Umuhanzi Chriss Eazy ukorera umuziki we muri Giti Business Group ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Bubiligi mu mpera z'uyu mwaka.
Umuhanzi Rukundo Christian uri mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi yatangaje ko k'ubufatanye na Ak'iwacu Presents, mu mpera z'uyu mwaka azajya gutaramira mu gihugu cy'u Bubiligi ubwo azaba amaze gukorera igitaramo muri Zambia.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Chriss Eazy yatangaje ibitaramo bibiri agiye gukora mbere y'uko uyu mwaka urangira aho icya mbere azagikora ku wa 26 Ukwakira 2023 ndetse n'ikindi azakorera mu Bubiligi ku wa 02 ukuboza 2023.
Uyu muhanzi akandi ufite indirimbo nshya yise Stop, ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Ways, Bwiza na Keny Sol mu bihembo bya Trace Awards biteganyijwe kuzabera mu Rwanda aho ibyamamare bikomoka muri Nigeria biteganyijwe ko bizitabira itangwa ry'ibi bihembo bizabera mu Rwanda.
Mu gihe kitari kirekire Chriss Eazy atangiye umuziki ndetse akabifashwamo na Giti Busines Group, yabaye umwe mu bahanzi bigaruriye abantu mu gihe gito ku buryo muri iyi minsi ibitaramo byinshi bihuza abantu benshi akunze kubigaragaramo.
Nubwo uyu muhanzi atari yatangira gukorana indirimbo nyinshi n'abahanzi bo hanze y'igihugu, yateguye ibi bitaramo kugira ngo arebe uko ahandi mu mahanga bamufata nyuma y'uko yageze mu Burundi akaba umwami ndetse n'indirimbo yakoranye na Kirikou igakundwa cyane.
Reba amashusho y'indirimbo nshya Chriss Eazy aherutse gushyira hanze;
TANGA IGITECYEREZO