Mbonimpa John, umubyeyi w'umunyamuziki Mugisha Benjamin [The Ben] yagarutsweho nk'umuntu wabaniye neza abandi, abana be abatoza gukunda umurimo, kandi aba umubyeyi w'umukristu ku buryo abatanga ubuhamya bahuriza ku kuntu yagiye abafasha mu buzima bw'abo bwa buri munsi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023,
nibwo habaye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe no gutangaza gahunda irambuye
y'umuhango wo kumushyingura kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.
Uyu mubyeyi w'abana batandatu yitabye Imana ku wa
Gatanu tariki 18 Kanama 2023 azize indwara y'umwijima. Yaguye mu bitaro bya Masaka
mu Karere ka Kicukiro nyuma y'iminsi igera kuri itanu ishize ahivuriza.
Yari afite imyaka 63 y'amavuko, kandi yari atuye mu
Kagari ka Kicukiro mu Mudugudu w'Isoko ho mu Murenge wa Kicukiro mu Mujyi wa
Kigali.
Mu buhamya bwe, Esther Mbabazi [Umugore we] yavuze ko
mu gihe yari amaze arwubakanye n'umugabo we bahuye na byinshi bikomeretsa
umutima ariko babinyuzemo gitwari.
Yibuka ko bakoze ubukwe afite imyaka 20 y'amavuko
[Esther Mbabazi]. Avuga ko Imana yabaye mu ruhande rw'abo. Ati "Ndashima
Imana ko yashimye (ko) mbana nawe... Igatuma mbona abana beza b'umugisha."
Uyu mubyeyi avuga ko muri we atajyaga yumva ko igihe
kimwe azashinga urugo ariko 'Imana imuhe umugisha yatumye mba umubyeyi nkabyara
abana b'umugisha'.
Akomeza ashima Imana n'umugabo we ati "Imana
ishimwe ko yanshoboje kuba umubyeyi. Imana ishimwe ko yanshoboje kurera. Imana
ishimwe ko yanshoboje uru rugendo, ntabwo rwari rworoshye ariko Yesu yabanye
nanjye."
Murumuna wa The Ben witwa Byiringiro Dan wigeze kugerageza gukora umuziki, yashimye imiryango n'inshuti babatabaye muri iki gihe cy'akababaro. Ati "Imana ibahe umugisha, kandi mwakoze cyane."
Yavuganye ikiniga, avuga ko bakiri abana barangwaga n'amakosa, kandi
yishimira ko bose bakuze aho ubu bameze nk'impanga.
Dan yashimye Se na Nyina babahaye ubuzima. Yashimye Imana 'ku buzima bwa Papa', avuga ko Se yamutoje kutaba umunebwe, kuko buri munsi yahoraga amukangurira gukora akabasha kwiteza imbere.
Ati "Data yari umuntu
uhibibikanira iterambere. Azi gushaka ubuzima, abantu bose babanye nawe
barabizi."
Yavuze ko 'Papa yatwigishije gukora' kandi 'ntabwo
turi abanebwe'. Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye abwira Se ko amukunda
cyane, kandi yagiye anifashisha abantu bakamugezaho ubutumwa bwe bushimangira
ko amukunda. Avuga ati "[Data] Imana iguhe iruhuko ridashira."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco
wari muri uyu muhango yihanganishije umuryango wa The Ben. Yisunze ibyavuzwe na
Dan bijyanye n'indangagaciro batojwe na Se, CP Kabera yavuze ko "Ni
ingirakamaro cyane kuba ufite icyo ukura ku mubyeyi wawe."
Akomeza ati "Yaba ari ugukora cyane, yaba ari
ubunyangamugayo, yaba ari ukwitanga... Ni indangagaciro zikomeye cyane...
Tubafashe mu mugongo rero mukomeze mwihangane."
Umwe mu bo mu muryango wa hafi, yavuze ko Se wa The
Ben yaranzwe no guha umwanya umugore we. Ati "Ndashima Imana ko yamuhaga
umudendezo mu kubana n'abo."
Yavuze ko Mbonimpa John yari umukozi kandi wahoraga
agaragaza ko hari byinshi ashaka gukora. Ku buryo hari akazi yahagaritse, agura
moto mu rwego rwo gushaka amafaranga yunganira umushahara yahembwaga.
Umwe mu babayeyi wabanye igihe kinini na Mbonimpa John
yavuze ko amuzi ari umusore muto cyane mbere y'uko ashinga urugo.
Ngo yari umusore wagiraga isoni nyinshi. Ku buryo hari
igihe yigeze kumara icyumweru kirenga arwaye ariko ntiyabivuga kubera kugira
isoni.
Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe yahise amuha ikaze mu muryango
we atangira no kumwita 'kibondo cyanjye'.
Yavuze ko John yari 'umukozi cyane', kandi hari igihe yigeze gukora impanuka habura gato ngo itware ubuzima bwe.
Yavuze ko yakomeretse cyane mu kugura, ku buryo
gukira byafashe igihe kinini. Avuga ko mu bihe bitandukanye, uyu mugabo yagiye
akora impanuka ariko Imana ikamukiza.
Yibuka ko igihe kimwe yigeze kubaka urugo rw'imiyenzi,
ariko abura urugi rwiza rwo gukingaho ku irembo rye.
Uyu mubyeyi avuga ko John yakoze uko ashoboye amuzanira
urugi rwo ku muryango w’igipangu, kuva icyo gihe arabimwubahira. Ati
"Yagize neza, Imana imuhe umugisha. Yakoze ibyo ashoboye mu gihe cye none
araruhutse."
Umubyeyi wa The Ben azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023
Uwicyeza Pamella yakomeje The Ben muri ibi bihe by'akababaro
Meddy yihanganishije mugenzi we ku bwo kubura umubyeyi we (Se)
TANGA IGITECYEREZO