RFL
Kigali

Mama wa The Ben yahishuye ko yahuriye mu rusengero n’umugabo we wasezeweho bwa nyuma-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/08/2023 14:43
0


Kuri iki gicamunsi cyo kuru uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, hari kubera umuhango wo gusezera no guherekeza bwa nyuma Mbonimpa John, Se wa The Ben, Green P, Dan n’abandi bana batatu bavukana.



Ubutumwa bwa mama wa The Ben, Mbabazi Esther mu muhango wo gushyingura umugabo we  yagize ati: ”Warakoze mugabo mwiza gutuma mba umubyeyi w’abana beza twabyaranye. Ni iby’agaciro kandi ni umugisha. Nzahora nkwibuka iteka.” 

Yakomeje agira ati: ”Ndashima Imana ko Papa Dan twahuriye mu rusengero tutahuriye mu kabari”.

Uyu mubyeyi mu kiniga kinshi yavuze ko hari abana yareze bamunyuze mu biganza abarera neza. Ati: ”Nari nzi ko ndi umukobwa ntazashaka ariko Papa Dan yarabikoze mba umubyeyi. Abana ni umugisha mbasabiye ko mwazagira iherezo ryiza. Mfite urukumbuzi ko tuzongera guhura”.

Mu marira menshi yateye indirimbo yitwa”Nkunda kumva amakuru noneho afatanya n’abandi bari bayizi kuyiririmba. Ni indirimbo igira iti:”….Nzinjira mu murwa…umunsi umwe nzawinjiramo nta marira…nta muruho ubayo n’intambara, nta n’indwara ishobora kubayo…”.

Ubutumwa bw’abana

Uyu mubyeyi avuzwe ibigwi  bw'ibyo yakoze akiri muri uyu mubiri ugaragara, abana be batanze ubutumwa bugira buti: ”Papa Ntibyoroshye kubona icyo tukuvugaho muri iki gihe wadukuwemo n’iyaguhanze. Reka tugushimire urukundo, umurava n’ubwitange byakuranze mu gihe cyose.

Ntiwari umubyeyi gusa ahubwo wari n’inshuti yacu ndetse n’umujyanama wacu muri byose. Tugusezeranyije ko abana bawe tuzasigarana umurage w’urukundo n’ubutwari, ubupfura n’ubugwaneza byakuranze. Ruhukira mu mahoro mubyeyi.”

Mbonimpa John yavutse kuri Subwanone Bernard na Ruzabera. Mu 1981 yashakanye na Mbabazi Esther babyarana abana 6, abahungu 4 n’abakobwa 2.

Se wa The Ben, Mbonimpa John yabonye izuba ku itariki 10 Ukwakira mu 1960 atabaruka ku itariki 18 Kanama 2023 aguye mu bitaro bya Masaka nyuma y'iminsi aharwariye indwara y'umwijima.

Yavukiye muri Uganda. Yashakanye na Mbabazi Esther mu 1981 babyarana abana batandatu barimo babiri baje kuba abahanzi ndetse The Ben ahirwa n’umuziki arakundwa kuva i Kigali kugeza ahari umunyarwanda hose ku Isi.


John Mbonimpa yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro kigomba umubyeyi wabyaye



Abavandimwe ba The Ben na mama we



Zizou Alpacino na Uncle Austin batabaye inshuti yabo The Ben

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUSEZERA KU MUBYEYI WA THE BEN WAGENZE

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo guhekereza umubyeyi wa The Ben

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND