Bitewe n’imiterere y'aho umwana yiga,uburyo yakuzemo
mu muryango,imyitwarire imuranga ku mashuri yigaho,uburyo afatwa n’abarezi be
mu gihe cy’amasomo,bishobora kuba zimwe mu mpamvu zo gutsindwa.
Ibikwiye kwitabwaho igihe haganirizwa umwana
watsinzwe n’amasomo ku ishuri:
1. Kwitekerezaho
nk’umubyeyi
Umubyeyi niwe mpamvu ya mbere y’ubuzima bwiza
bw’umwana,uko afatwa bishobora kumuremamo intsinzi cyangwa gutsindwa bya hato
na hato.Mu kwitekerezaho k’umubyeyi,akwiye kwibaza ku mikurire y’umwana we
mbere y'uko atangizwa ishuri,akareba niba ntabyamuhungabanyije byamubuza kwiga
neza akaba yatsindwa.
Kwitekerezaho k’umubyeyi kandi bigomba kujyana no
kwibaza niba umwana we yaramukurikiranye mu gihe cy’amasomo,ndetse akamenya
n’abarezi be niba bamwigisha neza ku buryo yatsinda.
Iyo umbyeyi amaze gutekereza kuri ibyo ndetse
n’ibindi yasabwaga ngo abihe umwana yige neza,nibwo yagaruka ku bindi yiga ku
byatumye atsindwa.
2. Kuganiriza
umwana ku byamubangamiye igihe yiga: Umwana ashobora kuba yiga kure y’umubyeyi
bagahura mu biruhuko,bityo kumukurikirana umunsi ku munsi ntibyorohe.Umwana
ashobora guhura n’ibabazo bitandukanye birimo gutinya abarezi be,guhohoterwa ku
ishuri abwirwa amagambo mabi cyangwa ibindi,bikamujyana mu gahinda ko gukumbura
iwabo ntiyige,bikaba byatuma atsindwa agakenera kuganirizwa n’umubyeyi
yisanzuraho.
Abana bamwe bagera ku mashuri ntibahishimire bitewe
n’impamvu zirimo kutakira ikirere cyaho,kutishimira abarimu babigisha umusi ku
munsi,guhohoterwa n’abanyeshuri bahuriyeyo n’ibindi bikaba byasaba ko umwana
ahindurirwa,cyangwa akaganirizwa kugira ngo yiyakire.
3. Kwirinda
ibitutsi igihe cyose uganiriza umwana
Abana bakunda kubwirwa neza,kandi koko bakwiye kumva
amagambo meza aturutse mu kanwa k’ababyeyi babo bakunda.Igihe cyose umuntu
atukwa kabone niyo yaba yakosheje,aba yiyumva nabi,rimwe na rimwe akabibona nk’urwango,kuko
ibitutsi bituma umwana yitakariza icyizere akigunga agatsindwa kurushaho.Igihe umwana umweretse
ububi bw’ikosa umuganiriza mu rukundo bituma yisanzura akakubwira n’andi makosa
akora ukaba wabona uburyo umukosora.
4. Muganirize
ku hazaza hazanwa no kuba umuhanga ku ishuri
Ni koko kwiga neza,kuba umuhanga mu byo wiga byatuma
uhinduka umuntu ukomeye nyuma y’amasomo.Bitewe nuko abana bakunda ibyiza,ni
byiza ku mwereka ahazaza heza yagira aramutse akoze cyane agatsinda amasomo ye
neza,ibyo byatuma umwana ahinduka umuhanga.
Abana bahinduka abahanga mu masomo yabo ya buri
munsi ndetse bagatsinda neza,igihe bakurikiranwe kuva bakivuka bagahabwa
uburere,kandi bagakomeza gukurikiranwa ku mashuri yabo bakomeza kwerekwa
urukundo n’ababyeyi.
Umubyeyi akwiye kumenya imyigire y'umwana ku ishuri niba yiga nk'uko bikwiye
Kumusura kenshi ku ishuri ugasobanurirwa imyigire ye bigufasha kumenya uko wamufasha gutsinda