MTN Rwanda yifatanije n’umujyi wa Kigali mu gikorwa cyo gutanga amajire mashya ku bamotari batwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, asimbura ayo bari basanganwe ya Airtel Tigo. Amajire mashya bahawe, ni mu masezerano y’imyaka 2, ariko ashobora kozongerwa.
Mu rwego rwo kurushaho
kunoza isuku y’umujyi wa Kigali, MTN Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rya Mobile Money Ltd (Momo)
n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bahuje imbaraga bategura igikorwa cyo gutanga
amajire mashya ku bamotari bose bujuje ibyangombwa bakorera mu Mujyi wa
Kigali.
Ni igikorwa cyabereye i
Nyamirambo kuri Pele Stadium, kitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo
umuyobozi w’umujyi wa Kigali ari nawe wari umushyitsi mukuru; Umuyobozi wa
RURA; Umuyobozi wa Radiant; Umuyobozi wa MTN Rwanda; Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd; Abayobozi b’abamotari, ndetse n’abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali.
Kibonge na Papa Sava nibo batangije iki gikorwa mu rwenya rwinshi ruvanze n'ubukangurambaga kuri Momo Pay
Banakiriye abamotari bafite impano ku rubyiniro, baranabahemba
Ku ikubitiro iki
gikorwa cyatangijwe n’abakinnyi babiri ba filime zikunzwe hano mu Rwanda,
Mugisha Clapton (Kibonge) na Niyitegeka Gratien (Papa Sava/ Seburikoko) maze
basusurutsa abamotari ari na ko babashishikariza kwishyura no kwishyurwa
bakoresheje uburyo bumenyerewe nka Momo Pay, aho bagiye babaterera urwenya
bakanakira bamwe muri bo bafite impano yo kuririmba.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe abamotari muri RURA yasobanuye uko igikorwa cyose kigiye kugenda
Bwana Mubilgi Jean Pierre, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe abamotari muri RURA, yasobanuriye abamotari igikorwa bajemo n'uko kigiye
kugenda, anabiseguraho ko kubera ubwinshi bwabo badashobora guhabwa amajire
icyarimwe.
Yagize ati: "Uyu
munsi twaje mu gikorwa cyo guhabwa amajire. Ariko kubera ko muri benshi ntabwo
mushobora kuzihererwa icyarimwe. Niyo mpamvu twafashe gahunda yo gutangirira
kuri buri koperative, ikarangira tukajya ku yindi, gutyo gutyo. Bivuze ngo
ndabiseguraho ntabwo mwese muri buyatahane.’’
Iki gikorwa cyatangiriye kuri koperative iherereye muri Muhima yitwa ‘Ishema,’ aho abiyandikije ari bo bahawe amajire nk’uko umuyobozi mukuru w’abamotari yakomeje abivuga. Ati: "Turatangirira kuri koperative iri muri Muhima yitwa ‘Ishema', umuntu utariyandikishije yihutire kujya kwiyandikisha;
Kandi uri bucikanwe aho koperative ikorera ni ku Murenge wa Muhima yazagenda bakamwakira bakamuha n’ijire. Ayandi makoperative uko muzagenda mugerwaho nk’uko message mwabonye yavugaga, tuzajya tuboherereza message tubabwire ngo mujye kuri koperative yanyu mwiyandikishe ubundi muhabwe amajire.’’
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nubwo abamotari bose bataherewe ijire umunsi umwe, ariko ko buri mumotari wese azajya ahabwa amajire 2 buri mezi atandatu, inkuru yashimishije abamotari bose bari aho.
Ashimangira ko ntawe uzongera gutanga impamvu zinyuranye
naramuka afashwe atambaye ijire yabugenewe. Bwana Mubiligi kandi yavuze ko iyi
gahunda igiye kugenderwaho mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko ko na nyuma yaho hazarebwa
niba byakomeza.
Umuyobozi wa MTN Rwanda yabwiye abamotari ko bagiye guhindurirwa imibereho binyuze muri ubu bufatanye batangiye kugirana
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yasobanuye impamvu abamotari bahawe aya majire mashya, n’izindi nyungu
bazungukiramo cyane ko bazaba bari no kubamamariza binyuze mu miterere, amabara
n’amagambo biri kuri iyi jire.
Umuyobozi wa MTN yatangiye ashimira abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango bahagarariwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ashimira abamotari maze akomeza agira ati: "Turi hano kubera mwebwe, muri ab’agaciro cyane kuri twebwe n’ibihe byose".
"Guhera umwaka
ushize, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwadusabye kubegera, icya mbere tubahe
umwambaro ubaranga, hanyuma ikindi hagire n’izindi nyungu zitandukanye
muboneramo. Uyu munsi ni umunsi w’agaciro kuri twebwe no kuri mwebwe kuko
hagiye gutangizwa ubufatanye n’abantu badasanzwe ari bo mwebwe.’’
Mapula yavuze ko iki ari icyifuzo cy'umujyi wa Kigali babagejejeho umwaka ushize
Madamu Mapula yakomeje asobanurira abamotari ko batagiye kubambika gusa ahubwo bagiye no kubyungukiramo mu bundi buryo. Ati: "Ntabwo turi kuvuga kubambika gusa ahubwo turavuga no kubazamura mu mibereho no mu iterambere. Uyu munsi turavugana namwe nk’abantu bakora akazi katoroshye ko gutwara abagenzi, ariko turashaka kubazamura kugira ngo mwinjize ibirenze ibyo mwinjizaga.
Guhera uyu munsi mushobora gutangira kwakira abagenzi mukoresheje Momo Pay, bisobanura ko muzajya mutanga serivisi nziza bidatinze mu mafaranga anyura mu ntoki. Si ibyo byonyine ahubwo turanaborohereza mu guhabwa serivisi zitandukanye za MTN na Mobile Money.
Tubona akazi gakomeye mukora, niyo mpamvu twiyemeje kubazamura kugira ngo muhabwe agaciro kurushaho. Turatangiza uyu munsi igikorwa cyo gutanga uyu mwambaro, ugiye kubagira abambasaderi b’Umujyi wa Kigali, MTN na Mobile Money, ari nako muhabwa serivisi za Momo pay na Mo-Cash.
Andi mahirwe ariko ni uko mugiye kujya mworoherezwa kwinjira muri gahunda ya Make Make. Mu izina ry’ubuyobozi bwose bwa MTN, twishimiye gutangiza iki gikorwa cyo kubaha uyu mwambaro.’’
Chantal Kagame, umuyobozi wa Mobile Money Ltd yabwiye abamotari ko ubwo bagiye kuyibera abambasaderi ntacyo bazabura
Umuyobozi wa Mobile
Money ibarizwa muri MTN Rwanda, Chantal Kagame yibukije abamotari ko RURA n’umujyi
wa Kigali babakunda cyane kandi babashakira ibyiza anashimangira ibyiza
abamotari bagiye kubonera muri aya masezerano nk’uko umuyobozi mukuru wa MTN
Rwanda yari amaze kubivuga.
Yagize ati: "Ndashimira Umujyi wa Kigali na RURA kuko bose barabakunda kandi babashakira ibyiza. Benshi mushobora kuba mwibaza impamvu iyi jire irimo ibara ry’umuhondo n’ubururu. Mbere na mbere ndashaka kubabwira ko tariki 29 Mata 2021, MTN yibarutse, ikibaruka Mobile Money. Ubu bururu rero ni ibara rya Mobile Money, umuhondo ukaba ibara rya MTN.
Ku byo turimo kubategurira si amajire gusa ahubwo tugiye kuva mu bwiza tujya mu bundi. Twavuze ukuntu mugiye kujya mukorera amafaranga mugurishije ama inite ya MTN kandi ntabwo mwajyaga mubikora mbere. Ibindi twabonye musa nk’aho mutishimiye, ni ubwishingizi bwanyu, turashaka kubamenyesha ko muri iyi gahunda dutangiye niyo mpamvu twazanye umuyobozi wa Radiant, tugiye kubavuganira.
Mugiye kubona amafaranga, icya kabiri mugiye kubona telefone zigezweho
(Smart Phones) kuri make, ikindi mugiye kubona ubwishingizi kuri make, icya kane
mugiye gusa neza cyane, icya nyuma mugiye kuba abambasaderi ba MTN na Mobile
Money Rwanda. Iyo ubaye ambasaderi wacu, nta kintu na kimwe wifuza utabona.’’
Umuyobozi wa RURA uri iburyo yabwiye abamotari ko ubwo bahawe amajire mashya bakwiye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi batanga
Umuyobozi w’urwego
ngenzuramikorere RURA, Baganizi Emile Patrick, yibukije abamotari ko nubwo
bagiye guhabwa amajire mashya, ariko ko icya mbere ari umutekano wo mu muhanda,
ubundi bakarangwa n’isuku kandi bakanoza akazi kabo.
Yagize ati: "Intego ya
mbere ni umutekano mu muhanda, mukagira isuku, mugakora akazi kinyamwuga,
mukitwara neza, mugatangira amakuru ku gihe, aya majire babahaye ni ayo
kwifashisha mu kazi kanyu kugira ngo muse neza ariko bababwiye ko mwiyandikisha
mwese akazabageraho nta mpamvu yo kuvunda. Iyi yari intangiriro ariko iki
gikorwa kizakomeza. Dukomeze dukore kinyamwuga duteze imbere igihugu cyacu.’’
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yabwiye abamotari ko bakwiye kurushaho kwita ku mutekano wo ku muhanda ndetse bakaba n'abaturarwanda bahamye
Umuyobozi w’Umujyi wa
Kigali, Rubingisa Pudence yashimangiye gahunda ya Gerayo Amahoro, kugira isuku,
gahunda ya Cashless anashimira MTN Rwanda na Mobile Money bafatanije muri iki
gikorwa.
Ati: ‘‘Dukomeze gahunda ya Gerayo amahoro, tugezeyo amahoro abo dutwaye, ariko noneho dufite n’isuku. Ndagira ngo mumfashe dushimire ubuyobozi bwa MTN na Mobile Money Rwanda kubera imirimo dufatanya muri iki gikorwa cyo gusukura umumotari, agakora umurimo unoze kandi usukuye usa neza.
Nk’uko twabibemereye rero turajya gusoza uku kwezi kwa Cyenda buri mumotari wese yambaye umwambaro mushya. Turanakomeza kugira ngo iriya jire ya kabiri nayo muyibone. Ariko tutibagiwe ko isuku dusabwa nk’abamotari, tubanza tukubahiriza n’amategeko agenga umuhanda; uburyo tuwukoresha mu muhanda.
Turasabwa kugenda neza mu muhanda, tukubahiriza amategeko, turasabwa kugira isuku, turasabwa gukomeza politiki ya cashless tugakoresha Momo, kugira ngo twishyure byihuse nta kiguzi. Buri wese arasabwa kwitwara neza muri iki gikorwa, kuko turakomeza buri cyumweru babasobanuriye aho muzajya muzifatira kugira ngo dusoze ukwa Cyenda buri wese asa neza kandi twishyura dukoresheje Momo kugira ngo byihutishe n’iterambere.
Na bya bibazo bindi tukigifite
bigendanye n’ubwishingizi, turi kumwe n’umuyobozi wa Radiant batwemereye n’ubuvugizi
ndetse na Leta yakomeje kubikoraho nabyo mu minsi mike biraba birangiye. Umumotari
wese mu muhanda abe asobanutse. Murabibona ko ibyo twemeye tubikora, ahasigaye
ni ubufatanye bwacu namwe.’’
Ni igikorwa cyari kitabiriwe n'abamotari benshi bo mu mujyi wa Kigali
Abamotari bahawe
amajire n’abandi bitegura kuyahabwa vuba bishimiye ko batekerejweho cyane ko
ayo bari bafite yari amaze kubasaziraho.
Umwe muri bo witwa Rukundo Eric yagize ati: "Mu by’ukuri turishimira kuba twahawe umwambaro mushya twari dufite imyambaro itatunogeye icuya vuba, isaza vuba ya Airtel ariko uko bisa kose twabonye imyenda ya MTN imeze neza ni cotton, ndahamya neza ntashidikanya ko mu minsi iri imbere tugiye kujya twambara neza kandi twese tukaba dusa neza mu mpuzankano y’abamotari twabyishimiye cyane.
Tuyiboneye igihe,
yari ikenewe kuko buri wese wasangaga asa ukwe, ugasanga n’abagenzi ntibishimiye
kudutega bitewe n’uko tuba tudasa. Iyi twambaye twaherukaga kuyifata mu
ntangiriro z’uyu mwaka, ndatekereza ko yagiye ibona bake hari n’abatarayibonye.
Byatumye abamotari bamwe bagenda barengana ngo nta mwambaro babonye kandi
harabayemo gusesagura mu bantu bayitanze bakayitanga nabi.’’
Biteganijwe ko ubu bufatanye bwa MTN n'Umujyi wa Kigali bugiye kumara imyaka ibiri ishobora kongerwa
Ku bijyanye no
koroherezwa gutanga ubwishingizi, Eric Rukundo ati: "Nabyo turabyishimiye cyane
kuko wasangaga abamotari benshi bahoraga baceremba bagakora impanuka biruka
ku bwo kubura ubwishingizi. Kuba tugiye gukorana na MTN turabyishimiye, usibye
ko nayo ifite inyungu tugiye kuyamamariza cyane.’’
Umuyobozi wa Radiant
Umwe mu bakozi ba Mobile Money, Philippe yatangaje ko abamotari bagiye bagiye gukorana mu gihe cy’imyaka ibiri bambika abamotari bose, haba abo mu mujyi wa Kigali n’abo mu ntara zose z’igihugu. Yavuze ko kandi guhera ubu umumotari azajya yakira amafaranga ari munsi y’ibihumbi bine kuri Momo pay ku buntu, akaba yabasha kwizigamira no kwiguriza ndetse akabona n’izindi serivisi mu buryo bworoheje.
Yavuze ko uyu
mwenda wihariye kuko uzajya uba uriho nimero iranga umumotari bitewe n’ahantu
akorera, ibizajya binorohereza inzego z’umutekano gukora akazi kabo. Uyu muyobozi
kandi yahumurije abamotari bananirwa kwiyishyurira ubwishingizi, avuga ko
bagiye kujya bayibishyurira ubundi bagasigara bayishyura buhoro buhoro.
Abayobozi batandukanye nyuma yo gutangiza igikorwa cyo gutanga amajire mashya ku bamotari
Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko hateganyijwe ko umumotari uzajya uta uyu mwenda azajya awishyura 4,000Frws cyangwa 5,000Frws. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yatangaje ko bamaze iminsi baganira n’abamotari kugira ngo bibutswe uko bitwara mu muhanda babifashijwemo na Polisi y’u Rwanda.
Avuga ko uyu mwambaro ari ingirakamaro ku
mujyi wa Kigali kuko ugiye kurangwa n’abamotari bacyeye, anasaba
abatariyandikisha kwihutira kubikora cyane ko amakoperative yabo nayo
yavuguruwe kandi kuri ubu nta kiguzi bisaba nk’uko byahoze mbere.
MTN Rwanda n'Umujyi wa Kigali batanze amajiri mashya ku bamotari
TANGA IGITECYEREZO