Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wizihiza Yubile y’imyaka 50 watangije ubukangurambaga bwahawe izina rya ‘‘Shyigikira Bibiliya’’, bugiye kumara amezi atatu bugamije kumvisha buri wese ko uruhare rwe rukenewe mu gushyigikira Bibiliya, agira n’icyo atanga kugira ngo umubare wa Bibiliya zitumizwa mu Rwanda wiyongere.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda - BSR) watangiye imirimo yawo mu 1977, wemezwa ku mugaragaro mu 1982. Uri mu rugaga rw’indi miryango ku isi izwi nka ‘‘United Bible Societies’’ kuko n’ahandi ku isi hagiye hari imiryango ya Bibiliya. Winjiye muri urwo rugaga mu 2000.
Ufite intumbero yo kugira ngo Bibiliya igere ku bantu benshi kandi ihindure ubuzima bw’abayisoma. Uyu muryango kandi ugambiriye kugeza Bibiliya kuri buri wese mu rurimi yumva kandi igendanye n’icyiciro cye ndetse n’abafite ubumuga batekerejweho.
Mu guhangana n’ikibazo cy’ibura rya Bibiliya mu Rwanda, uyu muryango watekereje ku buryo bugera kuri 12 bwakwifashishwa mu gushaka umuti urambye, nk’uko byatangajwe n'abarimo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba n’umuvugizi wungirije w’itorero EPR, Rev. Julie Kandema;
Umwe mu bashumba ba Zion Temple, Pastor Olivier
Ndizeye; n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur
Ruzibiza. Ni mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru ku wa Mbere w'iki cyumweru. Batangaje uburyo buzifashishwa muri iyi gahunda ya Shyigikira Bibiliya izamara amezi atatu ariko ashobora kuziyongera.
1. Abayobozi
b’amatorero
Uyu muryango BSR wavuze ko watekereje kumvikanisha iki kibazo uhereye mu bayobozi b’amatorero, bakemera kugira uruhare rutaziguye mu bukangurambaga bwatangijwe bwa ‘Shyigikira Bibiliya Campaign.’’
Uyu muryango watangaje ko wasabye aba
bayobozi gutanga ijwi ryabo babinyujije cyane cyane mu gusomera abakristu babo ibaruwa
isobanura akamaro ka Bibiliya, inabasaba gutanga inkunga yabo uko yaba ingana
kose kugira ngo Bibiliya ikomeze kuboneka mu Rwanda.
2. Imbuga
nkoranyambaga n’itangazamakuru
Umuryango
wa Bibiliya mu Rwanda kandi watekereje kwifashisha itangazamakuru n’imbuga
nkoranyambaga mu rwego rwo kugera kuri benshi muri ubu bukangurambaga kuko
ariho hantu abantu bose muri iki gihe bamenyera amakuru agezweho kandi
bakayizera.
3. Abakristu
b’amatorero atandukanye
Bimenyerewe
ko mu matorero yose mu Rwanda, hagiye habamo amatsinda mato abantu bahuriramo
bakaganira ku by’Imana n’iby’ubuzima busanzwe. Abo nabo rero uyu muryango
wabatekerejeho ubona ukwiye kubasanga ukabashishikariza kugira uruhare muri iki
gikorwa cyo gushyigikira Bibiliya cyane ko bazikenera cyane mu buzima bwabo bwa
buri munsi.
4. Umuntu
ku giti cye
Kubasanga
mu matsinda gusa, uyu muryango wasanze bidahagije ahubwo wiyemeza no kugenda
uganiriza buri muntu ku giti cye kugira ngo n’udafite itsinda abarizwamo
cyangwa uwaba ataragize amahirwe yo kugira aho ahurira n’ubu butumwa nawe
adacikanwa.
5. Abashoramari
Abashoramari,
ibigo n’abikorera ku giti cyabo, nk’abantu basanzwe bahura n’abantu banyuranye
mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gushora imari kandi bagiriwe umugisha wo
gutunga, nabo batekerejweho ko bashobora kwegerwa bakaganirizwa bakaba batanga
umusanzu wabo mu gutera inkunga iki gikorwa cyo kwirinda ko Bibiliya yacika mu
Rwanda, kuko hatagizwe igikorwa nabyo byazabaho.
6. Ibitaramo
Mu
bitaramo, ni ahantu hahurira abantu benshi haba abakristu n’abandi. Ku bw’ibyo
rero, umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wari watekereje ko nabyo wabinyuramo mu
kubwira abantu akamaro ka Bibiliya no gukusanya inkunga yakwifashishwa mu
gutumiza Bibiliya nyinshi mu Rwanda cyane ko uko abazikenera bagenda baba
benshi ari na ko nazo zirushaho guhenda. Hatekerejwe ko hakwifashijwa gukoresha
ibyo bitaramo ariko na none hakaba harimo n’ibyo abantu basanzwe bakunda nk’abahanzi
n’ibindi.
7. Ibigo
by’itumanaho
Ibigo
by’itumanaho nabyo ni ibigo bibasha kugera byoroshye ku bantu benshi kandi mu
mwanya muto. Hatekerejwe ko hashobora kubaho amasezerano hagati y’uyu muryango
n’ibi bigo mu rwego rwo kugeza ubu butumwa kuri benshi kandi bitaruhije.
8. Kwamamaza
mu butumwa bwanditse
Ubundi buryo bwatekerejweho mu guhangana n’ibura rya Bibiliya, ni ukwamamaza biciye mu gushyira ubutumwa bwo gushyigikira Bibiliya ku bikoresho by’umuntu ku giti cye cyangwa serivisi zitandukanye atanga.
Ushobora kwandika ubutumwa buvuga ngo ‘Shyigikira
Bibiliya ikomeze kuboneka mu Rwanda’ kuri mudasobwa yawe, kuri telephone yawe,
ku modoka rusange ku buryo abagenzi bashobora kubibona ari benshi, n’ahandi
henshi.
9. Kwamamaza
binyuze muri ba rwiyemezamirimo
Abakora
ubucuruzi, abanyenganda nabo batekerejweho, ko hashobora kubaho amasezerano
bakandika ubu butumwa bwo gushyigikira Bibiliya ku bikoresho bacuruza maze ababigura
bagakomeza kubigura no kubikoresha ariko n’ubwo butumwa bakabubona.
10.
Inama nyinshi n’abanyamakuru
Gutambutsa
ubutumwa bw’aho igikorwa cy’ubukangurambaga bugeze mu itangazamakuru
hifashishijwe uburyo bwo gukorana inama nabo kenshi ni imwe mu nzira yo
gukomeza kugera kuri benshi kugira ngo buri wese agire umusanzu atanga mu
gushyigikira Bibiliya
Inama ya mbere baherutse kugirana n'itangazamakuru
Ubu bukangurambaga buje mu rwego rwo kwishakamo igisubizo gihamye nk’abanyarwanda kuko abaterankunga bagabanutseho 80%. BSR yatangaje ko buri wese arabwa guha agaciro ubutumwa bujyanye n’ubukangurambaga bwa ‘Shyigikira Bibiliya’, akagira inkunga atanga mu rwego rwo kongera umubare wa Bibiliya zitumizwa mu Rwanda zikava ku mubare zariho nko mu mwaka ushize zari 30,000 zikagera ku 200,000.
Julie Kandema, yatangaje ko uteye inkunga iki gikorwa cya Bibiliya aba ahinduye isi
Rev. Julie Kandema, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yagize ati: ‘‘Abanyafurika turasabwa kwishakamo ibisubizo. Buri wese asabwe gushyigikira Bibiliya kuko ihindura ubuzima bwa benshi, kandi gushyigikira Bibiliya ni ugushyigikira ubuzima, ukaba uhinduye isi.’’
Ubukangurambaga bwa Shyigikira Bibiliya bugiye gukorwa amezi atatu, hakusanywa inkunga igiye kwifashishwa mu kongera mubare wa Bibiliya
Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;
Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, ugatanga inkunga yose ufite.
REBA IKIGANIRO UMURYANGO WA BIBILIYA MU RWANDA WAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU
TANGA IGITECYEREZO