RFL
Kigali

Abakinnyi 10 b'umupira w'amaguru bagira umutima ufasha kurusha abandi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/08/2023 16:34
0


Bamwe mu bakinnyi b'umupira w'amaguru bakomeye bahembwa amafaranga menshi harimo abayafata bakayokoresha ibikorwa by'urukundo bitandukanye birimo gufasha abatishoboye.



Kubona umukinnyi ukomeye ari gukina umupira w'amaguru mu kibuga atanga ibyishimo kuri benshi hari inzira zigoranye aba yarabanje kunyuramo harimo guturuka mu muryango ukennye cyangwa se mu gace k'abakene gusa.

Kenshi uwo mukinnyi uba waranyuze mu nzira zigoye iyo ageze ku byiza amaze kuba icyamamare ntabwo ajya apfa kwibigirwa ahashize he ariyo mpamvu ahita afata iya mbere akajya gukora ibikorwa by'urukundo ku miryango ibayeho mu buzima yanyuzemo cyangwa akajya gutanga ubufasha muri ka gace k'abakene gusa yavukiyemo.

Hano tugiye kurebana abakinnyi 10 bakomeye bagira umutuma ufasha kurusha abandi:

10.David Beckham


Umwongereza w'umunyabigwi mu mupira w'amaguru, David Beckham afatanyije n'umugore we Victoria Beckham bashinze ikigo gishinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga ndetse no kubana barwara ariko badafite ubushobozi bwo kwivuza.


9.Mesut Ozil 

Mesut Ozil ukomoka mu gihugu cy'u Budage uherutse no gusezera kuri ruhago, ni umwe mu bakinnyi nabo bagira ibikorwa byo gufasha ababaye.

Igikorwa yakoze kigakora ku mitima ya benshi ni igihe muri 2010 ubwo ikipe ye y'igihugu yegukanaga umwanya wa 3 mu gikombe cy'Isi yafashe amafaranga yose yakuyemo agera ku bihumbi 237 by'Amapawundi arangije ayavuzamo abana 23 bo muri Brazil bari baravunitse baravuze uko bivuza kubera ubukene.


8.Wayne Rooney 

Wayne Rooney ni umwe bakinnyi beza igihugu cy'u Bwongereza cyagize mu mateka yacyo. Kuri ubu uyu mugabo ni umutoza kandi amafaranga abona akuramo ayo gufashisha abakene.

Afite umuryango yise Wayne Rooney Foundation,ukora buri munsi ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibiryo ku babikeneye, imyambaro ndetse n'ibindi kandi niwe wenyine uwushyiramo amafaranga.


7.Didier Drogoba

Uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru haba  i Burayi ndetse no ku Isi yose  akaba yaranakiniye Chelsea, ni umwe mu bazwi kugira ibikorwa by'urukundo cyane cyane mu gihugu cye cya Cote D'Ivoire.

Ibi bikorwa yabitangiye cyane muri 2006 ubwo mu gihugu cye hari hamaze kuvamo intambara maze afasha abaturage ibintu bitandukanye birimo gushyira umuriro w'amashanyarazi mu duce dutandukanye.

Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru kuri ubu afite umuryango yise Didier Drogba Foundation ukora ibikorwa bitandukanye birimo kwita ku burezi ndetse n'ubuzima bw'abaturage bakennye.


Umuyabigwi wa Chelsea ari mu bakinnyi bagiye bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha 

6.Michael Essien

Michael Essien nawe ni undi mukinnyi wanyuze muri Chelsea ugira ibikorwa bifasha abatishoboye,uyu munya-Ghana afite umuryango yise Michael Essien utanga ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo umuriro w'amashanyarazi,ubwiherero rusange,amasomero y'ibitabo ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye mu gace avukamo.


5. Lionel Messi

Uyu mugabo ukomoka  muri Argentine, kugira ngo agere aho yigarurira imitima ya benshi bakunda umupira w'amaguru nawe byasabye ubufasha dore ko yari yaravukanye ikibazo cyo kutagira imisembiro ituma ataba muremure.

Lionel Messi ibi ntabwo yabyibagiwe dore ko akora ibikorwa bitandukanye byo gufasha birimo kuba ari ambasaderi wa Unicef  ndetse akaba yaranafashe umwanzuro wo kubaka ibitaro mu gace yavukiyemo muri Argentine.

Uyu mukinnyi kuri ubu ukina muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntabwo byagarukiye mu gihugu avukamo gusa kubera ko yagiye no muri Bangladesh, Nepal ndetse no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Aziya  ashyira amafaranga mu burezi bwaho kugira ngo n'ababa babakene bashobore kwiga.


Lionel Messi agenda akora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku batishoboye

4. Mohammed Salah

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Misiri na Liverpool, Mohammed Salah ni umwe mu bagira umutuma ufasha cyane,iwabo aho yavukiye mu gace ka Basyoun ahafite umuryango ufasha abantu 450 aho ubaha amafaranga yo kubatunga buri kwezi.

Muri 2017 ubwo ubukungu butari bwifashe neza mu misiri, Mohammed Salah yahaye abayobozi b'igihigu cye agera ku bihumbi 245 by'amayero 


Mohammed Salah ufite imiryango 450 aha amafaranga buri kwezi yo kubatunga 

3. Marcus Rashford 

Nyuma yuko yongereye amasezerano mu ikipe ya Manchester United kuri ubu niwe uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe y'amashitani atukura. 


Aya mafaranga ntabwo ayarya wenyine kubera ko mu mujyi w'i Manchester azwiho gutanga ibiryo ku bana baba ku mihanda,gutanga amacumbi ku bantu batagira aho baba ndetse yewe hari n'ikigo cy'amashuri yatangijeho gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose.

2.Sadio Mane

Rutahizamu wa Al Nassr n'ikipe y'igihugu ya Senegal,Sadio Mane iwabo afatwa nk'umuntu udanzwe kubera ibikorwa abakorera. Uyu mukinnyi aho aturuka mu byaro bya Bambal yahubatse ibitaro,amashuri atanga mudasobwa kuri abo banyeshuri ndetse ajya anaha amafaranga Leta yo muri Senegal mu gihe bahuye n'ikibazo bidasanzwe.


Nko muri 2020 yahaye Leta ya Senegal agera ku bihumbi 41 by'amapawundi yo kwifashija ubwo bari bugarijwe n'ubushyuhe bukabije.

1. Cristiano Ronaldo

Usibye kuba mu bakinnyi b'ibihe byose mu mupira w'amaguru, ni n'umwe mu bagira umutima ufasha kurusha abandi. Cristiano Ronaldo atanga amaraso ndetse yewe yirinze kwiyandikaho ku mubiri (tatou) kugira ngo iki gikorwa atazagihagarika.

Muri 2015 yakusanyije amafaranga menshi cyane yo gufasha abana bari bagizweho ingaruka n'umutingito muri Nepal.

Muri 2013 ubwo yahabwaga igihembo cy'umukinnyi w'umwaka n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Mugabane w'u Burayi (UEFA) ndetse akanahabwa amafaranga agera ku bihumbi 89,000 by'Amayero ,adakuyemo na macye yahise ayatanga mu kigo gushinzwe gutanga amaraso. 

Cristiano Ronaldo yagiye yegukana ibihembo bitandukanye gusa amafaranga akuyemo agahita ayafashisha abantu ndetse ni na Ambasaderi w'ibigo 3 bikomeye bitanga ubufasha birimo Unicef na World Vision.



Cristiano Ronaldo kuva kera  agira ibikorwa bitandukanye bifasha abana cyane cyane abatishoboye 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND