Kigali

Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Davido

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2023 10:30
0


Umuririmbyi w’umunya-Nigeria wamenye nka Davido yavuye i Kigali akoze ku mushinga w’indirimbo yakoranye na mugenzi we Bruce Melodie bahuriye mu iserukiramuco rya “Giants of Africa Festival” ryari rimaze iminsi ribera i Kigali rihuje urubyiruko rwo mu bihugu 16.



Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryari ribereye mu Rwanda. Ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 ishize bagira uruhare mu guteza imbere urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023. Ku mugoroba w’uriya munsi yahuye kandi agirana ibiganiro na Bruce Melodie, Producer Element ndetse na Liban wayoboye ibiro bya Perezida wa Gabon.

Ni ubwa mbere aba banyamuziki bombi bari bahuye. Ndetse Label ya 1:55 Am yari imaze iminsi itekereza uko bazakorana indirimbo na Davido, aho uyu muhanzi uri ku mwanya wa Gatanu mu bakize muri Afurika asaba Miliyoni 20 Frw kugira ngo mukorane indirimbo.

Nta byinshi byatangajwe nyuma y’uko Bruce Melodie ahuye na Davido. Mu gitaramo cyo ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, cyabereye muri BK Arena, Bruce Melodie ari mu bihumbi by’abantu bitegereje uburyo Davido ataramira abafana be yifashishije uburyo bunyuranye.

Davido yanyujijemo asuhuza Bruce Melodie ndetse amashusho yasakajwe ku mbuga zitandukanye. Label ya 1: 55 Am yatangaje ko ibi ari umusaruro w’urugendo bakoreye muri Nigeria muri Mata 2023.

Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie mu muziki yemereye InyaRwanda ko umushinga w’iyi ndirimbo watangiye.

Ati “Iyi ‘Project’ rero twayikozeho ariko izarangira itinze kuko dufite izindi ‘Projects’ muri ‘Pipeline’ kandi zihutirwa.”

Bruce Melodie azaba abaye umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda ukoranye indirimbo na Davido, umunyamuziki w’uduhigo twinshi mu muziki.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Bootleglev Podcast, Davido yavuze ko yishyuza amafaranga arenga Miliyoni 120 Frw umuhanzi kugira ngo bakorane indirimbo.

Ni ku nshuro ya gatatu Davido yari ataramiye i Kigali, yahataramiye bwa mbere mu 2014 yongera mu 2018.

Yavuye i Kigali igitaraganya ajya kuririmba mu iserukiramuco Afro Nation ryabereye mu Mujyi wa Detroit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gitaramo hagati yafashe umwanya yunamira umubyeyi wa Wizkid uherutse kwitaba Imana.

Iri serukiramuco yarihuriyemo n’umwamikazi wa Afrobeat muri Afurika, Tiwa Savage wari utaramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere.

Uyu mugore yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yanyuzwe n’urukundo yeretswe i Kigali, yizeza kuzagaruka.


Bruce Melodie yakoze ku mushinga w’indirimbo na Davido mbere y’uko ava i Kigali

Davido yavuye i Kigali yerekeza mu iserukiramuco Afro Nation aho yemeje ibihumbi by’abafana

BRUCE MELODIE AHERUTSE GUSOHORA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AZANA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND