Uburyo bwo kwita ku mwana watsinzwe n’amasomo hasigasirwa ubuzima bwe

Ubuzima - 22/08/2023 1:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Uburyo bwo kwita ku mwana watsinzwe n’amasomo hasigasirwa ubuzima bwe

Gutsindwa n’amasomo ku mwana biterwa n’impamvu zigomba gukurikiranwa,ndetse akitabwaho mu buryo budasanzwe,hakosorwa icyabimuteye

Bitewe n’imiterere y'aho umwana yiga,uburyo yakuzemo mu muryango,imyitwarire imuranga ku mashuri yigaho,uburyo afatwa n’abarezi be mu gihe cy’amasomo,bishobora kuba zimwe mu mpamvu zo gutsindwa.

Ibikwiye kwitabwaho igihe haganirizwa umwana watsinzwe n’amasomo ku ishuri:

1.     Kwitekerezaho nk’umubyeyi

Umubyeyi niwe mpamvu ya mbere y’ubuzima bwiza bw’umwana,uko afatwa bishobora kumuremamo intsinzi cyangwa gutsindwa bya hato na hato.Mu kwitekerezaho k’umubyeyi,akwiye kwibaza ku mikurire y’umwana we mbere y'uko atangizwa ishuri,akareba niba ntabyamuhungabanyije byamubuza kwiga neza akaba yatsindwa.

Kwitekerezaho k’umubyeyi kandi bigomba kujyana no kwibaza niba umwana we yaramukurikiranye mu gihe cy’amasomo,ndetse akamenya n’abarezi be niba bamwigisha neza ku buryo yatsinda.

Iyo umbyeyi amaze gutekereza kuri ibyo ndetse n’ibindi yasabwaga ngo abihe umwana yige neza,nibwo yagaruka ku bindi yiga ku byatumye atsindwa.

2.     Kuganiriza umwana ku byamubangamiye igihe yiga: Umwana ashobora kuba yiga kure y’umubyeyi bagahura mu biruhuko,bityo kumukurikirana umunsi ku munsi ntibyorohe.Umwana ashobora guhura n’ibabazo bitandukanye birimo gutinya abarezi be,guhohoterwa ku ishuri abwirwa amagambo mabi cyangwa ibindi,bikamujyana mu gahinda ko gukumbura iwabo ntiyige,bikaba byatuma atsindwa agakenera kuganirizwa n’umubyeyi yisanzuraho.

Abana bamwe bagera ku mashuri ntibahishimire bitewe n’impamvu zirimo kutakira ikirere cyaho,kutishimira abarimu babigisha umusi ku munsi,guhohoterwa n’abanyeshuri bahuriyeyo n’ibindi bikaba byasaba ko umwana ahindurirwa,cyangwa akaganirizwa kugira ngo yiyakire.

3.     Kwirinda ibitutsi igihe cyose uganiriza umwana

Abana bakunda kubwirwa neza,kandi koko bakwiye kumva amagambo meza aturutse mu kanwa k’ababyeyi babo bakunda.Igihe cyose umuntu atukwa kabone niyo yaba yakosheje,aba yiyumva nabi,rimwe na rimwe akabibona nk’urwango,kuko ibitutsi bituma umwana yitakariza icyizere akigunga agatsindwa kurushaho.Igihe umwana umweretse ububi bw’ikosa umuganiriza mu rukundo bituma yisanzura akakubwira n’andi makosa akora ukaba wabona uburyo umukosora.

4.     Muganirize ku hazaza hazanwa no kuba umuhanga ku ishuri

Ni koko kwiga neza,kuba umuhanga mu byo wiga byatuma uhinduka umuntu ukomeye nyuma y’amasomo.Bitewe nuko abana bakunda ibyiza,ni byiza ku mwereka ahazaza heza yagira aramutse akoze cyane agatsinda amasomo ye neza,ibyo byatuma umwana ahinduka umuhanga.

Abana bahinduka abahanga mu masomo yabo ya buri munsi ndetse bagatsinda neza,igihe bakurikiranwe kuva bakivuka bagahabwa uburere,kandi bagakomeza gukurikiranwa ku mashuri yabo bakomeza kwerekwa urukundo n’ababyeyi.


Umubyeyi akwiye kumenya imyigire y'umwana ku ishuri niba yiga nk'uko bikwiye


Kumusura kenshi ku ishuri ugasobanurirwa imyigire ye bigufasha kumenya uko wamufasha gutsinda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...