Ku nshuro ya kabiri irushanwa rya Mutzing Amabeat Competition ribaye, hamaze kumenyekana 10 bitwaye neza bagiye gukomeza guhatana kugira ngo hagire uwegukana ikamba ryari rifitwe na Dj Selecta.
Mutzing Amabeat Competition ni irushanwa rihuza abavanga imiziki bafite impano hanyuma bagahatana ubwabo bakazahabwa ibihembo ku muntu warushije abandi mu kuvanga imiziki ndetse agafashwa no kuzamura impano ye.
Iri rushanwa ririmo kuzenguruka igihugu cyose riri kuba ku nshuro ya kabiri mu gihe ku ikubitiro Dj Selecta ariwe waryegukanye kuri ubu hakaba harimo gushaka uwazamukorera mu ngata.
Nk'uko byari biteganyijwe, abahatana bamaze kugera mu cyiciro cya nyuma aho abavanga imizki 10 bamaze kumenyekana nabo ubwabo bakaba bagiye guhangana kugeza hari uwegukanye igihembo nyamukuru.
Mu iki cyiciro uko bazahatana, babiri babiri bazajya bahatana hanyuma batanu bazatsinda muri aba 10 nibo bazakurwamo umwe uzegukana irushanwa rya Mutzing Amabeat Competition y'uyu mwaka.
Dore uko bazahatana.
Ubwo iki cyiciro kizaba kivuyeho, batanu bazaba batsinze muri iki kiciro nibo bazahatana ku munsi wa nyuma w'irushanwa hahita hatangwa ibihembo ku muntu uzaba watsinze iri rushanwa.
Ibihembo biteganyijwe ku bantu bazitwara neza muri iri rushanwa.
Uzatsinda iri rushanwa, azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka Millioni 18 ndetse n'ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 5,000,000.
Uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka 12,000,000 hamwe n'ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 2,500,000. Uzaba uwa Gatatu azahabwa igihembo cy'amafaranga 2,500,000.
Dj Montag (Dushimirimana Janvier) aharanira kuba intangarugero muri sosiyete
Dj Illest (Bizimana Elie) arangamiye kuzaba umu Dj mpuzamahanga
Dj Noodlot (Byiringiro Jules Destin) afite imyaka 23 akaba atuye i Nyamirambo
Dj Lenzo (Kubwayo Lenzo) yizera kuzazenguruka Isi avangavanga imiziki
Dj Bhura (Gerard Mugisha) amaze imyaka 5 avangavanga imiziki
Dj KayG amaze imyaka 7 mu mwuga wo kuvangavanga imiziki
Dj Kavori afite inzozi zo kuzaba umwe mu Dj beza muri Afrika
Dj Dallas (Nkurunziza Abdallah) avuga ko akunda cyane umwuga w'ubu Dj amazemo imyaka 3
Dj Yolo (Dufitumuremyi Alain Victor) amaze imyaka 9 mu mwuga wo kuvanga imiziki
Oz The Dj (Karyango Sangwa Senghol) atuye i Musaze akaba afite indoto zo kuzaba umu Dj ukomeye ku Isi
TANGA IGITECYEREZO