Ni ibyo kwandika mu gitabo! Imyaka ibiri ishize Josh Ishimwe ari mu muziki yamuhaye ishusho y’uko igikundiro cye cyaguka uko bukeye n’uko bwije, binyuze mu gitaramo cye cya mbere yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” yakoze.
Uyu musore yagiye aririmba mu bitaramo by’abandi
bahanzi yabaga yatumiwemo, ariko yari atarakora igitaramo cye bwite.
Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo
yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana
mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho
mu buzima bwe bwose.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023
yabaye itariki idasanzwe mu buzima bwe, kuko yabashije guhuriza hamwe imbaga
y’abantu mu gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yanyuze mu matsinda
atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu
myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya
hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu
muziki.
Iki gitaramo yagikoze ashyigikiwe n’amatsinda akomeye
mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana. Yifatanyije na Alarm Ministries yaririmbye
indirimbo zirimo: Hahiriwe umuntu, Nzakomeza Nkwizere (Kuko imigambi yawe), Yasatuye
ijuru, ndetse na Imana yo mu misozi.
Yakoranye kandi na Chorale Christus Regnat yaririmbye
indirimbo zirimo: Umunsi w'uhoraho, Igipimo cy'urukundo, Ukuboko k'uhoraho, Uhoraho
waramfashe, Umuhamirizo wa Nyiribiremwa ndetse na Mana idukunda.
Christus Regnat ni Korali imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera.
Igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka, aho usangamo
urubyiruko rw’abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, amajigija n’ibikwerere ndetse
n’abegeye hejuru ho gato mu myaka.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze iki gitaramo cya Josh Ishimwe
1.Josh
Ishimwe yapfukamye ashima Imana yabanye nawe
Mu ntangiriro y’iki gitaramo, Josh Ishimwe yafashwe n’amarangamutima
atamenye aho aturutse arapfukama ashima Imana mu gihe cy’iminota irenga ibiri.
Byaturutse ku Magana y’abantu yitabiriye igitaramo cye
atari yiteze, asubiza inyuma amaso yibuka urugendo agendanye n’Imana n’umubyeyi
we.
Mu ijwi ryo hejuru, Josh yavuze ko ashima buri wese witabiriye igitaramo cy’umuhungu wahamagawe n’Imana.
Ati "Ndashima Imana
ku bw'ababyeyi bahari, ababyeyi bari aha ngaha mwaje gushyigikira umuhungu muto
nk'uyu ng'uyu ariko wahamagawe, kandi iyamuhamagaye n'iyo izamukomeza.
Allelluah."
"Ntabwo turi hano tuvuga idini, ntabwo turi hano
tuvuga ikindi, turavuga Imana. Turi gusingiza Imana yo nyiri biremwa."
Muri iki gitaramo, Josh Ishimwe yavuze ko abantu bataramenya
Imana bakwiye kuyimenya nk'Imana itanga umugisha utagabanyije, ihindura amateka,
Imana isumba byose yamubereye urufatiro rw'ubuzima.
Josh yavuze ko iki gitaramo ari intangiriro y'inzozi ze ziri gusohora. Ati "Ndi inde wo kubona ibi byose." Yavuze ko ari ikinege kuri Nyina babana. Ati "Ndashima ko ntamubereye umupfapfa."
Avuga ko afite ishimwe kuri we, kuko ku myaka itari myinshi abashije kwandika
amateka.
2.Abahanzi batunguranye muri iki gitaramo
Kuva mu mezi atatu ashize, Josh Ishimwe yagiye
agaragaza ko muri iki gitaramo cye cyihariye azifatanya cyane n’amatsina
akomeye mu muziki mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alarm Ministries
ndetse na Chorale Christus Regnat ariko sibo byagenze.
Kuko mu gitaramo hagati, uyu muhanzi yagiye akomoza ku
mazina ya bamwe mu bahanzi babaye urufatiro rw’umuziki we kugeza ubwo bamwe
abakiriye ku rubyiniro.
Josh Ishimwe yakiriye ku rubyiniro Alex Dusabe
baririmbana indirimbo ‘Uragahora ku ngoma’ yamamaye mu buryo bukomeye.
Nyuma y’iki gitaramo, Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda
ko yifashishije Alex Dusabe, kubera ko ari umwe mu bahanzi afatiraho urugero mu
muziki we.
Muri iki gitaramo kandi, yanakoranye indirimbo na Yvan Ngenzi, umuhanzi uzwi cyane mu muziki wa gakondo.
Ngenzi yagize uruhare rukomeye
mu muziki wa Josh Ishimwe kuva atangiye umuziki we kugeza n’ubu, baririmbana indirimbo ‘Ntahemuka’ ndetse na ‘Umunara muremure’.
Yakiriye ku rubyiniro kandi umuhanzi Fabrice baririmbana indirimbo ‘Inkovu z’urukundo’ ari nayo yashyize akadomo kuri iki gitaramo.
Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo Himbaza Club izwiho
umudiho w’ingoma wo mu Burundi ndetse n’itsinda Ichtus ADEPR Nyarugenge.
3.Abitabiriye
iki gitaramo basabiye Josh Ishimwe urugo rwiza
Uyu muhanzi umaze imyaka ibiri n’amezi atandatu mu
muziki amaze kugira igikundiro cyihariye ahanini biturutse ku ndirimbo
avugurura zifatiye ku madini atandukanye.
Ni umuhanzi w’umukuristu binumvikana cyane mu buryo
yisunga ijambo ry’Imana. Muri iki gitaramo yaririmbye mu bice bibiri, hose
atanga ibyishimo.
Umushyushyarugamba Shaba wayoboye iki gitaramo, mbere
y’uko agenda amwakira muri buri gice, yasabaga abitabiriye igitaramo gucana
amatoroshi ya telefoni mu rwego rwo kumwakira, bavuza akaruru k’ibyishimo
bagaragaza ko bamunyotewe.
Nk’ibisanzwe muri ADEPR humvikanamo amajwi ya bamwe mu
bakora ivugabutumwa ryubakiye ku buhanuzi, aho bamwe bagiye bahanika amajwi,
bamwaturiraho umugisha, bavuga ko bamukunda, kugeza ubwo umwe mu bagore avuze mu ijwi
ryo hejuru agira ati “Imana izamuhe umugore umukwiriye’.
4.Yahaye
impano yihariye umubyeyi we (Nyina)
Umubyeyi wa Josh Ishimwe ni umwe mu Magana y’abakristu
bitabiriye igitaramo cye. Ndetse, Josh yakunze kumvikana avuga ko atewe ishema
no kuba umubyeyi we ari umwe mu bari kubona uko inganzo ye yakuze kuva mu myaka
ibiri ishize.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, mbere y’uko asoza
igitaramo yahamagaye ku rubyiniro umubyeyi we amushimira mu ruhame ku bwo
kumurera no kumwitaho.
Yavuze ko Nyina adakunda kuvuga amagambo menshi, kandi
yamubereye inkingi mwikorezi mu buzima no mu muziki akora.
Yabwiye abari muri iki gitaramo ati "(Mama)
yambereye intwari. Ntabwo ababyeyi bose ari uko baba intwari, ariko uyu mubyeyi
mureba yambereye intwari, ambera Mama ambera Papa kandi w'ibihe byose,
abifashijwemo n'Imana."
Umubyeyi we afashe ijambo yavuze allelluah inshuro
nyinshi ashimira Imana. Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko atorohewe no
guhitamo impano yahaye umubyeyi we, avuga ko atabona uko amusobanura mu buzima
bwe.
5.Josh
Ishimwe yatangaje CD ya album ye ya mbere
Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka
‘Yezu wanjye’ yasubiyemo, yakoze igitaramo cye bwite nyuma y’imyaka ibiri
ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n’Imana binyuze mu bihangano
bifasha benshi.
Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki
wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka
ibiri ishize yarakunzwe.
Yahereye ku ndirimbo zirimo nka 'Yesu Ndagukunda',
'Amasezerano', 'Yezu wanjye', 'Rya Joro', 'Munsi y'umusaraba' n'izindi.
Izi ndirimbo zose avuga ko yabashije kuzikubira kuri
album ye ya mbere, kandi yayikoze mu buryo bwa CD ku buryo uwakifuza kuyitunga wese
yayibona.
Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko ari agaseke gapfundikiye kuri album ye ya kabiri ari gutegura.
Josh Ishimwe yatangaje ko iki gitaramo ari inzozi ze zatangiye kuba impamo
Massamba Intore wizihiza imyaka 40 ari mu muziki yitegereza ubuhanga bwa Josh Ishimwe
Ishimwe yaririmbaga asaba ababyeyi n'abandi gufatanya nawe kuririmbira no kubyinira Imana
Abaririmbyi barimo Peace Hoziana [Uwa kabiri uturutse ibumoso] bafashije Josh Ishimwe muri iki gitaramo
Umutima wishimwe kuri Josh Ishimwe nyuma yo gukora igitaramo gisingiza rurema
Ishimwe yakoze iki gitaramo afata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze
Inkweto Josh Ishimwe yari yambaye, ataramira abakunzi ingazo ye
Ifoto igaragaza isaha Josh Ishimwe yaserukanye muri iki gitaramo cyatangiye saa kumi n'imwe, gishyirwaho akadomo saa yine z'ijoro
Mu gitaramo nk'iki ufata igihe cyo gutekereza ku mirimo myiza Imana yagukoreye- Umubyeyi wa Josh yumvaga neza icyanga cyo gukorera Yezu Kristu
Byari ibihe byo kwegerana no gusaba n'Imana nyiribiremwa
Umubyeyi wa Josh Ishimwe yazamuye 'Allelluah' ashima Imana yamufashije kurera umwana we mu buzima bwa gikristu
Josh Ishimwe yavuze ko yahamagawe n'Imana kandi yiteguye kuyikorera mu mashyi no mu mudiho
Josh Ishimwe yahaye impano umuryango wa Producer Boris umukorera indirimbo za gakondo ahuza n'umuziki ugezweho
Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire uherutse gusohora indirimbo 'Zahabu' yari muri iki gitaramo
Chorale Christus Regnat yongeye gutaramira abakunzi be binyuze mu ndirimbo ziha ikuzo Imana
Christus yisunze umuziki w'indirimbo zanditse, abantu barizihirwa
Umwanditsi w'indirimbo, Bizimana Jeremie niwe wayoboye Christus Regnat ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo
Ingabire Dorcas, umugore wa Papy Clever yari muri iki gitaramo
Papy Clever, umunyamuziki Imana yahagurukije kuva mu myaka ine ishize
Eric Shaba uzwi cyane kuri Twitter akaba umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo cyane cyane bya 'Gospel' niwe wayoboye iki gitaramo abihuza n'isengesho
Alarm Ministries yashyize abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo z'ayo z'umudiho
Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome yateye isengesho
Pasiteri Desire yavuze ko indirimbo za Josh Ishimwe 'nta matiku arimo, nta nzara irimo'
Umunyamakuru Murenzi Emmanuel [Emmalito] uherutse kurushinga
Yvan Ngenzi yatangaje ko yishimiye kubona Josh Ishimwe akabya inzozi ze
Fabrice yasanganiye ku rubyiniro Josh Ishimwe
Alex Dusabe wizihiza imyaka 18 ari mu muziki yahuje imbaraga na Josh Ishimwe
Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi
Peace Hozy uherutse gusohora indirimbo 'Ruhuka'
Himbaza Club yanyuze benshi mu mutagara w'ingoma z'umudiho wo mu Burundi
Peter Kagame [Umugabo wa Isheja Sandrine] ari kumwe na Massamba Intore
Ichtus ADEPR Nyarugenge yanyuze benshi mu ndirimbo zirimo 'Excess Love'
'Bamenya' yanyujijeho ahamya Imana ubwo yafatanyaga na Josh Ishimwe kuririmba
Umuhanzi Emmy Vox witegura gukora igitaramo tariki 1 Nzeri 2023 yahurijemo Israel Mbonyi na Bosco Nshuti
Fleury Legend washinze BahAfrica Entertainment yari muri iki gitaramo
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Josh Ishimwe
AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO