Kigali

Gaby, Aline, Bamenya, Tonzi, Masamba, Atome na Yvan Ngenzi mu byamamare byitabiriye igitaramo cya Josh Ishimwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2023 10:35
0


Umutaramyi Josh Ishimwe umaze imyaka ibiri mu muziki, yakoze igitaramo cy'amateka yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kitabiriwe n'abantu ibihumbi barimo ab'amazina akomeye mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.



Iki gitaramo "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" cyabereye mu ihema rya Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena 2023. Mu bakitabiriye harimo ibyamamare muri Gospel, abakinnyi ba filime bakina muri filime zikunzwe cyane, abanyarwenya, abashumba bakomeye baturutse mu matorero atandukanye, abapadiri, aba Sheikh, n'abandi.

Mu bantu b'ibyamamare inyaRwanda yabashije kubona bitabiriye ubutumire bwa Josh Ishimwe wari ukoze igitaramo cye cya mbere harimo Aline Gahongayire, Papi Clever & Dorcas, Tonzi, Gaby Kamanzi, Emmy Vox, Yvan Ngenzi, Bamenya watunguranye akaririmbana na Josh Ishimwe;

Masamba Intore, Victor Rukotana, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, Emmalito, Fleury Legend umugabo wa Bahavu Janet, Alex Dusabe na Peter Kagame umugabo wa Sandrine Isheja. Aba bose bagaragaye bacyeye ku maso kubera kwizihirwa cyane n'umuziki wa Josh Ishimwe.

Josh Ishimwe wamurikiye abakunzi be album ye ya mbere muri iki gitaramo cy'uburyohe, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Reka Ndate Imana Data" yamwubakiye izina, "Inkingi Negemiye", "Yezu wanjye", "Sinogenda ntashimye", "Imana iraduteturuye" n'izindi nyinshi.

Josh Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho. Ubu, umuziki ni wo mwuga we ndetse yatangiye kurotora inzozi zo mu bwana bwe.

Ishimwe yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Mu 2021 ni bwo yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo abifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi. Yibazaga aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki ari bo Producer Boris n'umugore we.

Umuziki waramuhiriye cyane dore ko umaze kumuhuza n'abakomeye ari na ko awusaruramo agatubutse. Ubwo haburaga amasaha marwa agakora iki gitaramo, Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze uburyo ari mu baryoherwa n'inganzo ya Josh.

Yanditse kuri Twitter ko mu minsi ishize yitabiriye amasengesho, aho yabonye Josh Ishimwe aririmba indirimbo nyinshi yaba izo mu gitabo, amakorasi n’iza Kiliziya Gatolika. Yasabye Josh Ishimwe kongera ku rutonde rw’indirimbo aririmba indirimbo za Qaswida z’icyarabu.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko uyu mutaramyi ashyira ‘udushya’ muri Gospel Music, kandi byose akabiririmba neza. Uyu muyobozi yabwiye buri wese ushaka kwishima kutazacikwa n’iki gitaramo cya Josh Ishimwe kuko asobanukiwe neza ibyo akora.

Ati "Mperuka kwitabira amasengesho, uyu muhanzi aririmba zose, izo mu gitabo, amakorasi n’iza kiriziya. Azongeremo na #qaswida za kiarabu. Akoresha #innovation (udushya) muri gospel music. He sings all in ONE (aririmba zose muri imwe). Abifuza kugira umutima wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi".

Nubwo amaze imyaka ibiri gusa mu muziki, Josh Ishimwe yamaze kujya ku rutonde rw'ibyamamare mu muziki nyarwanda. Yaciye agahigo ko kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere ya Madamu Jeannette Kagame. Bwa mbere hari tariki 11 Kanama 2023 mu giterane 'All Women Together', bwa kabiri ni mu masengesho y'abayobozi bakiri bato yabaye tariki 13 Kanama 2023.


Mu gitaramo cye cya mbere, Josh Ishimwe yatangariye Imana yamwiyeretse!


Josh Ishimwe yavuze ko inzozi yarose kuva kera zibaye impamo kuri uyu wa 20 Kanama 2023


Gaby Kamanzi yanezerewe cyane


Masamba Intore na Bamenya batunguranye mu gitaramo cya Josh Ishimwe


Papi Clever na Dorcas bitabiriye iki gitaramo cy'umuramyi mugenzi wabo


Peter Kagame na Masamba Intore bashyigikiye Josh Ishimwe


Umunyamakuru Emmalito yitabiriye igitaramo cy'umuhanzi wa Gospel, Ishimwe Joshua


Atome yitabiriye iki gitaramo ndetse anasengera umwigisha w'Ijambo ry'Imana, abanza kuvuga ko agiye gusenga "bitarimo urwenya"


Bamenya yatunguraye cyane aririmba indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika!!


Alex Dusabe yaririmbanye na Josh Ishimwe


Yvan Ngenzi ari mu bashyize itafari ku muziki wa Josh Ishimwe


Aline Gahongayire yatahanye ibyishimo bisendereye


Tonzi, Papi Clever & Dorcas batewe ishema n'intambwe yatewe n'umuramyi mugenzi wabo


Josh Ishimwe yashimye Imana ku bw'ibitangaza yamukoreye mu gitaramo cye cya mbere

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSH Y'IKI GITARAMO CYA JOSH ISHIMWE

AMAFOTO: Freddy Rwigema - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND