RFL
Kigali

Ihahiro rigezweho ‘Sawa Citi’ ryegerejwe abatuye Nyarutarama, Kagugu na Kinyinya - AMAFOTO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:23/08/2023 9:49
0


Ihariro rigezweho mu Rwanda rizwi nka ‘Sawa Citi’, ryafunguriye imiryango abatuye mu bice bya Nyarutarama, Kagugu na Kinyinya.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, Ihahiro rigezweho mu Rwanda rizwi nka ‘Sawa Citi’, ryafunguye ishami ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama. Ni ishami ryitezweho gufasha abatuye mu bice bya Nyarutarama, Kagugu na Kinyinya.

Ibi birori byo gufungura ku mugaragaro iri shami, byabereye aho iri shami rikorera mu nyubako Deco Center iri mu Kabuga ka Nyarutarama, byitabirwa n’abayobozi b’iyi nyubako, abafitemo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye n’ubuyobozi bwa Sawa Citi ku rwego rw’igihugu.

Ubuyobozi bw’iri hahiro Sawa Citi bwatangaje ko iri shami ari irya munani bafunguye mu mujyi wa Kigali, ndetse ko biteguye no gufungura andi mashami mu mijyi yunganira Kigali mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubona ibicuruzwa bihendutse kandi byizewe mu buziranenge.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori, umwe mu bagize Inama Nyobozi muri Citi, Bwana Theogene Kubwimana yavuze ko gufungura iri shami biri muri gahunda yo kwegera abakiliya b’iri hahiro rigezweho batuye mu bice bya Nyarutarama, Kagugu na Kinyinya.


Theogene Kubwimana Umuyobozi Mukuru wa Sawa Citi yatangaje ko gufungura iri shami biri muri gahunda yo kwegera abakiliya

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bwana Shyaka Alex Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ihahiro Sawa Citi yashimangiye ko gufungura iri shami i Nyarutarama, biri mu gahunda yo kwegera abakiliya bavaga muri iki gice bakajya guhahira mu yandi mashami ari kure yabo.

Yavuze ko ari gahunda yo kwegereza abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye, ibicuruzwa bihendutse kandi byuje ubuziranenge. Ati “Iri ni ihariro rigezweho nk'uko mubibona, rifite umwanya uhagije n’ibikoresho bigezweho. Navuga ko iri hahiro riri mu mahariro meza kandi ahambaye mu Rwanda.”

Yavuze ko bateganya gufungura andi mashami mashya yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara cyane cyane hibandwa mu mijyi yunganira Kigali. Ati “Yego tugiye gufungura andi mashami abiri mashya, rimwe rishobora gufungurwa muri uyu mwaka, irindi rigafungurwa mu mezi abiri cyangwa atatu abanza umwaka utaha.”

Yakomeje agira ati: ”Icy’ingenzi cyane ni gukomeza kwegera abakiliya bacu, kandi turi gutekereza uburyo twafungura n’andi mashami mu mijyi yunganira Kigali harimo Rubavu, Musanze na Rusizi.”

Ibi birori byo gufungura ishami rya munani rya Sawa Citi byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abasanzwe ari abakiliya b’iri hahiro barimo Rwiyemezamirimo Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, Umunyamakurukazi wa RBA, Cristelle Kabagire, n’abandi.

Ihahiro Sawa Citi rimaze gufungura imiryango mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali birimo Poids Lourds, Remera, Rusororo, FreeZone, Rebero, Kagugu, Kicukiro na Nyarutarama, ishami ryamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama 2023.



Ihariro Sawa Citi rimaze kubaka izina mu mujyi wa Kigali ryafunguye ishami rya munani i Nyarutarama mu nyubako Deco Center



Sawa Citi imaze kuba ubukombe i Kigali kubera ibicuruzwa byuje ubuziranenge

Cristelle Kabagire ukorera RBA yari mu bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro ishami rya munani ry'Ihahiro rya Sawa Citi


Cristelle Kabagire na Ingabire Bibio bakorera RBA bari mu bitabiriye ibirori byo gufungura ishami rya Munani rya Sawa Citi

Rwiyemezamirimo Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model usanzwe ari umukiliya ukomeye wa Sawa Citi yitabiriye ibi birori

Shyaka Alex ushinzwe Ibikorwa muri Sawa Citi yavuze ko bafite gahunda yo gufungura amashami mu mijyi yunganira Kigali, irimo Rubavu, Musanze na Rusizi



Abakozi n'abakiriya b'ihahiro rya Sawa Siti bishimiye kwaguka kwaryo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND