Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, akaba n'Umuvugizi Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), yavuze ko kudahuza imbaraga kw’abakristu ngo bishakemo ubushobozi bushyigikira BSR, biri mu mpamvu zituma Bibiliya ikomeza guhenda no kubura ku bakristu bayikenera.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Shyigikira Bibiliya” bugamije gushaka inkunga yo kugura za Bibiliya.
Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guhuranira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda. Ni amahirwe kandi n'umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda.
Imyaka 50 irashize Umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda. Kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye kugirango Bibiliya iboneke.
Kalidinari Kambanda avuga ko imyaka 50 ishize umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda ari igihe cyiza cyo kuvugurura 'umuryango wacu ukongera ukagira imbaraga, ugakura' kugira ngo ubashe gusohoza neza inshingano zawo.
Yavuze ko muri iki gihe Isi iri kunyura mu bihe bikomeye by'intambara, ubuzima buhinduka umunsi ku munsi bigira ingaruka ku itumbagira ry'igiciro cya Bibiliya, kandi ari bwo yari ikenewe cyane.
Kambanda avuga ko bitumvikana ukuntu umuryango wa Bibiliya udakorera ku muvuduko umwe 'nk'uko ibindi byihuta'. Ati "Wagira ngo umuryango wa Bibiliya uracyari uwo muri za 80."
Yavuze ko habayeho gufatanya umuryango wa Bibiliya wagira imbaraga, kandi na Bibiliya zikabasha kuboneka ku giciro gito cyane.
Agaragaza ko Bibiliya 'tuyisangamo twese'. Kandi ko muri iki gihe inkunga zingana na 80% zahabwaga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kugirango haboneke Bibiliya zahagaze.
Yasabye Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo 'byatuma tutagira ikibazo cya Bibiliya mu bihe biri imbere."
Imibare y'Ibarura riheruka ryagaragaje ko hejuru ya 90% ari abakristu bahuzwa na Bibiliya. Kambanda akumvikanisha ko Abakurambere 'bacu bakoze' ibishoboka Bibiliya ishyirwa mu Kinyarwanda.
Yatanze urugero avuga ko Miliyoni 13 z'abatuye u Rwanda, buri muntu atanze 1000Frw haboneka amafaranga Miliyari 12 Frw, ni mu gihe buri mukristu atanze 500 Frw haboneka Miliyari 6 Frw.
Kambanda avuga ko ibi ari ikimenyetso cy'uko abantu bashyize hamwe Bibiliya itaba ingume mu Rwanda.
Ati "Niyo mpamvu rero gukangurira abantu kuyishyigikira ari igikorwa tubona ko cyashobora kutobonera igisubizo."
Asobanura Bibiliya nk'igitabo 'cy'ingenzi mu buzima bwacu'. Akavuga ko mu bindi bihugu nka Ethiopia, Kenya, Uganda n'ahandi bateye intambwe ku buryo nta kibazo ry'ibura rya Bibiliya bafite mu bihugu byabo.
Kambanda usanzwe ari Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, avuga ko Abanyarwanda basanganwe umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo. Agakangurira amatorero na Kiliziya gukora ibishoboka kugirango Bibiliya ikomeze kuboneka nk'uko byari bisanzwe bagifite abaterankunga.
Muri ubu bukangurambaga hazifashishwa ibitaramo by’abahanzi, itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, kujya mu nsengero, sosiyete z’itumamaho buri wese akangurirwa gutanga inkunga ye kugirango umuryango wa Bibiliya ubone ubushobozi bwo kugura Bibiliya.
Hashyizwe uburyo bwo gutanga inkunga yawe wifashishije Mobile Money, World Remit n’ubundi buryo.
Umuryango wa Bibiliya ni umuryango w'abemeramana, uhuje amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatolika, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk'ijambo ry'Imana.
Uyu muryango ufite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda.
Ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n'amatorero mu kuyisakaza mu bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego eshatu z'ubuyobozi.
Pastor Ruzibiza Viateur usanzwe ari Umunyamuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko Bibiliya kugirango igezwe mu Rwanda iba yakoze ingendo nyinshi, harimo kuyishyira mu kinyarwanda, kuyivana ku ruganda nko muri Korea, Brazil no mu Bushinwa, kuyitegera indege kugirango igere mu Rwanda ku muturage uyikeneye.
Yavuze ko kuva mu 2013 abantu bateraga inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bamaze kugabanukaho 80%. Ubu basigaranye 20% by'abatera inkunga.Avuga ko uyu mubare uhangayikishije kandi utanga ishusho y'uko mu minsi iri imbere abaterankunga bashobora kuzaba barahagaze.
Kugeza ubu mu Rwanda, Bibiliya igura hagati ya 9,000Frw na 15,000Frw. Ni mu gihe mu myaka micye ishize yaguraga 5,000Frw. BSR ihangayikishijwe cyane n'izamuka ry'iki giciro gikomeje gutumbagira umunsi ku wundi, ikaba yatangije ubu bukangurambaga kugira ngo kigabanuke.
Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;
Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, gatanga inkunga yose ufite.Kalidinari Kambanda yasabye Abanyarwanda gutera inkunga umuryango wa Bibiliya kugirango haboneke amafaranga yo kugura Bibiliya
Karidinali Kambanda avuga ko Bibiliya ari igitabo 'kiduhuza', agasaba buri wese gutanga uko yifite kugirango iki gitabo kigere kuri buri wese
Abakenera Bibiliya ni benshi uko iminsi yicuma-Umuryango wa Bibiliya uvuga ko hakwiye gukira igikorwa
Umuryango wa Bibiliya watangaje ko abaterankunga bagabanutse ku kigero cya 80%
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ubukagurambaga wise "Shyigikira Bibiliya"
REBA AMASHUSHO UBWO HATANGIZWAGA UBUKANGURAMBAGA "SHYIGIKIRA BIBILIYA"
TANGA IGITECYEREZO