Umuhanzikazi Teta Diana wubakiye inganzo ye kuri gakondo y’Abanyarwanda yagarutse i Kigali nyuma y’ibitaramo bikomeye yatanzemo umunezero yakoreraga mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi.
Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Agashinge’, ‘Birangwa’
yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
Kabiri tariki 21 Kanama 2023.
Yabwiye InyaRwanda ko agenzwa no gusura umuryango we
ndetse no ‘kuruhuka’. Teta avuga ko atarafata gahunda ku kuba hari zimwe mu
ndirimbo yakorera mu Rwanda.
Aje i Kigali nyuma y’iminsi yari ishize asohora
amashusho ya bimwe mu bitaramo byubakiye ku maserukiramuco amazemo iminsi
aririmbamo muri Suède.
Aherutse kuririmba mu iserukiramuco ryitwa Malmö
Festival ndetse no mu iserukiramuco rya ‘Urkult’.
Mu iserukiramuco Malmö Festival yaririmbye indirimbo
zirimo ‘Ibare’, ‘Dimba hasi’, ‘Mpore’ n’izindi nyinshi. Ryabaye kuva ku wa 15
kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.
iserukiramuco rya ‘Urkult’ risanzwe ribera mu
Majyaruguru ya Suède ari n'aho Teta abarizwa. Ibihugu bigize Scandinavia ni
Denmark, Norway ndetse na Suède.
Yaryitabiriye ari kumwe n’abacuranzi asanzwe akorana
na bo, bamufasha kuririmba indirimbo yateguye n’ibindi.
Ku wa 7 Kanama 2019, ikinyamakuru Travels cyasohoye
inkuru igaruka kuri iri serukiramuco, aho bavugamo ko ibikorwa biberamo birenze
guhura kw'abantu bagasabana bumva umuziki.
Bavuga ko yaba mu buryo riteguwe, ikirere cy'aho, uko
abantu baba basabana, abahanzi baririmba n'ibindi byinshi. Ari byo bisiga
urwibutso rw'igihe kirekire ku bantu baryitabira.
Iri serukiramuco ribera mu Majyaruguru ya Suede,
hagati y'Umujyi wa Sundsvall na Umeå, hafi y'agace kitwa Näsåker.
Ribera hagati mu ishyamba ryatunganyijwe, ku buryo hari ibikorwa byose bifasha ba mukerarugendo kwisanzura.
Hari amazu yubatswe, abantu
bafatiramo ibyo kurya no kunywa, aho kwicara witegeye izuba neza, aho guparika
ibinyabizaga, imbuga yo kwicaramo cyangwa se kuharuhukira n'ibindi.
Aho iri serukiramuco ribera ni hafi neza n'umugezi wa
Ångermanälven. Benshi bakunda kuhafatira amafoto n'amashusho.
Travels ikomeza ivuga ko iri serukiramuco ryatangiye
kuba kuva mu mwaka wa 1995, ariko ngo amateka agaragaza ko abantu batangiye
kujya kuruhukira muri aka gace kuva mu myaka 25 ishize.
Muri muzika, Teta aherutse gushyira hanze umuzingo
w’indirimbo enye yise “Umugwegwe”. Iriho indirimbo nka ‘Umugwegwe’ ari nayo
yitiriye EP ye, ‘Undi munsi’, ‘Uzaze’ ndetse na ‘Agashinge’.
Indirimbo ‘Undi munsi’ yubaka umuntu watakaje icyizere, akumva ko “ejo ni undi munsi”. Ni mu gihe mu ndirimbo ‘Uzaze’ asobanura ko i Burayi atari ijuru rito nk'uko benshi babyibwira.
Teta Diana yagaragaje ko yagarutse i Kigali nyuma y’ibitaramo
yakoreraga mu Burayi
Teta avuga ko yaje gusura umuryango we no kuruhuka
Teta amaze iminsi atanga ibyishimo mu bitaramo by’amaserukiramuco
akomeye mu Burayi
Teta Diana yaherukaga i Kigali mu 2021 aho yanakoreye amashusho y'indirimbo ye yise 'Agashinge'
TANGA IGITECYEREZO