Kigali

Shalom choir yatumiye Israel Mbonyi mu gitaramo "Shalom Gospel Festival" kizabera muri BK Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2023 17:21
1


Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 21 Kanama ni bwo Shalom choir ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge yatangaje ko yatumiye Israel Mbonyi mu gitaramo gikomeye igiye gukorera muri BK Area mu minsi micye iri imbere.



Ni igitaramo bise "Shalom Gospel Festival" kizaba tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Aba baririmbyi b'i Nyarugenge, bazaba bari kumwe na Israel Mbonyi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo "Tugumane", "Ndashima", "Nina Siri" n'izindi.

Israel Mbonyi watumiwe muri iki gitaramo na Shalom choir, arakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse aherutse kwandika amateka aho yabaye umuhanzi wa mbere wujuje BK Arena ijyamo abagera ku 10,000. Ni mu gitaramo cyabaye kuri Noheli iheruka.

Shalom choir yateguye iki gitaramo ikunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’ n’izindi.

Izwiho gukora ibitaramo bihambaye, akenshi biba bitinywa n'andi makorali. Nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka cyabereye muri Kigali Convention Center mu mwaka wa 2018, kuri ubu igiye gukora ikindi cya rurangiza kizabera muri BK Arena.

Jean Luc Rukundo umwe mu bayobozi ba Shalom choir aherutse guhamiriza inyaRwanda ko bagiye gutaramira muri BK Arena, aho babaye korali ya mbere yo muri ADEPR ihateguriye igitaramo. Ati "Ni byo, Chorale Shalom dufite igitaramo tariki 17/09. Kizabera muri BK Arena".

Shalom choir bambariye gutaramira muri BK Arena ni bantu ki?

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho.Hari nyuma y’imyaka 30 yari imaze ibonye izuba. Byumvikanisha ko mbere yaho, yari isinziriye mu bikorwa by’umuziki, ariko kuva mu 2016 Shalom yahaguruse ihagurutse!

Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe muGakiriro (hahozwe hitwa muGakinjiro) haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge ndetse no mu gihugu hose muri rusange. Ibi bigaragarira mu bitaramo bakora, ibyo bitabira n'indirimbo zabo bashyira hanze.

Bazwi kandi mu bikorwa by'ivugabutumwa mu bikorwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda. Bimwe muri ibyo bikorwa bakunze kukora mu ibanga bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru.

Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

Nyuma y’imyaka itanu bakoze iki gitaramo na n’ubu kikirahirwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu Shalom choir bageze kure imyiteguro yo gukora ikindi gitaramo gikomeye bazakorera muri BK Arena, inyubako yakira abantu barenga ibihumbi icumi.

Chorale de Kugali niyo yabimburiye andi makorali gutaramira muri iyi nyubako, hari muri Covid-19. Shalom choir ibaye iya mbere muri ADEPR yanditse amateka yo gutaramira nuuri iyi nzu. Abandi baririmbyi bayikoreramo igitaramo ni James na Daniella, Chorale de Kigali na Israel Mbonyi wahataramiye kuri Noheli ishize.


Israel Mbonyi azafatanya na Shalom choir mu gitaramo "Shalom Gospel Festival" muri BK Arena


Shalom choir yamamaye mu ndirimbo zirimo "Nyabihanga", "Abami n'Abategetsi" n'izindi


Shalom choir na Israel Mbonyi bagiye guhurira mu gitaramo

REBA INDIRIMBO "NINA SIRI" YA ISRAEL MBONYI WATUMIWE N SHALOM CHOIR

">

REBA INDIRIMBO "URAVUGA BIKABA" YA SHALOM CHOIR ADEPR NYARUGENGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzaramba innocent1 year ago
    Nibyiza gutumira iziraheli bonye bizab biri kudusatiriza ubwami bwumwami wacu yesu Imana ibahe umugisha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND