Umunyarwenya ukunzwe na benshi muri Comedy ndetse n’amafilime atandukanye yo mu Rwanda,Dogiteri Nsabi, avuga ko yifuza kujya mu rukundo afite gahunda yo kubaka umuryango,kuko yubaha cyane igitsina gore,atagira umwari n'umwe atesha igihe cye amubeshya.
Nsabimana Eric wamenyekanye nka Dogiteri Nsabi
ukomoka mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu bereshi,yatangaje ko atiyizi mu
rukundo bitewe n’imyimvire ye ku rukundo,ndetse n’intego.
Mu kiganiro na InyaRwanda,Dogiteri Nsabi yatangaje ko akiri ingaragu kandi ko nta mukunzi afite,kuko yifuza gushaka ubuzima no kubaka ibikorwa bye bikabanza kugera aho yifuza,akazabona guhitamo uwo bazabana.
Yagize ati “Uburyo mba niburiye umwanya,kuwubonera undi muntu utari njye,sinzi urukundo naba mukunda uko rwaba rumeze”.
Yavuze ko inkono ihira igihe,igihe kizagera agatangaza umukunzi we.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime
Dogiteri Nsabi,yakuranye inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye binyuze mu mpano
yumvaga yifitemo zirimo gusetsa,atungurwa no kugera kuri izo nzozi ku myaka
itarenze 25.
Ni umwe mu basore bato,bishimiye ibihe
barimo,ndetse bahamya ko inzozi zabo zagezweho bikarenga urwego batekerezaga.
Kubaka izina kwe no gusingira
inzozi,byasunitswe no kumenya icyo ashaka,kugiharanira,kwihangana no kurangwa n’ikinyabupfura
mu byo akora byose umunsi ku wundi.
Umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda
Dogiteri Nsabi,yamenyekanye muri comedy zitandukanye zirimo Dogiteri Nsabi
Comedi ica ku Irebero TV n'izindi zitandukanye.
Ashimira cyane abakunzi be bakomeje
gukurikirana ibihangano bye no kumushyigikkira kugirango atere imbere yagure n’ibikorwa
bye.
Uyu munyarwenya atangaza ko akazi ke kaza mbere ya byose,urukundo akazarujyamo ageze ku ntego ze
Atanga ibyishimo kuri benshi bitewe n'urwenya agira,yaba akina cyangwa aganira mu buzima busanzwe
TANGA IGITECYEREZO