RFL
Kigali

Umutoza wa mbere yatangiye kuririra kuri sitade - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/08/2023 8:06
0


Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Muhire Hassan yatangiye kwerekana ikibazo ikipe ye ifite nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-0.



Ni umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona wahuje Police FC na Sunrise. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru, utangira ku isaha ya 15:00 PM.  Amakipe yombi yashoje igice cya mbere anganya ubusa ku busa, mu gihe mu gice cya kabiri, Police FC yatsinze ibitego bibiri bya Mugisha Didier ndetse Abedi, Sunrise FC itakaza umukino uko.

Umukino urangiye, abatoza bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, Muhire Hassan utoza Sunrise FC atangira avuga ko ntabarutahizamu afite. Yagize Ati" Nta abataka (attaquants) mfite. Buriya umupira w'amaguru muvuga ni umwe n'umupira w'amaguru nyayo ni ibindi. Ni ukuvuga ngo barutahizamu bahari ntabwo bahuza n'ibintu mba nshaka gukina, ubwo ndaza kugerageza mpuze n'imikinire yabo kuko njyewe nkeneye umukinnyi rutahizamu nyirizina ukina 9 (Center forward), uwo ntawe mfite. Buriya Yafes usubiye mu bitego 14 yatsinze nta gitego cyo muri box kirimo. Mukogotya nawe ni uko, Babuwa atsinda ibitego by'imipira igarutse. Abo bose n'ubwo bafite ibitego nta n'umwe ukina nka nimero 9 wa nyawe."

Hassan avuze ibi mu gihe amaranye ikipe ukwezi gushyira abiri ndetse icyo kibazo yari akizi. Isoko ry'igura n'igurisha, riracyafunguye kugera kuri uyu wa 2 tariki 22 Kanama 2023, bivuze ko Sunrise FC igifite amahirwe yo gushaka rutahizamu.

Muhire Hassan yafashe umwanzuro wo gukina imipira miremire kugirango abone umusaruro wa ba rutahizamu be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND