yabonaga ko akazi
k'igenamari yakoraga 'yagakora no mu kindi gihe cy'ubuzima bwe'.
Avuga ko nta kintu gishimisha mu buzima nko kuba uri
umuto, ufite imbaraga kuko ari ibintu bibaho rimwe mu buzima. Ibi iyo
yabitekerezaga, yasanga ari impamvu ikomeye yo gutanga umusanzu we ku 'gihugu
cyanjye'. Ati "Ni uko natekereje kujya mu gisirikare."
Impamvu ya kabiri yatumye ajya mu gisirikare ni uko
yabonaga benshi bari baziranyi bakiri bato barabamaze kujya mu gisirikare,
kandi akabona ni umwuga ubateye ishema.
Uyu musirikare yavuze ko ibi byose byashyigikiwe
n'impamvu yo 'gukunda igihugu kugeza aho wakitangira nk'umurage ‘ukomeye
twarazwe n'abasekuruza'. Ati "Ndetse ni igihango tutagomba gutatira
nk'urubyiruko."
Capt. Nsengiyumva Michael avuga ko igihe gishize ari
mu gisirikare yahuye n'abantu benshi, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga, yasanze
bahuriye ku gukunda igihugu no kutingira
Yabwiye urubyiruko ko kurinda Igihugu ari inshingano
zabo, cyane ko ibarura rigaragaza ko ari bo benshi mu gihugu, kuko barenga 65%.
Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rufite amahoro, kandi
rugira uruhare mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Avuga ko urubyiruko rufite umukoro mu gutera ikirenge
mu 'cy'ababyeyi bacu'bunamuye u Rwanda, bagahagarika Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Yabwiye urubyiruko rushaka kwinjira muri RDF ko
amarembo akinguye. Ati "Birashoboka ntimugire ubwoba. Ndetse, amarembo ni
magari. Murakoze.”
Capt. Nsengiyumva Michael yavuze ko yinjiye muri RDF kubera ko yashakaga gukorera Igihugu cye
Umukinnyi wa Basketball, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques, ari mu bitabiriye Youth Connekt
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah
yashimye Perezida Kagame ku bwo gushyigikira Youth Connekt
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwiremamo icyizere
no guharanira agaciro kabo buri munsi
Ibihumbi by’urubyiruko bahuriye muri Intare
Conference Arena mu kwizihiza imyaka 10 ya Youth Connekt
TANGA IGITECYEREZO