RFL
Kigali

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ubukangurambaga bw'amezi 3 bwiswe 'Shyigikira Bibiliya'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2023 9:22
0


Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society Of Rwanda), watangije ubukangurambaga bw'amezi atatu bwiswe 'Shyigikira Bibiliya' mu rwego rwo kwirinda ko yabura burundu bitewe n'uko watakaje abaterankunga bagera kuri 80%, bigatuma igiciro cya Bibiliya kiyongera cyane.



"Shyigikira Bibiliya" ni ubukangurambaga bw'amezi atatu ashobora kuziyongera, bwafunguwe ku mugaragaro na Antoine Karidinal Kambanda, Umuvugizi Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba asanzwe ari Arkiyeskopi wa Kigali.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, muri Kigali Convention Center, kuva saa kumi z'umugoroba. Witabiriwe n'abagera ku 100 barimo abanyamuryango b'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Abayobozi b'Imiryango ya Gikristo, n'abandi.

Ubu bukangurambaga bw'amezi atatu bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi n'umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Imyaka 50 irashize Umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda. Kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye kugira ngo Bibiliya iboneke. Abaterankunga bawo, baragabanutse ku kigero cya 80%, bigira ingaruka ku giciro cya Bibiliya kuko cyahise gitumbagira.

Ni muri urwo rwego hatangijwe ubukangurambaga bugamije ko igiciro cya Bibiliya kigabanuka. Karidinali Kambanda yasabye Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo 'byatuma tutagira ikibazo cya Bibiliya mu bihe biri imbere."

Imibare y'Ibarura riheruka ryagaragaje ko hejuru ya 90% ari abakristu bahuzwa na Bibiliya. Kambanda akumvikanisha ko Abakurambere 'bacu bakoze' ibishoboka Bibiliya ishyirwa mu Kinyarwanda.

Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;

Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, gatanga inkunga yose ufite.

Umuryango wa Bibiliya ni uw'abemeramana, ukaba uhuje amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatolika, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk'ijambo ry'Imana. Ufite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda.

Ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n'amatorero mu kuyisakaza mu bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego eshatu z'ubuyobozi.

Pastor Ruzibiza Viateur usanzwe ari Umunyamuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko Bibiliya kugira ngo igezwe mu Rwanda iba yakoze ingendo nyinshi, harimo kuyishyira mu Kinyarwanda, kuyivana ku ruganda nko muri Korea, Brazil no mu Bushinwa, kuyitegera indege kugira ngo igere mu Rwanda ku muturage uyikeneye.

Yavuze ko kuva mu 2013 abantu bateraga inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bamaze kugabanukaho 80%. Ubu basigaranye 20% by'abatera inkunga. Avuga ko uyu mubare uhangayikishije kandi utanga ishusho y'uko mu minsi iri imbere abaterankunga bashobora kuzaba barahagaze.

Kugeza ubu mu Rwanda, Bibiliya igura amafaranga ari hagati ya 9,000Frw na 15,000Frw. Kuri icyo giciro ariko haba hatanzweho inkunga n'abafatanyabikorwa 20% uyu muryango usigaranye kuko benshi cyane bayiteye umugongo. 

Abo bacye basigaye babaye nabo badahari, Bibiliya yaba igura agera ku bihumbi 70 Frw. Inkunga izatangwa muri "Shyigikira Bibiliya", izatuma igiciro kiriho ubu cya Bibiliya kigabanuka, bityo byorohere cyane abanyarwanda gutunga Bibiliya.

Kalidinari Kambanda, Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Abakenera Bibiliya ni benshi uko iminsi yicuma-Umuryango wa Bibiliya uvuga ko hakwiye gukira igikorwa


Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Minsitries akaba n'Umushumba Mukuru w'Itorero, Noble Family Church, ApĂ´tre Alice Mignone Kabera


Abakunzi ba Bibiliya basabwe gutera inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Hatekerejwe uburyo 12 buzafasha muri ubu bukangurambaga 'Shyigikira Bibilia Campaign" kugirango bazabashe kwegera abakristu


Umuryango wa Bibiliya watangaje ko abaterankunga bagabanutse ku kigero cya 80%


Rev. Julie KANDEMA, Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa EPR

Pastor Olivier Ndizeye, Umushumba wa Zion Temple ya Ntarama


Umunyamabanga w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Ruzibiza Viateur


Abaririmbyi ndetse n'abitabiriye iki gikorwa bahuje umutima baramya Imana mu ndirimbo zitandukanye


Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urasaba ubufasha mu gushyigikira Bibiliya kuko zishobora kubura burundu

HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWISWE "SHYIGIKIRA BIBILIYA"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND